Umuyobozi w’ishyaka National Unity Platform (NUP), Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, yatangaje ko nyuma yo kuba gutora ku munsi w’ejo, ingabo za Leta zahise zimugotera iwe mu rugo, zimushyira mu byo yise house arrest, aho nta muntu wemerewe kwinjira cyangwa gusohoka iwe.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X (Twitter), Bobi Wine yavuze ko abasirikare bateye urugo rwe, bamwe bagasimbuka urugo bakinjira mu gipangu cye ku ngufu. Yongeyeho ko kugeza ubu inzu ye ikiri mu kato k’ingabo, ibintu avuga ko bigaragaza ubwoba n’igitutu Leta ifite ku baturage.
“Ibi si imbaraga. Ni ubwoba. Batinya abantu bababajwe n’ubwicanyi n’akarengane bakorewe, kandi batinya uko abaturage bazitwara nyuma yo kwibwa amajwi yabo,” ni ko Bobi Wine yanditse.
Uyu munyapolitiki ashinja ubutegetsi kwiba amajwi y’abaturage no gukoresha igitugu cya gisirikare mu gucecekesha abatavuga rumwe nabwo.
Muri ubwo butumwa, Bobi Wine yanatangaje ko mu ijoro ryabanje, abantu 10 bashyigikiye ishyaka rye bishwe mu gitero cyagabwe ku rugo rwa Hon. Muwanga Kivumbi, Umuyobozi wungirije wa NUP mu karere ka Buganda. Avuga ko iki gitero cyabaye nyuma y’uko Umuyobozi wungirije wa NUP mu karere k’Iburengerazuba yari yarashimuswe, ndetse n’undi wo mu karere k’Amajyaruguru agaterwa.
Bobi Wine yavuze ko ibi byose byerekana ko ubutegetsi buriho buri mu bihe by’iherezo, abwita “regime criminel” yarenze ku mategeko kandi yataye umurongo.
“Ubutegetsi bw’abagizi ba nabi buri mu masaha y’iherezo. Bugeze ku rwego rwo gusara. Iryo sanzure rizasubizwa n’ukwihagararaho kw’abaturage,” yongeraho.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Bobi Wine yahamagariye Abanya-Uganda kudacika intege, asaba ko hakomeza guharanirwa uburenganzira bwa rubanda, akoresheje amagambo #FreeUgandaNow.
Kugeza ubu, inzego za Leta ya Uganda ntiziragira icyo zitangaza ku mugaragaro zisubiza ibi birego, mu gihe umwuka wa politiki ukomeje kuba mubi nyuma y’amatora.