General Machano yishwe n’ibitero bya M23 yanongeye kwisubiza ibice byinshi byari byigaruriwe na FARDC
Imirwano ikomeye hagati y’umutwe wa AFC/M23 n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yongeye kubura mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu gace ka Masisi no mu mujyi wa Rubaya.
Amakuru aturuka mu mirongo y’imbere ku rugamba avuga ko AFC/M23 yafashe uduce twa Kasenyi, Katobotobo na Luke, nyuma y’imirwano yabaye ku munsi w’ejo ku wa gatatu no ku wa kabiri kugeza uyu munsi ku wa kane. Uyu mutwe uvuga ko wari waravuye muri ibi bice kubera agahenge bari bemeranije, ariko ukaba wongeye kuhisubiza nyuma y’uko FARDC igerageje kubyisubiza.
Ni mu gihe kandi havugwa ko ku ruhande rwa FARDC hari Jenerali Machano wamaze kwicwa n’abarwanyi ba M23, ndetse n’abasirikare benshi bo mu mitwe yitwara gisirikare ishyigikira leta. Icyakora, aya makuru ntaremezwa ku mugaragaro n’ubuyobozi bwa FARDC.
Ku rundi ruhande, mbere gato FARDC yakoresheje ibitero bya drone igamije guhungabanya ibirindiro bya M23. Amakuru yizewe avuga ko muri ibyo bitero hishwe Lt Col Willy Ngoma, wari umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare. Ibi byabaye mu gihe FARDC yashakaga kwisubiza santere ya Rubaya n’ibirombe by’amabuye y’agaciro biherereye muri ako gace gafite akamaro kanini mu bukungu.
Kuri ubu, amakuru ava i Rubaya aravuga ko imirwano igikomeje, aho amasasu akomeje kumvikana mu bice bitandukanye by’umujyi no mu nkengero zawo. Abaturage benshi bakomeje guhunga, mu gihe impande zombi zikomeje guhangana.
Intambara hagati ya M23 na FARDC imaze igihe ihungabanya ubuzima bw’abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC, aho ibice byinshi bikomeje guhinduranya ubuyobozi bitewe n’ibikorwa by’imirwano.
Abasesenguzi bemeza ko gufata no gutakaza ibice nka Rubaya, bikungahaye ku mabuye y’agaciro, bigira ingaruka zikomeye haba ku ruhande rwa gisirikare no ku bukungu bw’igihugu.
Kugeza ubu, nta ruhande ruratangaza ko rwahagaritse imirwano. Abaturage bo muri Masisi na Rubaya bakomeje gusaba ko amahoro agaruka, mu gihe imirwano igikomeza gufata indi ntera.
Dukurikire kuri WhatsApp ukomoze kubona amakuru agezweho https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
