Burundi: Haracyekwa ikintu gikomeye icyatumye perezida Ndayishimiye ajya ku gitutu cyo gufungura General Bunyoni
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yafashe icyemezo cyatunguye benshi cyo kurekura by’agateganyo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Alain Guillaume Bunyoni, wari warakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo umugambi wo kugirira nabi umukuru w’igihugu.
Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 11 Werurwe 2026, gihita giteza impaka ndende mu Burundi no mu karere, aho bamwe bagifata nk’igishingiye ku mpamvu z’uburwayi bukomeye, mu gihe abandi bakeka ko hashobora kuba hari impungenge z’umutekano zacyihishe inyuma.
Gen. Bunyoni yabaye umwe mu banyapolitiki n’abasirikare bakomeye cyane mu Burundi. Yabaye Minisitiri w’Intebe kuva muri Kamena 2020 kugeza muri Nzeri 2022, nyuma y’imyaka myinshi mu nzego z’umutekano zirimo kuyobora Polisi y’Igihugu, aho yanabaye uwa mbere wahawe ipeti rya Général muri urwo rwego.
Icyakora, mu 2023 yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha bikomeye birimo umugambi wo kwica Perezida Ndayishimiye no guhungabanya ubukungu bw’igihugu. Urukiko rwamukatiye igifungo cya burundu, runategeka ko imitungo ye myinshi ifatirwa kugira ngo yishyure ibyaha yari yarahamijwe.
Nyuma y’icyo cyemezo, yafungiwe muri gereza ya Gitega, aho amakuru yakomeje kuvuga ko ubuzima bwe bwagiye burushaho kuzamba. Mu Ukwakira 2025, yajyanywe mu bitaro bya Gitega nyuma y’uko impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zimusuye zigaragaje ko ubuzima bwe buri mu kaga.
Umuyobozi w’umuryango APRODH, Pierre Claver Mbonimpa yatangaje ko Bunyoni yari arwaye indwara zikomeye zirimo diyabete ikabije n’umuvuduko ukabije w’amaraso. Hiyongeraho ko n’ubuzima bwo mu mutwe bwari bwarahungabanye, aho bivugwa ko yajyaga agaragaza ibimenyetso byo kwiheba no kugira ubwoba bukabije.
Yaje kwimurirwa mu bitaro byigenga bya Kira i Bujumbura, ariko nabyo ntibyatanze umusaruro ugaragara.
Itangazo rya Leta y’u Burundi rivuga ko kurekurwa kwe by’agateganyo byatewe n’impamvu z’uburwayi, ndetse ko yajyanywe iwe kugira ngo yitabweho n’abaganga mu buryo bwihariye. Yafunguwe ari kumwe na Colonel Michel Kazungu, na we wari warafunzwe akekwaho uruhare mu mugambi wo guhirika ubutegetsi mu 2015 ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza.
Nubwo ibisobanuro byatanzwe bishingiye ku burwayi, bamwe mu bakurikiranira hafi politiki y’u Burundi bakeka ko hashobora kuba hari izindi mpamvu zikomeye z’umutekano. Amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko abasirikare bamwe bivugwa ko bafitanye umubano wa hafi na Bunyoni bashobora kuba barimo gutegura umugambi wo guhungabanya ubutegetsi, bigatuma Leta ihitamo kumurekura kugira ngo igabanye umwuka mubi mu gisirikare. Icyakora, ayo makuru nta gihamya ifatika aragenerwa.
Hari n’abasesenguzi bavuga ko ubutegetsi bushobora kuba bwifuzaga kwirinda ko Bunyoni yapfira muri gereza, ibintu byari gutera igitutu gikomeye ku gihugu imbere no ku rwego mpuzamahanga.
Ku rundi ruhande, hari ababona ko kurekurwa kwe bishobora kugabanya umwuka w’impagarara hagati y’abahoze bakorana na we n’ubutegetsi buriho, mu gihe abandi babona ko bishobora kongera impaka ku bwisanzure n’ubutabera mu Burundi.
Amakuru atandukanye kandi avuga ko ashobora koherezwa kuvurirwa mu mahanga mu gihe abaganga basanga ubuvuzi akeneye butaboneka mu gihugu.
Icyakora, nubwo yasohotse muri gereza, kurekurwa kwa Gen. Bunyoni by’agateganyo bikomeje kuba inkuru ikomeye mu Burundi no mu karere, aho benshi bagitegereje kumenya impamvu nyakuri zaba zarateye iki cyemezo cyatunguranye cya Perezida Ndayishimiye. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j