BBC Yiseguye kuri Donald Trump ku Guhindura Isura y’Ijambo Rye, Ariko yiva inyuma ko itazamuha miriyari y’idorari nk’uko yabisabye
BBC yasabye imbabazi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump kubera uburyo ijambo rye ryo ku wa 6 Mutarama 2021 ryahinduwe mu kiganiro Panorama cyo mu 2024, ariko imenyesha ko itazasohora amafaranga Trump asaba n’ubwo abandi bayobozi babiri bakuru b’iki kigo bamaze kwegura.
Ikibazo cyatangiriye ku ikiganiro cya BBC Panorama, gikorwa n’itsinda ry’abanyamakuru bibanda ku gukora ubucukumbuzi bwimbitse ku bibazo bikomeye bya politiki n’imiyoborere. Mu gutunganya documentaire yo muri 2024, Panorama yahuje ibice bibiri by’ijambo rya Donald Trump ryo ku wa 6 Mutarama 2021 byari byavuzwe mu minota itandukanye, bituma bigaragara nk’aho ari amagambo akurikirana kandi asobanura ubutumwa bumwe. Uko guhinduranya amagambo kwatanze isura nk’aho Trump ahamagarira ibikorwa by’urugomo, ari na cyo cyamuteye kuvuga ko BBC yamuharabitse no gusaba indishyi kandi nini. BBC yo yemera ko guhuzwa kw’amagambo kwatanze imvugo itari yo, ariko ihakana ko hari umugambi wo kumusebya cyangwa kumushinja ibyo atavuze, bituma impande zombi zinjira mu makimbirane aremereye ya politiki n’amategeko.
BBC yatangaje ko uburyo bwo guhuza amagambo yavuzwe mu bice bitandukanye by’ijambo rya Trump bwatanze “isura itari yo aho bigaragazwa ko yashishikarije ibikorwa by’ubugizi bwa nabi kandi atari ko bimeze nyirizina”, kandi ko iyo documentary itazongera kwerekanwa. Nubwo ayo makosa bayemeye, BBC yavuze ko nta mpamvu ihari yatuma itanga indishyi z’amiliyari imwe y’idorari Perezida Trump yifuza.
Amakimbirane yavutse nyuma y’uko abanyamategeko ba Trump bandikiye BBC bayisaba gusaba imbabazi zuzuye, gukuraho Panorama no kumwishyura, bavuga ko uburyo ijambo ryahujwe ryamwandagaje. BBC yavuze ko yamaze kwandikira itsinda rya Trump ibisobanuro byayo, naho Perezida w’Inama y’Ubutegetsi Samir Shah yandika ku munsi umwe ibaruwa yihariye yoherezwa mu biro bya White House asaba imbabazi ku ruhande rwa BBC.
BBC isobanura ko:
Panorama itigeze isakazwa ku mbuga za BBC zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
Documentary itateye Trump igihombo mu matora yakurikiyeho,
Gukata ijambo byakozwe hagamijwe kugabanya uburebure bw’amashusho, bityo ko atari ukurangaza rubanda,
Kandi ko mu mategeko ya USA, ibitekerezo ku bibazo bya politiki birinzwe cyane mu manza z’isebanya.
Mbere y’uko BBC isohora iri tangazo, hanatangajwe ko mu kiganiro Newsnight cyo mu 2022 naho hari hari gukoreshwa ishusho y’ijambo rya Trump ryahujwe mu buryo butari bwo. Mick Mulvaney, wahoze ari umuyobozi muri White House, ni we wahise abigaragaza ubwo icyo gice cyasubizwagaho, avuga ko amagambo ajyanye no “guhatana nk’isereri” yakuwe mu bice bitandukanye by’ijambo, ariko muri video bikagaragara nk’aho bikurikiranye.
BBC yatangaje ko iri kwiga kuri iki kibazo gishya nacyo gishinjwa kuba gikubiyemo ihinduranywa ritari ryo.
Guverinoma y’ubwongereza yivanye mu kibazo
Minisitiri w’Umuco Lisa Nandy yavuze ko BBC iri “gufata iki kibazo ku rwego rwo hejuru”, ariko ashimangira ko guverinoma itajya mu micungire y’ikoraniro ry’itangazamakuru ryigenga. Yavuze ko avugana buri munsi n’ubuyobozi bwa BBC ku miterere y’iki kibazo, nubwo nta biganiro guverinoma yagiranye na Trump cyangwa abamwungirije.
Nubwo bimeze gutyo, Nandy yavuze ko hari “umurongo ugaragara” w’ibibazo byagiye bigaragara muri BBC, birimo kutubahiriza amahame y’itangazamakuru cyangwa kuyakurikiza mu buryo budahwitse.
Abayobozi Batatu Bahise Begura
Iki kibazo cyatumye Tim Davie, umuyobozi mukuru wa BBC, ndetse na Deborah Turness wari ukuriye serivisi z’amakuru begura ku Cyumweru. Ibi byakurikiye raporo yigeze gukoreshwa n’inama nyobozi ya BBC ivugwamo ibibazo mu gutara no gutangaza inkuru, birimo no ku zindi ngingo nka raporo ku bibazo bya trans na BBC Arabic ku nkuru za Israel na Gaza.
Trump yabwiye Fox News ko ijambo rye “ryabazwe nabi bikanayobya abantu”, avuga ko BBC “yabikoze mu buryo butari kinyamwuga.” Ku rundi ruhande, BBC ikomeza kuvuga ko nubwo ibabazwa n’uko video yasohotse mu buryo butari bwo, nta shingiro rihari ry’urubanza rw’isebanya.
Umwe mu bakozi bakuru muri BBC watangarije itangazamakuru ko imbere muri corporation hari icyizere ko bagiye kwitabara mu nkiko mu gihe byaba ngombwa, kuko bemera ko ibirego bya Trump bidafite ishingiro.
BBC yamenyesheje ko izakomeza kuganira n’abunganizi bayo mu mategeko ndetse n’itsinda rya White House, mu gihe ikomeza inzira yo kureba ahari ibyagenze nabi ngo bitazongera.