Hiryo no hino ku Isi Abanyamulenge n’inshuti zabo baribuka ababo bishwe muri Jenocide yakorewe i Gatumba
Abanyamulenge baba hirya no hino ku isi n’inshuti zabo bibutse ku nshuro ya 21 ababo bishwe mu ijoro ryo ku wa 13 Kanama 2004 muri Gatumba, mu burengerazuba bw’u Burundi, aho abasaga 166 bahasize ubuzima.
Uretse ibikorwa biteganyijwe mu bice bitandukanye, Abanyamulenge b’i Nakivale muri Uganda — ahabarizwa ibihumbi byinshi by’impunzi — bateguye umuhango wo kwibuka, nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Chairman Mutebutsi.
Iryo tangazo rigira riti: “Turamenyesha Abanyamulenge bose batuye i Nakivale ko twibuka abacu bazize uko baremwe. Kwitabira ni ingenzi kuri buri wese.” Umuhango wabereye ku itorero New Leh, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Kanama 2025 saa saba z’amanywa.
Amakuru y’igihe cya Jenoside yo muri Gatumba agaragaza ko abarenga 166 bishwe hakoreshejwe imbunda, imipanga n’umuriro, benshi muri bo batwikirwa mu mazu. Nyuma y’icyo gitero, Pasiteri Habimana wari umuvugizi w’umutwe wa FNL wa Agathon Rwasa, yiyemereye ko ari bo babikoze, ndetse ashimangira ko “byari bikwiye kuba byarakozwe mbere.”
Kuri uyu munsi, Abanyamulenge benshi bifashisha imbuga nkoranyambaga nka X, Facebook, WhatsApp n’izindi mu gutangaza ubutumwa bwo kwibuka, bagasangiza amashusho n’amagambo agaragaza intimba n’agahinda gakomeye.
Kuri bo, 13 Kanama si itariki isanzwe, ahubwo ni umunsi wo gusubiza amaso inyuma, kwibuka ubuzima bw’inzirakarengane no gusaba ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.