Hari amakuru avuga ko mu ngendo zose HE Vladimir Putin ajyamo, haba hari umujepe ushinzwe gutwara Amazirantoki ye agasubizwa mu Burusiya
Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru mpuzamahanga hakomeje gukwirakwira amakuru avuga ko Perezida wa Leta y’u Burusiya, Vladimir Putin, iyo agiriye ingendo hanze y’igihugu atajya asiga ibisigazwa by’umubiri we aho ari ho hose, cyane cyane amazirantoki, ahubwo agasubizwa mu Burusiya.
Aya makuru yagiye ahuzwa n’amashusho n’amafoto agaragaza abarinzi be ba hafi (Federal Protection Service – FSO) bafite agasanduku k’umukara (briefcase) kajyanwa mu ngendo ze, bamwe bakavuga ko ari ko gakoreshwa mu gutwara ayo mazirantoki.
Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo Paris Match, The Indian Express na LiveMint, iyi myitwarire yaba ifitanye isano n’ingamba zikomeye z’umutekano Perezida Putin akoresha, zigamije kwirinda ko ibihugu by’amahanga byabona ibisigazwa by’umubiri we bishobora gukoreshwa mu gukora iperereza ku buzima bwe.
Abasesenguzi bavuga ko mu bihe bya none, ikoranabuhanga rishobora gutuma DNA, imiterere y’uburwayi, cyangwa amakuru ajyanye n’uko umuntu amerewe ashobora gusesengurwa hifashishijwe ibisigazwa by’umubiri, birimo n’amazirantoki. Ibi bikaba byafasha inzego z’ubutasi kumenya amakuru yihariye ku muyobozi w’igihugu, bityo bikaba byafatwa nk’ihungabana ry’umutekano w’igihugu.
Nubwo aya makuru akomeje kuvugwa cyane, nta tangazo ryemewe ryigeze ritangazwa n’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya ryemeza cyangwa rihakana ku mugaragaro ibi bivugwa. Ibi bituma iyi nkuru iguma mu rwego rw’ibivugwa n’abanyamakuru n’abasesenguzi, aho igice kimwe cyayo gishingira ku makuru aturuka ku bari hafi y’uyu muyobozi, nubwo adahabwa ibimenyetso bifatika bihamye.
Icyakora, si ubwa mbere Vladimir Putin avugwaho ingamba zidasanzwe z’umutekano. Azwiho kwirinda cyane gukorana ku mubiri n’abandi, gushyira intera ndende hagati ye n’abandi igihe bari mu biganiro mpuzamahanga, no kwifashisha itsinda rito ry’abantu yizeye mu buryo budasanzwe.
Inkuru ivuga ko Perezida Putin atasiga amazirantoki ye mu ngendo zo hanze igaragaza urwego rwo hejuru rw’ubwoba n’ingamba z’umutekano abategetsi bakomeye ku Isi bashobora kugenderaho, ariko igomba kwakirwa nk’amakuru akiri mu rwego rw’ibivugwa, ataremezwa burundu n’inzego zibifitiye ububasha.