Col. Désiré Migambi yahamagariye urubyiruko kuba abayobozi beza b’ejo hazaza
Mu rwego rwo kubaka urubyiruko rufite indangagaciro n’ubushobozi bwo kuyobora ejo hazaza h’u Rwanda, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Gisirikare rishinzwe imikoranire n’Abasivile (RDF Chief of Civil-Military Cooperation), Col. Désiré Migambi, yahuye n’abanyeshuri barenga igihumbi baturutse mu mashuri yisumbuye atandukanye mu gihugu hose.
Ibi byabereye kuri Star Secondary School i Masaka, mu Karere ka Kicukiro, mu nama ngarukamwaka yiswe Vision Conference yateguwe na Youth Impact Mission–Rwanda, ifite insanganyamatsiko igira iti “The DNA of Self Leadership.”
Col. Migambi mu kiganiro cye yasobanuriye urubyiruko ko indangagaciro z’ubuyobozi bufatika zidashingira gusa ku bushobozi bwo gutegeka, ahubwo zishingiye ku bunyangamugayo, gukunda igihugu, kwitanga no guharanira icyiza rusange. Yagarutse ku mateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, avuga ko ari isoko y’indangagaciro RDF ikomeje kubakiraho, zirimo gukunda igihugu, kuba inyangamugayo, kurangwa n’ikinyabupfura n’ubumwe.
Mu butumwa bwe, Col. Migambi yanaburiye urubyiruko ku ngaruka mbi z’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, avuga ko bibuza umuntu kureba kure, bigasenya ejo heza h’umuntu n’ah’igihugu.
Yagize ati: “Nk’urubyiruko, mufite amahirwe n’inshingano. Mukwiye kuba inyangamugayo, mufite urukundo rw’igihugu, kandi mugaharanira kuba urugero rwiza mu byo mukora byose. Ibi bizatuma muba abayobozi b’ejo hazaza batagira amakemwa kandi mufatanya kubaka u Rwanda twifuza.”
Vision Conference igamije guha urubyiruko imbaraga, ibitekerezo n’ubushobozi bwo kuba abayobozi b’intangarugero, no guteza imbere umuco w’ubuyobozi bushingiye ku ndangagaciro, kugira ngo igihugu gikenere abayobozi b’ahazaza batizera indonke ahubwo bishingikirije ku guharanira inyungu rusange.
Iyo nama yatanze ubutumwa bushimangira ko u Rwanda rukomeje kubakira ku ndangagaciro zikomeye zagezweho mu rugamba rwo kubohora igihugu, kugira ngo urubyiruko n’abakuru bafatanye kurukomeza no kuruteza imbere.

[contact-form][contact-field label=”Name” type=”name” required=”true” /][contact-field label=”Email” type=”email” required=”true” /][contact-field label=”Website” type=”url” /][contact-field label=”Message” type=”textarea” /][/contact-form]