Amerika yashyize igitutu kuri Ukraine, Trump asaba Zelenskyy kurangiza intambara na Putin vuba
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yongeye gushyira igitutu kuri Ukraine, iyisaba guhagarika intambara ikomeje guhuza iki gihugu n’u Burusiya, igashyira imbere ibyo perezida Donald Trump aherutse kuganira na Vladimir Putin w’u Burusiya.
Perezida Trump, abinyujije ku rukuta rwe rwa Truth Social, yatangaje ko Perezida Volodymyr Zelenskyy ashobora kurangiza intambara “vuba na bwangu abishatse, cyangwa agahitamo gukomeza imirwano.”
Ubuyobozi bwa Amerika kandi bwasobanuye ko butazashyigikira umugambi wa Ukraine wo kwinjira muri NATO, ndetse ko hari uturere tumwe twigaruriwe n’u Burusiya dushobora kudasubizwa Ukraine, nk’uko Perezida Putin yari yabisabye mu biganiro biheruka.
Ukraine yifuza amahoro ariko ikanga kugabanywa
Perezida Zelenskyy yavuze ko igihugu cye ntakindi cyifuza usibye “amahoro arambye,” ariko anenga uburyo bukomeje kumusaba kwemera kurekura bimwe mu bice by’igihugu. Yagize ati:
“Ibyo byakoreshejwe nk’intwaro yo gutiza umurindi Perezida Putin kugira ngo akomeze intambara. Crimea ni iya Ukraine mu byemewe n’amategeko mpuzamahanga, ariko kuva mu 2014 iri mu maboko y’u Burusiya kandi ari na bwo bwabigize intangiriro y’iyi ntambara.”
Zelenskyy yasobanuye ko ibyo kwinjira muri NATO byagombaga gutuma igihugu cye kibona ubufasha mu kwirwanaho, ariko ko nubwo u Burusiya bwakunze kwanga ibyo bumvikanyeho, we agikeneye “ingwate z’umutekano” zizewe.
Putin yemeye ingwate z’umutekano
Intumwa yihariye ya Trump yatangaje ko Perezida Putin yemeye gutanga ingwate zikomeye z’umutekano muri Ukraine, zirimo uburyo bujya gusa n’ubwa NATO mu bijyanye no kwirwanaho.
Gusa Zelenskyy yavuze ko atakwizera na gato u Burusiya, kuko kuva mu myaka yashize bwagiye bunanirwa gushyira mu bikorwa ibyo bwemeye.
Iyi mvugo ya Trump ije mu gihe intambara ya Ukraine imaze imyaka irenga ibiri, ikomeje kwangiza ubukungu no gusiga abaturage benshi mu kaga. Nubwo amahanga akomeje gusaba impande zombi kuganira, haracyagaragara icyuho kinini mu kwizerana hagati ya Kyiv na Moscow.