FERWAFA yahaye akazi Haruna Niyonzima mu mushinga wa FIFA TDS ujyanye no guteza imbere impano z’abato
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahaye akazi Umunyabigwi Haruna Niyonzima nk’umwe mu batoza bashinzwe gukurikirana no gutoranya impano z’abana bato mu marushanwa y’abato ategurwa muri gahunda ya FIFA yiswe Talent Development Scheme (TDS).
Iyi gahunda igamije kuzamura no gutegura abakinnyi bakiri bato kugira ngo babe igisekuru gishya kizavamo abakinnyi b’amakipe y’igihugu n’amakipe akomeye.
Mu gihe Komite Nyobozi ya FERWAFA ikomeje kwegera no guha umwanya abanyabigwi ba ruhago nyarwanda, yanakoranye bya hafi n’Ihuriro ry’abahoze bakinira Ikipe y’Igihugu, FAPA, riyobowe na Murangwa Eric Eugène wabaye umuzamu w’icyamamare muri Rayonsport.
FERWAFA ivuga ko aba banyabigwi bafite ubumenyi n’ubunararibonye byagira uruhare rukomeye mu iterambere rirambye ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ari na yo mpamvu Haruna Niyonzima amaze guhabwa inshingano nshya mu bijyanye no gutoza no guteza imbere impano z’abato.
Haruna yinjiye muri uyu mwuga w’ubutoza afite impamyabushobozi ya CAF C Licence yabonye mu 2019 itangwa na CAFA, kandi ateganya gukomeza kuzamura ubumenyi bwe akiga Licence B mu mpera z’uyu mwaka.
Uyu mukinnyi wamamaye cyane yatangiye ruhago mu ikipe ya Etincelles FC, aza kwimukira muri Rayon Sports 2007, aho yahise agaragaza impano idasanzwe. Muri uwo mwaka yahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu Amavubi n’umutoza Josip Kuže, ndetse ku mukino wa mbere ayikinira ahita atsinda ibitego bibiri mu mukino wahuje u Rwanda na Guinée Équatoriale.
Haruna yakiniye Amavubi imikino irenga 110, aba umwe mu bakinnyi bake bageze kuri uwo mubare. Mu 2015, ari Kapiteni, u Rwanda rwageze ku mwanya wa 64 ku rutonde rwa FIFA umwanya mwiza rwigeze rugeraho.
Ku rwego rw’amakipe, yanyuze mu makipe akomeye yo mu Rwanda arimo APR FC na Rayon Sports, mbere yo kujya gukina hanze mu makipe yo muri Tanzania arimo Yanga Africans na Simba SC, aho izina rye ryarushijeho kwamamara muri Afurika. Yakiniye kandi n’ikipe yo muri Libya ya Al Ta’awon .
Mu rwego rwo kwitegura umwuga w’ubutoza, muri Gashyantare 2026 Haruna yari mu batoza batsinze amahugurwa yateguwe ku bufatanye n’ikipe ya Atletico Madrid, bikazatuma azabona amahirwe yo kongera ubumenyi muri Espagne.
Ishyirwaho rye muri gahunda ya FIFA TDS ryitezweho gutanga umusaruro mu gutahura no gutegura impano z’abato zizavamo abakinnyi bazafasha u Rwanda gukomeza kuzamura urwego rwa ruhago mu myaka iri imbere. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j