Abaturage barenga miliyoni esheshatu bagejeje igihe cyo gutora biteganyijwe ko bazitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu ya Guinea ateganyijwe ku cyumweru tariki ya 28 Ukuboza 2025.
Aya matora aritabirwa n’abakandida icyenda, ariko uhabwa amahirwe menshi yo kuyatsinda ni Général Mamadi Doumbouya, umaze imyaka ine ayoboye guverinoma y’inzibacyuho kuva yahirika ubutegetsi bwa Alpha Condé ku wa 5 Nzeri 2021.
Mamadi Doumbouya, w’imyaka 41, ubwo yajyaga ku butegetsi yasezeranyije abaturage ba Guinea ko azayobora inzibacyuho igamije gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivili nyuma yo gushyira igihugu ku murongo. Icyakora, uko imyaka yagiye ishira ni ko byagiye bigaragara ko ubutegetsi bushobora kuguma mu maboko y’abasirikare, cyane cyane nyuma y’aho Doumbouya yiyemeje kwiyamamariza kuyobora igihugu.
Mu gihe cy’imyaka ine amaze ayobora inzibacyuho, guverinoma ya Mamadi Doumbouya yashyizeho impinduka zitandukanye mu Itegeko Nshinga, zirimo kumwemerera kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse no guhindura igihe cya manda y’Umukuru w’Igihugu kivuye ku myaka itanu kigashyirwa ku myaka irindwi. Izi mpinduka zatunguye benshi, zinashinjwa kuba zigamije gukomeza kugundira ubutegetsi.
Aya matora ariko azaba adahatanirwamo n’abanyapolitike bakomeye muri Guinea, kuko bamwe muri bo babujijwe kwiyamamaza binyuze mu mabwiriza n’imiziro yashyizweho na guverinoma y’inzibacyuho. Muri bo harimo Alpha Condé wahoze ari Perezida w’igihugu, w’imyaka 87, wahiritswe ku butegetsi, ndetse na Cellou Dalein Diallo wigeze kuba umukandida ukomeye mu matora yashize, kuri ubu uri mu buhungiro.
Undi munyapolitike w’inararibonye, Sidya Touré, na we ntiyemerewe kwiyamamaza.
Abandi bakandida bemerewe guhatana barimo Abdoulaye Yéro Baldé wahoze ari Minisitiri, na Mamu Makalé Camara, ari na we mugore rukumbi uri mu bahatanye. Gusa, abenshi muri aba bakandida bashinjwa kutagira ubunararibonye buhagije mu bya politiki, ibintu bituma amahirwe ya Mamadi Doumbouya arushaho kwiyongera.
Abasesenguzi bavuga ko impamvu nyamukuru Mamadi Doumbouya ahabwa amahirwe menshi yo gutsinda ari uko ashyigikiwe n’inzego z’ubutegetsi n’iz’umutekano. Byongeye kandi, abanyapolitike batavuga rumwe na we bamwe barafunzwe abandi bahunze igihugu, mu gihe abemerewe kwiyamamaza badafite ubushobozi bwo kumuhangara ku rwego rwa politiki.
Amatora yo muri Guinea azakurikiranwa n’indorerezi z’Umuryango wa ECOWAS ndetse n’izindi zoherejwe n’imiryango mpuzamahanga, mu gihe amaso menshi ahanzwe i Conakry harebwa niba aya matora azatanga ishusho nyayo ya demokarasi cyangwa azashimangira ubutegetsi bw’abasirikare binyuze mu nzira y’amatora.