Ese amasaha yo mu kwa mbere arihuta koko? Impamvu abantu bumva ko ukwa mbere kwihuta, nyamara amasaha adahinduka
Cyera, mu bwana bw’abantu benshi, kujya ku ishuri byasabaga urugendo rurerure, rimwe na rimwe rwambukiranya imisozi, imigezi n’inzira zigoye. Abana bahagurukaga kare cyane, bakiruka batinya gukererwa kuko bari barabwiwe ko amasaha yo mu kwa mbere “yihuta cyane”.
Iyo myumvire yatumaga bagera ku ishuri bananiwe, babize icyuya, ariko kandi bakumva ko iyo batihuta bagombaga gukererwa byanze bikunze.
Uko imyaka yagiye ishira, iyo mvugo ntiyagumye mu bana gusa. Yakomeje kuboneka mu bantu bakuru, mu bakozi, mu banyeshuri n’abacuruzi, aho bavuga ko umunsi wo mu kwa mbere urangira vuba, ko urebye nabi uhita ukererwa, ko amasaha agenda mu buryo budasanzwe.
Icyakora ikibazo kigomba kubazwa ni niba ibyo abantu bavuga bifite ishingiro rya siyansi cyangwa niba ari imyumvire yubatswe n’imibereho y’abantu.
Mu by’ukuri, ubumenyi bwa siyansi bwerekana ko igihe kidahinduka bitewe n’ukwezi umuntu arimo. Isaha yo ku itariki ya mbere Mutarama imara amasegonda 60 ku munota kimwe n’iyo ku itariki ya mbere Kanama. Isi izenguruka ku muvuduko uhoraho mu gihe runaka, kandi nta cyumweru cyangwa ukwezi na kumwe bifite amasaha yihuta kurusha ayandi.
Ibi bigenzurwa n’amasaha ya atom apima igihe ku rwego rwo hejuru cyane ku buryo nta mpinduka y’ukwezi ishobora kuyayobya. Ibi bisobanuye ko mu rwego rwa siyansi, igitekerezo cy’uko amasaha yo mu kwa mbere yihuta kidafite ishingiro na gato. Nta kwihuta kw’igihe kubaho, ahubwo hari ukwihuta kw’imyumvire.
Icyo abantu bumva nk’igihe cyihuta gifitanye isano n’uko ubwonko bw’umuntu bwakira kandi bugapima igihe. Abashakashatsi mu by’imitekerereze bagaragaza ko igihe tubona mu bwonko atari cyo gihe nyacyo.
Iyo umuntu afite ibintu byinshi akora mu gihe gito, ubwonko bwe ntibufata umwanya wo “kwiyumvamo” igihe, bigatuma yumva umunsi warangiye atabizi. Mu kwa mbere, abantu benshi baba bavuye mu biruhuko, baba bagarutse mu kazi, mu mashuri no mu nshingano nshya. Ubwonko buhita bwinjira mu mimerere y’akazi gakomeye, bwumva ko igihe kitihanganira gutinda, bityo umuntu akumva amasaha agenda vuba.
Byongeye kandi, mu kwa mbere hari igitutu cyihariye gishingiye ku mibereho y’ubukungu n’imibereho rusange.
Ababyeyi baba bashaka amafaranga y’ishuri, abakozi basabwa kwerekana umusaruro mushya, abanyeshuri bakinjira mu masomo mashya afite umuvuduko mwinshi, abacuruzi bagashaka kwishyura imyenda y’impera z’umwaka.
Izo stress zihuriranye zituma umuntu ahora yihuta mu mutwe mbere yo kwihuta ku mubiri. Icyihuta ntikiba ari amasaha, ahubwo ni umuntu ubwe uba uri mu muvuduko uhoraho.
Hari kandi uruhare runini rw’imyizerere rusange yakwirakwijwe mu muryango no mu burezi. Imyaka n’imyaka, abana babwirwaga ko ukwa mbere “kutirirwa”, ko bagomba kwihuta kurusha ibisanzwe. Ibyo byari uburyo bwo kubatoza discipline no kubabuza gutinda, ariko ntibyigeze biba ukuri kwa siyansi. Uko iyo mvugo yasakaye mu bantu bakuru, yaje kuba ukwemera rusange.
Umuntu akumva ko ukwa mbere kwihuta, akihuta, akumva umunsi warangiye vuba, ibyo akabifata nk’ibimenyetso bimwemeje ko koko uko kwezi kwihuta. Bityo igitekerezo kigakomeza kubaho kuko abantu bakigaburiraga ubwonko bwabo, bakagisubiramo, bakakizirikaho imyitwarire yabo.
Nta mateka agaragaza ko hari igihe runaka cyangwa umuntu runaka wazanye igitekerezo cy’amasaha yo mu kwa mbere yihuta. Cyavutse buhoro buhoro gishingiye ku mpinduka ziba mu ntangiriro z’umwaka no ku mvugo z’abakuru zashakaga gushimangira umuco wo kudakererwa. Ni imyumvire y’abantu yubatswe n’ibihe n’imibereho, si ihame ry’ubumenyi.
Siyansi irabihakana byeruye, ariko ikanasobanura impamvu abantu babibona gutyo binyuze mu mitekerereze, stress n’imyitwarire rusange.
Ukuri kw’iyi ngingo ni uko amasaha atihuta kurusha ayandi nk’uko abantu benshi babishinja amasaha yo mu kwa mbere, iminsi ntigabanya igihe cyayo, kandi igihe ntigihinduka bitewe n’ukwezi. Icyahindutse ni uburyo abantu bakira igihe, bakacyumva, bakakigenderaho.