Burkina Faso igiye kubaka uruganda rukora ibyogajuru ku bufatanye n’inzobere yo muri Ethiopia
Guverinoma ya Burkina Faso yatangaje ko yasinyanye amasezerano y’ubwumvikane n’inzobere mu by’ikoranabuhanga ukomoka muri Ethiopia, Eng Bijay Naiker, agamije kubaka uruganda rukora ibyogajuru ku butaka bw’iki gihugu mu mushinga uvugwa ko uzaba umwe mu minini ku mugabane wa Afurika
Aya masezerano yamaze gushyirwaho umukono hagati y’impande zombi, umushinga ukaba winjiye mu cyiciro cyo gutegura ibikorwa by’ubwubatsi mu gace k’inganda kari muri Burkina Faso. Biteganyijwe ko hazubakwa ikigo kinini cy’ikoranabuhanga kizajya gikorerwamo ibyogajuru bizifashishwa mu itumanaho, mu gukusanya amakuru ajyanye n’ikirere, mu igenzura ry’ubutaka no mu bijyanye n’umutekano
Eng Bijay Naiker yavuze ko intego y’uyu mushinga ari ugushyigikira icyerekezo cya Perezida Ibrahim Traoré mu kubaka igihugu gifite ubushobozi bwo kwigira mu by’ikoranabuhanga rihanitse no gushyira Afurika ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’ubumenyi bw’isanzure. Yagaragaje ko kubaka uru ruganda bizafasha umugabane kugira ijambo rikomeye mu igenamigambi n’imicungire y’ibikorwa remezo by’itumanaho
Kugeza ubu ibihugu byinshi bya Afurika bishingira ku byogajuru by’amahanga mu itumanaho rya telefoni na internet, mu gukurikirana imihindagurikire y’ikirere no mu bindi bikorwa by’ingenzi. Ibi bituma amafaranga menshi ava ku mugabane ajya mu masosiyete yo mu mahanga atanga izi serivisi. Kubaka ubushobozi bwo gukora no gucunga ibyogajuru imbere muri Afurika byitezweho kugabanya icyo cyuho no guteza imbere ubumenyi n’ubushakashatsi mu mashuri makuru n’ibigo byigisha ibijyanye na siyansi n’ikoranabuhanga
Nubwo hataratangazwa ingengo y’imari izakoreshwa n’igihe ntarengwa cyo kurangiza ibikorwa by’ubwubatsi, gusinya aya masezerano bifatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwa Burkina Faso rwo gushora imari mu nganda zishingiye ku bumenyi. Abasesenguzi bagaragaza ko niba umushinga uzashyirwa mu bikorwa uko wateguwe, ushobora gutuma Afurika igabanya kwishingikiriza ku bihugu byateye imbere mu rwego rw’ikoranabuhanga ryo mu isanzure no gutanga amahirwe mashya ku rubyiruko rw’inzobere
Uyu mushinga kandi ugaragaza icyerekezo cyo gushyira mu bikorwa ihame ry’uko Afurika ishobora kwishakira ibisubizo ku bibazo byayo binyuze mu bufatanye bw’abanyabumenyi n’abayobozi bafite icyerekezo cy’igihe kirekire mu iterambere ry’umugabane.
DUKURIKIRE KURI WHATSAPP CHANNEL UJYE UBONA AMAKURU TUBAGEZAHO KU GIHE https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
