Republika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda ntibashoboye gushyira umukono ku masezerano y’ihuriro ry’ubukungu byari biteganyijwe ko asinywa muri iki cyumweru, nk’uko byatangajwe n’abatangabuhamya bane bavuganye n’ibiro ntaramakuru Reuters dukesha aya makuru ku wa Gatanu w’iki cyumweru. Ibi byabaye indi nzitizi mu rugendo rwa Perezida Donald Trump washakaga gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro no gushishikariza ishoramari ry’Ibihugu by’Iburengerazuba mu karere.
Perezida Trump afite umugambi munini wo gukemura amakimbirane no gukurura miliyari nyinshi z’ishoramari mu karere gacukura amabuye y’agaciro nka tantalum, zahabu, cobalt, umuringa na lithium. Ibi bibaye nyuma y’uko umutwe wa M23 ushinjwa kuba ushyigikiwe n’u Rwanda ufata imijyi ibiri ikomeye mu Burasirazuba bwa Congo muri Mutarama na Gashyantare uyu mwaka, bikaba ari ko gutsindwa gukomeye guverinoma ya Kinshasa yahuye nabwo mu myaka irenga 20 ishize.
Nubwo Perezida Trump yaherukaga kuvuga ko intambara yarangiye, amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington muri Kamena yakomeje kugerwaho n’imbogamizi. Ubu ingabo za Congo n’umutwe wa M23 bari kongera gukaza imirwano, buri ruhande rushinja urundi kutubahiriza ibyo rwemeye.
Ni mu gihe u Rwanda rwo rukomeje guhakana ko rushyigikira M23 byari biteganyijwe ko basinyana “Regional Economic Integration Framework (REIF)” nyuma y’ibiganiro bya nyuma byabereye i Washington. Ariko ku ruhande rw’u Rwanda ho rwatangaje ko nubwo inyandiko yari imaze kurangira, ibiganiro byasojwe nta gukosora cyangwa gushyiraho umukono kwabayeho, kuko Kinshasa yanze gusinya.
Undi mutangabuhamya yabwiye Reuters ko Congo itazashyira umukono ku masezerano y’ubukungu kugeza igihe ingabo z’u Rwanda zizaba zikuye 90% byazo mu Burasirazuba bwa Congo. Gukuraho izo ngabo biri mu byari byasabwe n’amasezerano y’amahoro yabereye i Washington muri Kamena.
U Rwanda rwavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri kugerageza kongera gusubiza ibiganiro ku murongo, ariko ko gushyiraho umukono ntibyateganywaga kuri uyu wa Gatanu.
> “Amatsinda y’abanyabiganiro yari yararangije inyandiko ya REIF ariko birababaje cyane kubona Kinshasa ifata umwanzuro wo kudasinya ku munota wa nyuma,” u Rwanda.
“Twizeye aya masezerano kandi twizera uburyo bw’ubuhuza bwa Amerika. Twizeye kandi ko aya masezerano y’ubukungu azasinywa mu gihe kiri imbere, kuko inzira y’amahoro igomba gutsinda,”
Abahagarariye Congo, Rwanda ndetse na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika ntibahise bagira icyo bavuga kuri ibi.
Umudiplomate w’Umunyafurika yavuze ati:
> “Amasezerano yari yararangije kwandikwa, ariko Abanye-Congo ntibigeze bahisha ko batazashyiraho umukono igihe cyose ingabo z’u Rwanda zikiri ku butaka bwabo. Niyo mpamvu kuri twe bitatunguranye.”
Ku itariki ya 27 Kamena, Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba Congo n’u Rwanda bari barasinye amasezerano y’amahoro i Washington, yashimangiraga kandi ko u Rwanda ruzakuraho ibikorwa by’ubwirinzi mu Burasirazuba bwa Congo mu minsi 90, nk’uko byari byemeranyijwe mu masezerano yo muri 2024.