FERWAFA yatangaje Stephen Constantine nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi, wanayitoje seaso ya 2014
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko umwongereza Stephen Constantine yongeye kugirwa umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, .
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na FERWAFA, rivuga ko Constantine yabaye umutoza mushya w’Amavubi ku masezerano y’imyaka ibiri, asimbuye abari bamaze igihe batoza iyi kipe mu buryo bw’agateganyo.
Constantine w’imyaka 63 si mushya mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, kuko yatoje Amavubi hagati ya 2014 na 2015. Muri icyo gihe, yagejeje u Rwanda ku mwanya wa 64 ku rutonde ngarukakwezi rw’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, umwanya uri mu myiza u Rwanda rwigeze rugeraho mu mateka yarwo.
Nyuma yo kuva mu Rwanda, Constantine yakomeje gutoza amakipe atandukanye y’ibihugu. Aheruka gutoza Ikipe y’Igihugu ya Pakistan hagati ya 2023 na 2025.
Nk’uko byatangajwe na FERWAFA, Constantine azatangira inshingano ze ku mugaragaro ku wa 16 Werurwe 2026. Biteganyijwe ko azatangirana n’akazi ko gutegura Amavubi ku mikino ya gicuti iri muri gahunda ya FIFA Series izabera i Kigali muri uku kwezi kwa Werurwe.
FERWAFA yavuze ko amakuru arambuye ku bakozi bazakorana n’uyu mutoza, gahunda za tekiniki ndetse n’icyerekezo cy’iterambere ry’ikipe y’igihugu azatangazwa mu kiganiro n’abanyamakuru kizaba mu minsi iri imbere.
Igaruka rya Constantine ritezweho kuzana ubunararibonye n’ubumenyi bw’umwihariko mu guteza imbere Amavubi, cyane cyane mu rugendo rwo kongera kuyagarura ku rwego rwiza mu mupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika no ku isi. ⇔ Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j