Gusomana mu masegonda 10 gusa bishobora guhererekanya bakteriya zisaga miliyoni 80
Ubushakashatsi bushya bwasohotse mu kinyamakuru Microbiome bugaragaza ko gusomana ari imwe mu nzira zihuse cyane zo guhererekanya mikorobe hagati y’abantu. Ubu bushakashatsi bwerekana ko gusomana gutwaye amasegonda 10 gusa guhagije kugira ngo abantu babiri bahererekanye bakteriya zirenga miliyoni 80 zituruka mu macandwe.
Abashakashatsi bakoreye ubushakashatsi ku bantu basomanye mu byiciro bitatu byo gusomana: mbere yo gusomana barabasuzumye, mu gihe cyo gusomana nyirizina bahita babasuzuma, hanyuma bongera kubasuzuma nyuma yo gusomana. Byagaragaye ko amacandwe yabo yahindutse ako kanya, yuzuye mikrobe nshya zaturutse kuri buri muntu.
Akanwa k’umuntu gasanzwe gatuyemo amoko arenga 700 ya bakteriya. Iyo abantu basomanye, izi mikrobe zinyura mu guhuza indimi n’amacandwe, bikaba byatuma imiterere y’amabacteria y’akanwa ihinduka mu gihe gito.
Nubwo ibi byumvikana nk’ibihungabanyije, abashakashatsi basobanura ko izi mikorobe nyinshi zidahungabanya ubuzima. Mu by’ukuri, zimwe muri zo zunganira mu igogora no kongera imbaraga z’ubudahangarwa bw’umubiri.
Ikindi cyagaragaye ni uko gusomana kenshi bigira uruhare rukomeye mu guhuza mikrobe z’akanwa hagati y’abakundana. Abasomana nibura inshuro icyenda ku munsi basanzwe bagira mikrobe zisa cyane ku buryo bwenda kumera nk’aho bafite akanwa kamwe. Gusomana rimwe gusa bituma mikrobe z’ingirakamaro zihita ziyongera hagati y’abasomanye, ariko gusomana kenshi bituma imiterere y’izo mikrobe ihinduka burundu.
Ibi biterwa n’uko zimwe muri bakteriya z’umwe muri bo zishobora kwimukira mu kanwa k’undi zikahashinga imizi kurusha izihasanzwe. Ni yo mpamvu abantu basomana kenshi bashobora gusangira imiterere y’impumuro, ubwinshi bw’amacandwe ndetse n’imiterere rusange y’akanwa.
Nubwo bimeze bityo, abashakashatsi basobanura ko no kubana cyangwa guhuza imirire, kunywa ibintu bimwe, imihindagurikire y’imyunyungugu yo mu kanwa n’imyitwarire yo koza amenyo bishobora gutuma abantu babana bagira imiterere isa y’akanwa. Ariko gusomana byo bitanga akarusho kadashobora kugereranywa, kuko ari bwo buryo bwihuse kandi bukomeye bwo guhererekanya mikorobe.
Nubwo izi mikrobe zisa hagati y’abasomana akenshi zidateza ikibazo, abafite ibibazo byo mu kanwa nk’impumuro mbi, amacandwe make cyangwa atari ku kigero cy’akenewe, indwara z’amenyo n’iz’uruhu rwo mu kanwa bashobora kubisangiza uwo basomana, bigatuma izo mbogamizi zigera kuri bombi.
Ubushakashatsi bwerekana ko nubwo gusomana ari igikorwa cy’urukundo, igihe ubikora kenshi n’abantu batandukanye, uba ugoraa uburyo mikorobe z’akanwa ziyubaka, uko zihinduka ndetse n’uko zunganira cyangwa zigabanya ubuzima bwiza bw’abasomana. Gusomana ni igikorwa cyihariye mu buryo mikrobe zishobora kwimukira hagati y’abantu, kandi byongera kurushaho kwemeza uko ubuzima bwacu bubogamiye cyane ku mikorere y’utu tunyabuzima tuba mu mibiri yacu.