APR FC Itanze ikizere gihambaye nyuma y’imikino 2 ya gicuti imaze gukina
Ikipe ya APR FC n’imwe mu makipe Ari kwiyubaka cyane hano mu Rwanda yitegura Shampiyona PNL, aho yagiye igura abakinnyi batandukanye Yaba abari basanzwe bakina hano imbere mu gihugu ndetse no hanze nabo bari basanzwe babanzamo mu makipe yabo bakiniraga
Abo bakinnyi bashya bari muri APR FC ndetse n’abandi baje bahasanga barimo kujyerageza gukorana imyitozo kugira ngo bamenyerane mu rwego rwo kwitegura imikino nya furika iri mu Minsi iri imbere
Uyumunsi nibwo bakinnye umukino wa kabiri wa gicuti umukino wabahuje b’ikipe ya Gorilla FC ukaza kurangira baganyije Ibitego 2-2 k’uruhande rwa APR FC bikaba byatsinzwe n’Umunya Mourtania Mamadou Sy
Ibitego byatsinzwe mu minota isa nkiyegeranye kuko icya mbere cyabonetse k’umunota wa 3′ ndetse nuwa 6′
Ku ruhande rwa gorilla nabo barishimye cyane kuko umukinnyi wabo Mosengo Tansele yatangiye kuvundereza mu nshundura ndetse na Nduwimana Frank nibo batsindiye iyi kipe ya Yussuf Mudaheranwa abenshi batazira Hadji

APR FC mu mikino ibiri ya gicuti imaze gukina iratanga ikizere ko yazitwara neza muri Shampiyona ndetse no mu mikino nya furika