GUINEA: Col Mamadi Doumbouya yatanze kandidatire ye ku mwanya wa Perezida, Ahonyora Isezerano Yari Yarahaye Abaturage
Umugaba w’Ingabo wayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi muri Guinea mu 2021, Col Mamadi Doumbouya, yamaze gutangaza ko aziyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika. Ni igikorwa cyatunguye benshi, dore ko yari yarasezeranye ko we n’abandi basirikare bari ku butegetsi batazigera biyamamaza mu matora ya demokarasi.
Kuri uyu wa Mbere washize w’iki cyumweru, Doumbouya yagejeje kandidatire ye ku Rukiko rw’Ikirenga, aherekejwe n’itsinda rinini ry’abasirikare n’abashinzwe umutekano, yambaye amadarubindi yijimye nk’uko bisanzwe, gusa ntiyigeze agira icyo avugira mu ruhame ntan’icyo yatangarije itangazamakuru.
Amatora yibazwaho kubera impungenge z’ubwisanzure
Aya matora ateganyijwe mu Ukuboza 2025 arimo kwibazwaho cyane, nyuma y’uko amashyaka abiri akomeye muri Guinea – RPG Arc-en-Ciel rya Alpha Condé wahiritswe ku butegetsi na UFDG rya Cellou Dalein Diallo – atemerewe kuyitabira. Ibyo byafashwe nk’igihombo gikomeye ku isura y’ubwisanzure bwa politiki mu gihugu.
Byongeye kandi, amatora yatumye havuka impaka ubwo byatangazwaga ko buri mukandida agomba kubanza gutanga ingwate ya Miliyoni 875 z’amafaranga ya Guinea (angana hafi n’amadolari 100,000). Nubwo n’ubusanzwe yari hafi aho kuko hatangwaga 800 miliyoni, abenshi bari bizeye ko byibura iyo ngwate izagabanywa kugira ngo abantu benshi babone amahirwe yo kwiyamamaza.
Isezerano ryahindutse amagambo
Mu mwaka wa 2021 ubwo Col Doumbouya yari amaze guhirika ubutegetsi bwa Perezida Alpha Condé, w’imyaka 83, yijeje abaturage ko ubutegetsi bwa gisirikare ari ubw’inzibacyuho gusa, kandi ko nta musirikare n’umwe uzaba umukandida mu matora.
Yagize ati:
> “Twebwe abasirikare, ijambo ryacu ni indahiro. Nta n’umwe muri twe uzaba umukandida.”
Nyamara nyuma y’imyaka ine gusa, Doumbouya arenze ku ndahiro yari yararahiriye abaturage, ashingiye ku itegeko nshinga rishya ryashyizweho muri manda ye y’inzibacyuho, ritamubuza kwiyamamaza.
Ibigwi n’ibyagezweho mu myaka ine y’inzibacyuho
Mu gihe cy’imyaka ine amaze ku butegetsi, ubutegetsi bwa Col Doumbouya bwageze ku bintu bitandukanye byafatwa nk’ibyiza, nubwo nabyo bitasiganye n’ibibazo bikomeye by’uburenganzira bwa muntu.
Kugarura umutekano no kurwanya ruswa: Ubuyobozi bwe bwatangije ibikorwa byo guhashya ruswa n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta, bituma bamwe mu bayobozi bo hejuru bahoze mu butegetsi bwa Condé batabwa muri yombi.
Imishinga y’iterambere: Guverinoma y’inzibacyuho yashyize imbaraga mu mishinga y’ibikorwaremezo birimo imihanda, inganda nto n’ibitaro, cyane cyane mu turere twari twaribagiranye.
Kongera imbaraga mu gisirikare: Doumbouya yashyize imbere gahunda yo guhugura ingabo no kuvugurura ibikoresho bya gisirikare, ashimangira ko ari uburyo bwo kubungabunga umutekano w’igihugu.
Ariko ibi byagezweho byagiye bikurikirwa n’amakosa akomeye:
Gukandamiza itangazamakuru n’imyigaragambyo: Abaharanira demokarasi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje kwinubira uburyo ubutegetsi bwe bwahagaritse ibitangazamakuru, bugafunga imbuga za internet kandi bugakubita abigaragambya.
Gutinda kwitegura amatora: Imyaka ine yose irashize, nyamara inzibacyuho yari igenewe imyaka ibiri gusa, ariko Doumbouya yakomeje gusunika amatora ayegeza imbere, bituma abaturage batangira kwibaza niba yari afite umugambi wo kuguma ku butegetsi.
Ingaruka ku isura ya demokarasi muri Guinea
Kwiyamamaza kwa Col Doumbouya kubonwa nk’ikimenyetso cy’uko inzira ya demokarasi muri Guinea ishobora gusubira inyuma. Abasesenguzi bavuga ko kuba amwe mu mashyaka akomeye yarirukanywe mu matora, byaba bigaragaza ko ubutegetsi bw’inzibacyuho bushaka amatora atarimo guhangana gukomeye.
Kuri ubu, Doumbouya ni umwe mu bakuru b’ibihugu bakiri bato kurusha abandi muri Afurika, afite imyaka 40, akaba yarakoze imyaka irenga 15 mu gisirikare, harimo ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Afghanistan, Côte d’Ivoire, Djibouti, Repubulika ya Santarafurika, ndetse n’amasomo yihariye mu by’umutekano muri Israel, Ubwongereza na Cyprus.
Amatora yo mu Ukuboza azaba mu gihe abakandida bakomeye nka Alpha Condé, Cellou Dalein Diallo na Sidya Touré bakiri mu buhungiro, bituma hakomeza kwibazwa niba aya matora azaba asukuye, acyeye kandi yizewe.