DRC: Constant Mutamba yigereranyije na Nelson Mandela mu rubanza rwamusabiye igihano gikakaye igihano
Constant Mutamba, wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), yongeye kwitaba urukiko ku wa Gatatu tariki ya 13 Kanama 2025, mu rubanza rumurega kunyereza umutungo wa Leta, by’umwihariko miliyoni 19 z’amadolari ya Amerika zari zigenewe kubaka gereza ya Kisangani. Mu kwiregura kwe, Mutamba yifashishije amateka y’abayobozi b’ibihangange bigeze kugirirwa nabi n’ubutabera ariko nyuma bakaza kuba abakuru b’ibihugu, barimo Nelson Mandela wa Afurika y’Epfo na Fidel Castro wa Cuba.
Mutamba yabanje gusaba imbabazi abacamanza ku magambo yari yabavuzeho mu rubanza rwabanje, aho yari yarabashinjije kumushyiraho igitutu no kumurwanya. Yavuze ko ibyo yabivuze mu gihe yari afite amarangamutima akomeye, ariko ko kuri iyi nshuro yifuza kubwira urukiko ukuri ku byaha ashinjwa. Yemeje ko atigeze anyereza amafaranga avugwa, ashimangira ko intego yari ukubaka gereza nk’uko byari biteganyijwe.
Mu ijambo rye, Mutamba yasomye umurongo wo muri Bibiliya, Zaburi 34:20-22, ugaragaza ko “amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ari byinshi, ariko Uwiteka amukiza muri byose.” Yavuze ko yahagurukiye kurengera abaturage b’igihugu cye, akorera mu rwego rw’ubutabera afite urukundo n’ubwitange, ndetse ko yigeze no kwitegura gutanga ubuzima bwe mu gihe cy’intambara y’ubushotoranyi, byose ku bw’ineza ya Congo.
“Uyu munsi, ubutabera nakoreye n’urukundo rwinshi bwanyambuye icyubahiro, icyizere n’agaciro. Iyo nitekerejeho, mbona urugendo rwanjye rumeze nk’urwa Nelson Mandela wavuye muri gereza amaze imyaka 27 afunze ayobora igihugu, nk’urwa Fidel Castro waburanishijwe, agakatirwa igihano, ariko nyuma y’imyaka mike akayobora Cuba. Nkibuka kandi urugendo rwa Etienne Tshisekedi warwaniye impinduramatwara mu myaka ya 1980, ariko umuhungu we Felix Tshisekedi ubu akaba ayobora RDC,” yavuze Mutamba.
Icyakora, amagambo ye n’igereranya rye ntibyahinduye icyemezo cy’abashinjacyaha, kuko basabiye Mutamba gufungwa imyaka 10, kongeraho indi myaka 10 adatora cyangwa ngo abe mu mirimo ya Leta, ndetse no gusubiza amafaranga akekwaho kunyereza.
Abasesenguzi ba politiki bavuga ko uru rubanza rushobora kugira ingaruka ku ishusho ya Mutamba nk’umunyapolitiki wari uzwiho gutinyuka kuvuga ku bibazo bya politiki n’ubutabera muri RDC. Hari ababona ko ashobora kugendera ku ishusho y’umuntu “wahowe ubutabera” nk’uko abigereranya, ariko abandi bakavuga ko ibyo ari uburyo bwo kwitwaza amateka y’abandi kugira ngo yitandukanye n’ibyaha aregwa.
Umwanzuro wa nyuma w’urukiko uteganyijwe gutangazwa ku wa 27 Kanama 2025, ukaba utegerejwe n’abamushyigikiye ndetse n’abatabyumva kimwe na we. Ku rundi ruhande, igitekerezo cyo kwigereranya na Mandela gishobora gukomeza kuganirwaho mu banyapolitiki n’abaturage ba Congo, cyane cyane mu gihe politiki y’igihugu ikomeje kugenzurwa n’impaka hagati y’abashyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi n’abarwanya gahunda ze.