HUYE: Abitwaje imihoro n’ibibando bateye akabari, bakomeretsa umuturage banasahura ibikoresho
Abantu umunani bataramenyekana bitwaje imihoro n’ibibando bagabye igitero mu Mudugudu wa Rusisiro, Akagali ka Matyazo, Umurenge wa Huye mu Karere ka Huye, basiga bakomerekeje umuturage umwe ndetse banasahura ibikoresho bitandukanye byo mu kabari.
Ibi byabaye mu masaha ya saa tanu z’ijoro ryo ku wa Mbere tariki 23 Gashyantare 2026 rishyira ku wa Kabiri tariki 24 Gashyantare 2026, mu kabari ka Akure Carine kari kamaze igihe gito gatangiye gukora.
Akure Carine yavuze ko igitero cyabaye mu gihe abakozi be bari bari mu myiteguro yo gufunga akabari ngo batahe, hasigayemo umukiliya umwe w’umugabo.
Yagize ati: “Abakozi bari barimo begeranya ibikoresho ngo bakinge, hinjira abagabo umunani bafite imihoro n’ibibando. Bahise babategeka kuryama hasi bababwira ko ugerageje kubyuka bahita bamutema.”
Avuga ko abakozi babiri n’uwo mukiliya bahise baryama hasi, abateye batangira kumanura televiziyo bari bamaze iminsi bashyizemo no gusahura ibindi bikoresho.
Mu byibwe harimo telefoni zigendanwa ebyiri, mudasobwa za iPad ebyiri n’imashini ya mudasobwa y’uwo mukiliya wari wahasigaye. Uwo mugabo ngo yagerageje kubaza ibiri kuba no kuburizamo ubujura, ariko bamukomeretsa bamukata n’umuhoro.
Akure yavuze ko yahise atanga ikirego ku Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ku bakoze ubwo bugizi bwa nabi.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yemereye itangazamakuru ko ayo makuru ari yo, avuga ko inzego z’umutekano zahise zitabara, uwakomeretse akajyanwa kwa muganga aho yitaweho mbere yo gutaha.
Yavuze ko iperereza ryatangiye, kandi ko abantu babiri bamaze gufatwa bakekwaho uruhare muri icyo gitero, barimo n’abahoze ari abakozi b’ako kabari bakekwaho gutanga amakuru yifashishijwe mu kugaba igitero.
Yashimangiye ko aka gace nta kibazo cy’umutekano mucye kihasanzwe, ko ari urugomo rw’abajura basanzwe, anaburira abishora mu bikorwa by’ubujura ko batazihanganirwa.
Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma mu Karere ka Huye, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe n’abandi bakekwaho uruhare muri icyo gitero.
Dukurikire kuri WhatsApp ujye ubona amakuru tubagezaho ku gihe https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j