Ingabo za Republika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangaje ko zibangamiwe bikomeye n’ihuriro AFC/M23 rikomeje “kurenga ku masezerano y’agahenge” yasinyiwe i Doha, zisaba abahuza barimo Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira icyo bakora “vuba na bwangu” kugira ngo imirwano idakomeza gutwara ubuzima bw’abaturage.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuvugizi wa FARDC, Maj. Gen Sylvain Ekenge, yavuze ko AFC/M23 ikomeje gutera ibirindiro by’ingabo za Leta nubwo impande zombi ziherutse kwemera guhagarika imirwano mu rwego rwo gushaka igisubizo cya politiki.
Ekenge yagize ati:
“Buri munsi ihuriro M23/AFC rikomeza kugaba ibitero ku birindiro byacu, rikarenga ku masezerano yo guhagarika imirwano. Ibi bishyira abaturage mu kaga k’intambara kandi ntitwakwihanganira gukomeza gutyo.”
Yongeye gusaba abahuza gushyira igitsure kuri AFC/M23 kugira ngo gume ku masezerano yasinyiwe i Doha. Nubwo bimeze bityo ariko, uruhande rwa M23 rwo ruvuga ko ibyo bitero ari “ibikorwa byo kwirwanaho” no gukumira ingabo zikomeza kubagabaho bitero bihungabanya abaturage mu bice bigenzurwa n’iri huriro.
AFC/M23 isobanura ko “igomba gucecekesha imbunda izisanze aho ziri”, ikavuga ko ibitero byose ikora bigamije kurinda abaturage bo mu duce tugenzurwa na yo ndetse no gusubiza ibitero “by’ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bayo.
Ku rundi ruhande, amakuru aturuka mu Minembwe avuga ko indege ya FARDC yarashe ku nkambi y’Abanyamulenge ku wa 21 Ugushyingo 2025, ndetse igasenya antenne za Vodacom. Ibi byatangajwe n’umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta, Moïse Nyarugabo, uvuga ko uretse ibyangijwe, “hakiri gushakishwa niba hari abaturage bahasize ubuzima.”
Nubwo FARDC itigeze ihita igira icyo ivuga kuri icyo gitero, byahise byongera gukangura impaka ku gukurikirana uburyo imirwano ikomeza kugwamo abaturage b’inzirakarengane.
Raporo nshya yo mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera muri Teritwari ya Walungu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, igaragaza ko abasivile 112 bamaze kwicwa mu minsi micye ishize. Abo bose bahitanywe n’imirwano ihuza AFC/M23, FARDC, imitwe ya Wazalendo, abarwanyi b’umutwe wa FDLR n’ingabo z’u Burundi.
Iyi mibare ikomeje kuzamuka ku muvuduko utuma ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo bikomeza kugaragara nk’ibitagira umurongo wa politiki uhamye, ndetse bigashyira igitutu ku mpande zose zirebwa n’amasezerano y’agahenge.
Nubwo Doha yari yatanze icyizere ko hari inzira yo kugabanya imirwano, ibikorwa bimaze iminsi birerekana ko hagikenewe imbaraga z’abafite ijambo mu karere. Kugira ngo ibyemejwe mu masezerano bibe impapuro zifite agaciro, inzego z’abahuza biragaragara ko zigomba kwinjira mu kibazo mbere y’uko habaho indi ntera y’ubwicanyi bwibasira abasivile.