Cameroun: Issa Tchiroma yongeye guhamya ko yatsinze amatora ku majwi 55%– ibinyuranye na byo amajwi azaba yibwe
Issa Tchiroma Bakary, wahoze ari umuvugizi wa Leta ya Cameroun, none akaba atavuga rumwe na yo, yatangaje ko ari we watsinze amatora yabaye ku wa 12 Ukwakira 2025. Uyu mugabo w’imyaka 76 yavuze ko atazigera yemera “kwibwa amajwi”, kuko we n’itsinda rye bamaze gukusanya ibarura ryavuye ku biro by’itora bitandukanye mu gihugu hose.
Mu kiganiro yagiranye na BBC iwe mu rugo i Garoua, yambaye imyenda y’umweru ivanzemo ibara ry’izahabu, Tchiroma yavuze mu ijwi rituje ariko ryuje icyizere ati:
> “Nta bwoba mfite bwo gufungwa. Nzi neza ko ari njye watsinze. Nta gushidikanya na guke.”
Uyu wahoze ari Minisitiri mu butegetsi bwa Perezida Paul Biya, w’imyaka 92 umaze imyaka 43 ku butegetsi, yemeza ko Abanya-Cameroun “badashobora kwemera ko amajwi yabo yibwa.”
Ariko ishyaka riri ku butegetsi, CPDM, ryamaganye ibyo avuga, rihamya ko binyuranyije n’amategeko kuko ari Inama y’Itora y’Igihugu (Conseil Constitutionnel) yonyine ifite ububasha bwo gutangaza ibyavuye mu matora ku mugaragaro.
Tchiroma avuga ko yatsinze n’amajwi 55% hashingiwe ku byavuye mu bice 80% by’amatora, kandi ko yemera gusa ibyavuye mu matora “niba gusa bitangajwe nk’uko byavuye mu isanduku, bitari ibyuzuye uburiganya.”
Umwuka w’ubwoba mu gihugu
Kugeza ubu, itangazwa ry’ibyavuye mu matora rikomeje gutinda, bituma hagaragara impungenge z’uko hashobora kubaho imvururu nyuma y’amatora. Cameroun isanzwe ihanganye n’ibibazo by’umutekano birimo intambara y’abashaka kwitandukanya mu bice by’abavuga icyongereza ndetse n’ibitero bya Boko Haram mu majyaruguru.
Mu mujyi wa Garoua, hari umwuka w’ubwoba nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu cyumweru gishize. Ingabo n’abapolisi bari mu mihanda nijoro, n’ubwo ku manywa hagaragara bake.
Itorero Gatolika, rifite ijambo rikomeye muri Cameroun, ryasabye abaturage kwihangana no kwirinda urugomo, risaba ko “ibyavuye mu matora bigomba kugaragaza ukuri kw’amajwi y’abaturage, nta guhindurwa n’undi muntu uwo ari we wese.”
Perezida Biya, ukunda kumara igihe kinini hanze y’igihugu ibintu bituma havugwa byinshi ku gihugu nko kuba kiyoborwa na baringa, yagaragaye mu bikorwa byo kwiyamamaza inshuro imwe gusa, ari kumwe n’umugore we Chantal Biya, ubundi hagaragaraga ikibumbano cye n’umugore we, ari cyo batwara nk’umusimbura we mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Uko Tchiroma yavuye muri Leta akayihinduka
Issa Tchiroma Bakary yavukiye i Garoua. Yize ubuhanga mu by’imashini mu Bufaransa, agaruka gukorera sosiyete y’igihugu ishinzwe gari ya moshi.
Mu 1984, yafunzwe ashinjwa kugira uruhare mu mugambi wo guhirika Perezida Biya, ariko ntiyigeze ahamwa n’icyaha. Yamaraze imyaka itandatu muri gereza, aho yigishaga bagenzi be Icyongereza akanakorana nabo ibikorwa by’ubuhinzi.
Nyuma yo gufungurwa, yinjiye muri politiki, atorwa nka depite w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta (UNDP) mu 1992. Nyuma yaho, yinjiye mu cyiswe ubufatanye n’ubutegetsi, agirwa Minisitiri w’Ubwikorezi, hanyuma kuva mu 2009 kugeza mu 2019 aba Minisitiri w’Itangazamakuru n’Umuvugizi wa Guverinoma.
Muri icyo gihe, yabaye ijwi rya Leta mu bihe bikomeye, harimo igihe ingabo zashinjwaga ihohoterwa mu ntambara yo kurwanya Boko Haram. Ariko muri Kamena 2025, habura amezi ane ngo amatora abe, Tchiroma yatangaje ko avuye muri Leta kugira ngo yiyamamarize kuyobora igihugu.
Ati:
> “Perezida Biya yagiye agenda yitandukanya n’abaturage. Igihugu ntigishobora kubaho gikorera umuntu umwe.”
Umuvugizi wa kera, ariko ushaka impinduka
N’ubwo yari amaze imyaka myinshi ari ijwi rya Leta, Tchiroma yabashije kwiyegurira icyizere cy’abaturage benshi bashaka impinduka. Mu mijyi itandukanye, by’umwihariko i Douala, yakoranyije imbaga nyinshi z’abantu bamutega amatwi n’ubwuzu bwinshi, bamwe bamutegereje amasaha menshi mu mvura ibanyagira, ariko bakanga kugenda batavuganye na we.
Abaturage bo mu turere dukoresha cyand Icyongereza, bamaze igihe bavuga ko bahejejwe inyuma, bamufashe nk’icyizere gishya kubera ko batabona Biya nk’umuyobozi ubumva.
Umuhinzi witwa Benjamin Temunga w’i Garoua yagize ati:
> “Nubwo atari umukandida mwiza kurusha abandi bose, byibura atandukanye na Biya umaze imyaka irenga 40 ku butegetsi. Ntitubona imbere hatarimo impinduka.”
Tchiroma nawe yemera amakosa yakoze mu gihe yakoreraga Leta:
> “Ndemera 100% ko ingabo zakoze ihohoterwa mu ntambara yo mu bice bikoresha icyongereza. Ariko icyo gihe, nk’umuvugizi wa Leta, inshingano zanjye zari ugutabara isura y’igisirikare. Ubu ndi umuntu w’inyangamugayo, wibohoye.”
“Abaturage barabizi, isi irabizi”
Uretse kuba yizeye ko yatsinze amatora, Tchiroma yemeza ko ari we Perezida wemewe n’amategeko.
> “Abaturage barabizi, isi yose irabizi,” yavuze afite icyizere cyinshi.