Dr Munyemana Sosthène yahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi – Ubutabera bwatsinze ibinyoma n’akarengane
Tariki 23 Ukwakira 2025 izahora yibukwa nk’umunsi ukomeye mu mateka y’ubutabera mpuzamahanga ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Nyuma y’imyaka 31 jenoside ibaye, Dr Munyemana Sosthène, wahoze ari umuganga mu Mujyi wa Butare, yahamijwe n’Urukiko rw’Ubujurire rwa Rubanda i Paris icyaha cya Jenoside, ahanishwa igifungo cy’imyaka 24.
Uyu mugabo wari warahunze u Rwanda kuva mu 1994, yari amaze hafi imyaka 30 yidegembya mu Bufransa, ahakana uruhare rwe mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi. Ariko ubutabera bwongeye kwemeza ibyo Urukiko Gacaca rwa Ngoma Butare-Ville rwari rwaramuhamije mu 2010, ubwo rwamukatiraga igifungo cya burundu adahari.
Icyo iki icyemezo kivuze
Iki gihano, nubwo bamwe bavuga ko ari gito ugereranyije n’uburemere bw’ibyaha yakoze, gifite agaciro gakomeye mu kugaragaza ko ibyaha bya Jenoside atari ibya politiki, nk’uko abajenosideri benshi babyitwaza. Urukiko rwanatesheje agaciro ibinyoma by’abamuburaniraga bavuga ko akurikiranywe ku mpamvu za politiki, baharabika Leta y’u Rwanda n’abatangabuhamya.
Ubutabera bw’u Bufransa bweretse isi yose ko Jenoside ari icyaha mpuzamahanga, ko uwagikoze wese azakurikiranwa aho yaba ari hose. Ni isomo rikomeye ku bandi bajenosideri bakihishahisha hirya no hino ku isi.
Abandi bijanditse muri ibyo byaha
Dr Munyemana yakoreraga i Butare, aho yagize uruhare mu kwicisha Abatutsi bari bahungiye mu bitaro bya Kaminuza (CHUB) no mu duce twa Tumba na Cyarwa. Yafungiranye Abatutsi mu cyumba cy’inama cya segiteri Tumba, atanga intwaro yahawe na Minisitiri w’Intebe Kambanda Jean, ndetse yicira kuri bariyeri yo ku Mukoni.
Urukiko Gacaca rwa Butare rwari rwaragaragaje ko mu gihe cya Jenoside, abaganga 25, abanyeshuri 3 n’abaforomo 31 bakoreraga mu mujyi wa Butare, bibasiye ubuzima bw’abo bari bararahiriye kubuvura. Muri bo harimo:
Dr Rwamucyo Eugène, Dr Nsabumukunzi Straton, Dr Nshimyumuremyi Jean-Berchmans, Dr Karemera Alphonse, Dr Bararengana Séraphin, n’abandi benshi.
Umusanzu w’abaharanira ubutabera
Ibyagezweho muri uru rubanza ni intsinzi y’abaharanira ukuri n’ubutabera. Ishyirahamwe Collectif Girondin pour le Rwanda, riyobowe na nyakwigendera Gilles Durou na Madamu Adelaïde, ryagize uruhare rukomeye mu gukurikirana Dr Munyemana kuva mu 1995 kugeza ubwo icyemezo cy’urukiko gisohotse. Nyuma y’imyaka 31, ubutabera buratanzwe, kandi ibyo bwaharaniye byagezweho.
Abandi bajenosideri bamaze gukatirwa mu Bufransa
Iki gihano kije gisanga ibyahawe abandi bajenosideri bahungiye mu Bufransa, barimo:
Cpt Pascal Simbikangwa, imyaka 25 (2016)
Tito Barahira na Octavien Ngenzi, burundu (2018)
Laurent Bucyibaruta, imyaka 20 (2018)
Claude Muhayimana, imyaka 14 (2021)
Philippe Hategekimana alias Biguma, burundu (2023)
Dr Rwamucyo Eugène, imyaka 27 (2024)
Ibi bihano byose byerekana ko u Bufransa bugenda bugaragaza ubushake bwo gukurikirana abicanyi ba Jenoside, nyuma y’imyaka myinshi babayeho mu bwihisho.
Amasomo ku rubyiruko n’isi yose
Urubanza rwa Dr Munyemana ni isomo rikomeye rigaragaza ko ibibi byose bigira iherezo. Abanyarwanda baca umugani ngo “Agakambye ugatega u Rwanda” bashaka kugaragaza ko umuntu uhemuka ku gihugu n’abantu bacyo agera aho akazabibazwa.
Urubyiruko rw’u Rwanda rurasabwa gukura amasomo muri aya mateka: gukunda igihugu, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, no kurinda ibyagezweho nk’Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikanagarura ubumwe n’amahoro.
Igihano cya Dr Munyemana Sosthène nubwo kuri bamwe ari nk’igitonyanga mu nyanja, gifite uburemere bw’ukuri n’ubutabera. Cyerekana ko ntawurenga ku mateka n’ukuri, ko u Rwanda rudatererana abishwe n’abacitse ku icumu, kandi ko abakoze Jenoside bazakomeza kubibazwa aho bari hose.
Harabaye ntihakabe ukundi.