Bukavu: Abaturage bategetswe guhindura inoti mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amafaranga mashya mu bice bigenzurwa na AFC/M23
Abaturage bo mu mujyi wa Bukavu bategetswe kugaragaza amafaranga bari basanganywe kugira ngo bahabwe inoti nshyashya zitezwe kujya zikoreshwa mu bice bigenzurwa n’umutwe AFC/M23.
Iyi gahunda yatangajwe kuri uyu wa gatanu, aho abayobozi b’inzego z’umutekano muri ako karere basabye abaturage kujya kuri za site zateganyijwe bakerekana amafaranga bari bafite, hanyuma bagahabwa andi mashya azajya akoreshwa nk’ifaranga ryemewe muri ibyo bice.
Ubuyobozi bwa Kinshasa bwo bwari buherutse gufata icyemezo cyo gufunga banki n’ibindi bigo by’imari bikorera mu bice bitagenzurwa na Leta, mu rwego rwo guca intege imitwe yitwaje intwaro ikomeje kurwanya ubutegetsi. Gusa, ku ruhande rwa AFC/M23 bavuga ko iyi ari “intabwe ikomeye mu rugendo rwo kwigenga kwa Kivu”.
Nubwo iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa, impungenge zikomeje kugaragara ku isura y’ubukungu bw’akarere, cyane cyane ku rwego rw’ubucuruzi busanzwe rwari rushingiye ku ifaranga ry’igihugu cya RDC.
Intambwe yo gushyiraho amafaranga mashya isobanurwa n’abayobozi ba AFC/M23 nk’indi nzira igaragaza kwigenga kwa Kivu mu gihe imirwano ikomeje mu bice bitandukanye byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo.
