Kigali urubyiruko rurasabwa guhindura imyumvire no gutangira kuzigama bakiri bato, aho gutegereza kugera igihe batangiye kubona umushahara. Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuryango Afri-Global Cooperation Program Ltd mu mahugurwa y’ubukangurambaga ku micungire y’imari yabereye ku ishuri rya Kagarama Secondary School ku wa 29 Ukwakira 2025.
Iki kiganiro cyibanze ku kwigisha abanyeshuri ko no ku mafaranga make umuntu ashobora kugira umuco wo kuzigama, ibintu bishobora guhindura ejo hazaza h’abato.
Kwigisha Uruhare rw’Abato mu Kongera Igipimo cy’Ubwizigame
Umuyobozi wa Afri-Global, Michael Shyaka Nyarwaya, yavuze ko muri gahunda y’igihugu ya NST2, u Rwanda rufite intego yo kongera igipimo cy’ubwizigame kikava kuri 12.4% kikagera kuri 25%. Ati:
> “Abenshi mu rubyiruko batekereza ko kuzigama ari iby’abakire. Oya, kuzigama ni umico. Ni ukwigomwa duke mu byo ufite. Na Rwf 100 ku munsi ni Rwf 36,000 mu mwaka.”
Yavuze ko bigisha abanyeshuri imyumvire n’ingamba z’ingirakamaro zibafasha gutegura ejo habo, aho gutegereza kubona akazi nyuma yo kurangiza amashuri.
> “Nimusoza amashuri mufite icyo mwizigamiye, mutekereza ku gushora imari aho gutangira mushakisha akazi gusa.”
Umwana Wigaragaje mu Kwizigamira
Mu banyeshuri bahuguwe harimo Shami Rindiro Benigne, uri kurangiza icyiciro cya gatandatu cy’amashuri yisumbuye, watangiye kuzigama akiri mu mwaka wa gatatu (S3) none amaze kurenza Rwf 700,000.
Shami avuga ko yagiye azigama udufaranga duke, akenshi ava ku mafaranga yo kurya. Ati:
> “Natangiriye ku Rwf 100 ku munsi. Ntabwo byangoye kuko natangiriye ku mafaranga macye Natekerezaga ko n’uduhumbi duke dushobora gukura.”
Icyakora igikorwa cye cyaherekejwe n’urukundo n’ubugiraneza: yigeze gukoresha igice cy’ayo yari amaze igihe azigama kugira ngo yishyurire umusore biganaga wari utangiye guta ishuri kubera ubukene.
> “Nabibwiye ababyeyi, barabishima cyane. Ubu mbasha kwishyurira mugenzi wanjye amashuri nkoresheje ibyo nizigamiye.”
Uruhare rw’Ababyeyi mu Kurema Umuco wo Kuzigama
Joyce Mukarutesi, ushinzwe ibicuruzwa muri Equity Bank Rwanda, yasabye ababyeyi kutagira uruhare mu kongerera abana ubumenyi bw’imari:
> “Ababyeyi bakwiye gufungurira abana konti zo kuzigama. Dufite konti z’abana kugeza ku myaka 18. Iyo umwana akura abibona, ahora azi agaciro ko kuzigama.”
Innocent Bijyiyobyenda, umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri Kagarama Secondary School, yavuze ko aya mahugurwa yuzuzanya n’ibyo abanyeshuri bigishwa mu ishuri:
> “Tugira amasomo ajyanye n’imicungire y’imari, ariko ni ngombwa ko banyuzamo bakabona n’ingaruka z’ibyo biga mu buzima busanzwe.”
