Burundi:Umuyobozi w’Intara ya Burunga yihanangirije abacuruzi barenga ku giciro cyemewe: “Ntitwifuza gutangira guhana”
Guverineri w’Intara ya Burunga, Bwana Parfait Mboninyibuka, yateye ijwi hejuru yihanangiriza abacuruzi bakomeje kurenga ku giciro cyemewe cy’ibicuruzwa, by’umwihariko ku binyobwa by’uruganda rwa Brarudi S.A., abibutsa ko hatangiye gukazwa ingamba.
Mu nama yagiranye n’abacuruzi bo muri iyo ntara, yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Nyakanga 2025, Guverineri Mboninyibuka yagize ati: “Turifuza ko buri mucuruzi yubahiriza ibiciro byemejwe… Ntitwifuza gutangira guhana, ariko nibikomeza, ingamba zizafatwa”.
Yavuze ko ubuyobozi butifuza gufata umwanzuro wo gukoresha ibihano, ariko ko nibiba ngombwa bizakorwa kugira ngo uburenganzira bw’abaturage burengerwe, kandi isoko rigenzurwe mu mucyo.
Mu byavuzwe cyane muri iyo nama, harimo ikibazo cy’ibinyobwa bya Brarudi, birimo ibinyobwa bidasembuye n’inzoga zitandukanye, bikomeje gucuruzwa ku giciro kiri hejuru y’icyemewe n’amategeko.
Guverineri Mboninyibuka yagaragaje ko hari abacuruzi bamaze igihe barashyizeho ibiciro byabo, bagamije inyungu zidafite ishingiro. Yagize ati: “Hari ibicuruzwa byashyiriweho ibiciro bigomba gukurikizwa n’abacuruzi bose. Kubyirengagiza ni ugusuzugura amategeko y’igihugu”.
Yakomeje avuga ko iyo myitwarire igira ingaruka ku baturage, by’umwihariko ku bo ubushobozi bucye butuma batabasha kugura ibyo bakeneye mu buzima bwa buri munsi.
Ubutumwa ku baturage: “Nimube maso, mutange amakuru”
Mu rwego rwo gufasha kugenzura isoko, Guverineri Mboninyibuka yasabye abaturage kugira uruhare mu gucunga igiciro cy’ibicuruzwa. Yabashishikarije gutanga amakuru igihe babonye umucuruzi uri kurenga ku giciro cyemewe, avuga ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko.
“Turasaba abaturage gukorana n’ubuyobozi mu gutanga amakuru ku barenga ku mabwiriza agenga ibiciro. Tugomba kubaka ubukungu butarangwamo akajagari n’akarengane,” ni ko yabivuze.
Gukurikirana no Guhana
Nubwo atifuje gukoresha igihano nk’uburyo bwa mbere bwibanze, Guverineri yagaragaje ko hari itegeko rigenga ibiciro, kandi ko uzaryica azahanwa hakurikijwe amategeko. Aha yavuze ko ibigo bishinzwe kugenzura ubucuruzi byatangiye gukurikirana ibikorwa by’abacuruzi, cyane cyane abo mu mijyi yiganjemo urujya n’uruza rw’abantu benshi.
Icyifuzo ku bacuruzi
Yasoje asaba abacuruzi kugira ubunyangamugayo mu bikorwa byabo, bakirinda gushakira inyungu zabo bwite mu kurushya abaturage.
“Turashaka ubucuruzi burambye, budateza umwiryane. Umucuruzi mwiza ni uwubaha amategeko, akita ku musaruro w’igihugu, akanubaha icyizere abaturage bamugiriye,” niko yabivuze.