Hadutse indwara y’inyo zinjira mu mubiri w’umuntu zikarya inyama ziwugize
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habonetse umuntu wa mbere wanduye indwara y’inyo zirya umubiri w’umuntu
Umuntu wa mbere yanduye indwara y’inyo zinjira mu mubiri w’umuntu akiri muzima (New World screwworm myiasis) yagaragaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko byemejwe n’Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (CDC) hamwe n’igisata cy’ubuzima cya leta ya Maryland.
Uwo murwayi wari uvuye muri El Salvador – igihugu kimaze kugaragaramo ubwo bwandu – yabonetse ku wa 4 Kanama 2025, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Indwara ya New World screwworm ituruka ku nyo zibarizwa mu bwoko bwa Cochliomyia hominivorax, zikaba zishobora kubangamira cyane ubuzima bw’abantu n’inyamaswa. Uru runyo rutera iyi ndwara rujya mu mubiri rwihishe mu myenge y’uruhu cyangwa mu bikomere bidapfutse, rukarya inyama z’umuntu cyangwa inyamaswa ikiri nzima, bikaba byatera ibikomere bikomeye ndetse bikaba byanamuviramo urupfu.
Nubwo iyi ndwara isanzwe izwi cyane muri Amerika y’Epfo no mu birwa bya Caraïbes, abashakashatsi bavuga ko hari impungenge z’uko ishobora kwigarurira n’Amerika yo hagati ndetse ikagera no mu majyaruguru.
Abashinzwe ubuzima bemeza ko abantu bafite ibikomere bidapfutse, cyangwa abahura kenshi n’amatungo mu bice byibasiwe n’izo nyo, ari bo bafite ibyago byinshi byo kwandura.
Ikigo cy’Ubuhinzi cya Amerika (USDA) cyatangaje ko icyo cyorezo gishobora guteza igihombo gikomeye mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, kigera kuri miliyari ijana z’amadolari ($100 bn), bitewe no kwangiza amatungo n’ibindi bikoko byo mu ishyamba.
Ubufatanye mpuzamahanga burimo gukora kugira ngo buhagarike ikwirakwira ry’iyi ndwara. Uretse ibigo bya leta ya Amerika nka USDA na CDC, hari no gukorana n’ibigo by’ubuhinzi n’ubworozi byo mu bindi bihugu, harimo n’Ishyirahamwe ry’Ubumwe bw’u Burayi.
Nubwo abanduye iyi ndwara muri Amerika ari bake cyane kugeza ubu, inzego z’ubuzima zisaba abaturage kwitwararika cyane, cyane cyane abakunda gukora ingendo mu bihugu byibasiwe, ndetse n’abafite ibikomere bidapfutse.