Hamenyekanye andi makuru akomeye kuri dosiye ya Dr. Manirakiza Benjamin ukurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa
Hamenyekanye andi makuru mashya akubiye muri dosiye ya Dr. Manirakiza Benjamin, umwarimu wigishaga muri kaminuza, ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa, aho ubushinjacyaha buvuga ko yahitagamo abakobwa bakiri amasugi cyangwa abakoze imibonano mpuzabitsina inshuro nke cyane, abashukisha amafaranga.
Amakuru akubiye muri dosiye agaragaza ko uyu mwarimu yasabaga gushyirwa abakobwa b’abangavu biga mu mashuri yisumbuye, by’umwihariko abari bakiri isugi, cyangwa abari barigeze gukora imibonano mpuzabitsina inshuro imwe gusa. Ikindi cyari mu byo yasabaga, ni uko abo bakobwa bagombaga kuba bafite imimerere yihariye y’umubiri harimo Kuba bafite amabere ashinze, ibintu ubushinjacyaha bufata nk’ikimenyetso cy’uburyo yateguraga kandi agashyira mu bikorwa ibyo byaha mu buryo bwateguwe.
Abakobwa akekwaho gusambanya yabishuraga amafaranga yari hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40.000 n’ibihumbi 100.000, amafaranga yashukishaga abo bana kugira ngo bemere gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Abari muri iyi dosiye bavutse mu myaka itandukanye irimo 2005, 2007, 2008 na 2009, bigaragaza ko bose bari munsi y’imyaka y’ubukure mu bihe bikekwa ko ibyaha byabereye.
Aya makuru mashya yaje yiyongera ku byari byatangajwe mbere n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwari rwatangaje ko rwataye muri yombi Dr. Manirakiza Benjamin, mu ijoro ryo ku wa 19 Mutarama 2026, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana abashukisha amafaranga.
RIB yagaragaje ko iperereza ry’ibanze ryerekanye ko uyu mwarimu yakoze ibi byaha mu bihe bitandukanye, akabikora ku bana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Bugesera, abizeza amafaranga n’ibindi byatuma bemera ibyo yasabaga.
Kugeza ubu, Dr. Manirakiza Benjamin afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, mu gihe dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo ikurikiranwe n’inzego z’ubutabera.
Mu itangazo ryayo, RIB yibukije ko gusambanya umwana ari icyaha gikomeye gisenya ubuzima bwe bw’ejo hazaza, kikagira ingaruka ku muryango we ndetse no ku muryango nyarwanda muri rusange, isaba abaturage bose gukomeza gutanga amakuru ku bantu bose bakora bene ibi byaha.
Iki kibazo cyo gusambanya abana gikomeje guteza inkeke mu Rwanda, aho imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko abangavu ibihumbi n’ibihumbi baterwa inda buri mwaka, bigaragaza uburemere bw’iki kibazo.
Mu mategeko y’u Rwanda, icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa n’ingingo ya 14 y’itegeko nimero 059/2023 ryo ku wa 04 Ukuboza 2023, riteganya igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25 ku muntu uhamijwe iki cyaha.