DRC yatangaje ko niba AFC/M23 itarekuye ibice byose igenzura na yo itazahagarika gufasha FDLR
Mu gihe umutwe wa AFC/M23 ukomeje kugenzura bimwe mu bice byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), guverinoma ya Kinshasa yatanze itangazo rikaze ku ivuga ko “niba AFC/M23 idasubira inyuma ikava mu bice yabohoje, gahunda yose yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR ntizigera ishyirwa mu bikorwa.”
Iri tangazo ryasomwe na Minisitiri w’itangazamakuru wungirije i Kinshasa, ryagarutse ku byo Congo yita “ubufatanye bukenewe mu kurandura imitwe yose yitwaza intwaro”, ariko mu mvugo ibonwa na benshi nk’ihishe ubutumwa bw’iterabwoba.
Mu isesengura ry’abo mu karere, ibi bikomye ku ngoma y’i Kigali nk’igipfunsi cyari kimaze iminsi kigaragara mu nzira za dipolomasi, cyane cyane binyuze mu masezerano ya Doha yashyizweho umukono hagati ya leta ya Congo n’abahuza bo mu karere. Ariko amakuru yacu yizewe, ndetse n’ibyo abantu benshi bamenyereye, ni uko FDLR izarandurwa, Kinshasa ibyemeye cyangwa itabyemeye.
Umuyobozi umwe utashatse ko amazina ye amenyekana muri serivisi z’ubutasi, aganira na INGANZO HUB yemeje ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ati:
“FDLR ni umutwe wavutse ku basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo u Rwanda rutazigera rureka. Niba amasezerano ya Doha adakurikizwa uko bikwiye, inzego zacu zizakora ibyo zifitiye ubushobozi n’inshingano zo kurinda abaturage n’akarere.”
Inzego z’u Rwanda zirasa ku ntego imwe:
Aha havugwa inzego nka NISS (National Intelligence and Security Service), RNP (Rwanda National Police), RDF (Rwanda Defence Force) n’izindi nzego z’umutekano zifatanyiriza hamwe. Abasesenguzi ba INGANZO HUB bavuga ko zifite ingamba zinoze kandi zitagendera ku mvugo ya politiki gusa.
Umwe mu basesengura ibya gisirikare mu karere yagize ati:
“Iyo haje ikibazo nk’iki, mu ndimi za gisirikare baravuga bati: ‘Adui umutikura uko aje.’ Bisobanura ko iyo umwanzi aje, ubusugire n’umutekano bigomba kubanza. Ibi rero bikaba ari ubutumwa bukomeye kuri FDLR n’abayifasha.”
Congo iracyafite amahitamo abiri:
- Gukomeza inzira ya Doha – aho imitwe yose yitwaza intwaro yatsindwa n’amasezerano, bigafasha gutuza uburasirazuba bwa Congo.
-
Cyangwa gukomeza “konsa” FDLR – nk’uko abasesenguzi babivuga, bikaba byatuma Kigali yongera gutangira ibikorwa byo kuyisenya ku buryo butaziguye.
Mu minsi iri imbere, amaso yose azaba ari mu karere, cyane cyane mu biganiro bitegerejwe hagati ya Kinshasa n’abahuza b’amasezerano ya Doha, ariko n’ubundi, nk’uko umwe mu barwanyi bavuye mu mashyamba bwa Congo yabivuze mu magambo arimo uburakari:
“Inzego z’umutekano z’u Rwanda zizasiga urusenda kuri iryo bere ryo gukomeza konsa FDLR!”
Mu bice bya Rutshuru na Masisi, abaturage baravuga ko barambiwe kurara bahunga, bakumva amabombe hirya no hino. Mukamana Vestine, umubyeyi w’abana batatu, yabwiye ikinyamakuru cyacu kuri telefoni igendanwa ati:
“Twifuza amahoro, ntabwo dukeneye FDLR cyangwa indi mitwe. Ariko ibyo abayobozi bavuga bidutera ubwoba kuko intambara yongera kuvugwa buri munsi.”
Ibi bivuze iki ku mutekano w’akarere? Inzobere mu by’umutekano zikomeza kuburira ko, mu gihe Kinshasa itareka politiki yo gukomeza gufasha FDLR, Kigali idashobora kwicara yitegereza. Abantu benshi bategereje kureba niba politiki izatsinda cyangwa se amagambo azahinduka amasasu.
[contact-form][contact-field label=”Name” type=”name” required=”true” /][contact-field label=”Email” type=”email” required=”true” /][contact-field label=”Website” type=”url” /][contact-field label=”Message” type=”textarea” /][/contact-form]