Amerika yanenze uko amasezerano y’amahoro atubahirijwe mu burasirazuba bwa RDC
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaganye uburyo amasezerano y’agahenge hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) atubahirijwe, mu gihe imirwano ikomeje kwibasira intara za Kivu y’Amajyepfo n’Amajyaruguru.
Umujyanama wa Perezida Donald Trump ushinzwe Afurika, Massade Boulos, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatandatu yavuze ko Washington “yamaganye ubugizi bwa nabi bwavuzwe mu Burasirazuba bwa Congo” anahamagarira impande zombi kubahiriza ibyo bemeranyijweho.
“Hakenewe ubufatanye ndetse n’ubuyobozi bufite imbaraga kugira ngo amasezerano y’amahoro yubahirizwe. Ubugizi bwa nabi buri gukorwa budindiza gahunda z’amahoro n’iterambere,” Boulos yavuze.
Ku wa 19 Nyakanga 2025, Leta ya Kinshasa n’ihuriro rya AFC/M23 byashyize umukono ku mahame aganisha ku mahoro, babifashijwemo n’ubuhuza bwa Qatar. Aya mahame yasabaga impande zombi guhagarika imirwano no kuguma mu bice byazo, ariko kugeza ubu nta cyahindutse.
Kuva ubwo amasezerano asinywe, ibikorwa bya gisirikare byarakomeje ku mpande zombi. Imirwano yagaragaye cyane muri Kivu y’Amajyaruguru no muri Kivu y’Amajyepfo, aho buri ruhande rushinja urundi kuba ruri gutegura ibitero bishya.
Mu cyumweru gishize, AFC/M23 yatangaje ko Leta ya Kinshasa iri kohereza abasirikare bashya mu bice by’Uburasirazuba, ibyo ikaba ibibona nk’igikorwa cyo kwitegura ibitero bishya. Ku rundi ruhande, Leta ya RDC nayo ivuga ko M23 iri mu mugambi wo kugaba ibitero mu duce tugenzurwa n’ingabo za leta, by’umwihariko mu gace ka Uvira no mu tundi duce twa Kivu.
Amerika iributsa ko ubugizi bwa nabi bwongera akaga mu mibereho y’abaturage b’Uburasirazuba bwa Congo, aho ibihumbi byimurwa ku ngufu mu gihe ubuzima bwabo busanzwe bushegeshwe n’intambara z’igihe kirekire. Washington isaba kandi ko ibihugu byagiye bitanga ubuhuza bikomeza gushyigikira gahunda y’amahoro, kugira ngo RDC igere ku mahoro arambye.
Iyo mirwano hagati y’ingabo za Leta na AFC/M23 ikomeje kuba imbogamizi ku rugendo rwo kugarura ituze, mu gihe abaturage bo mu Burasirazuba basaba amahanga kugira uruhare rukomeye mu gukemura burundu iki kibazo kimaze imyaka isaga 30.