Ibimenyetso 10 bikwereka ko umusore uri kugutereta agukunda by’ukuri
Mu buzima busanzwe, hari abakobwa benshi bibaza niba amagambo meza n’imyitwarire y’umusore uri kubatereta bishingiye ku rukundo nyakuri cyangwa ari amayeri yo gushaka kubigarurira by’igihe gito. Urukundo rw’ukuri ntirwihisha mu magambo gusa, ahubwo rugaragarira mu bikorwa, mu kwitanga no mu cyerekezo uwo musore akwereka.
Dore ibimenyetso 10 by’ingenzi bishobora kukwereka ko ari mu rukundo rw’ukuri.
1. Aguha umwanya uhagije kandi uhoraho
Niba ahora ashaka kumenya amakuru yawe, uko umunsi wagenze n’uko wiyumva, ntibiterwa no kuguharara cyangwa uburyarya oya. Ni ikimenyetso cyerekana ko uri mu bitekerezo bye buri gihe.
2. Yubaha imipaka yawe
Umusore ugukunda by’ukuri ntiyaguhatira ibintu utiteguye cyangwa utifuza. Kubaha ibyemezo byawe ni ikimenyetso gikomeye cy’urukundo rufite intego nziza.
3. Ashishikazwa n’ubuzima bwawe bw’ejo hazaza
Ntavugana nawe ku by’uyu munsi gusa; akubaza inzozi zawe, amasomo yawe cyangwa umwuga wifuza. Ibi byerekana ko akubona mu buzima bwe bw’igihe kirekire.
4. Ntatinya kukwerekana mu bandi
Iyo umusore agushyira mu buzima bwe ku mugaragaro adatinya kukwereka inshuti, umuryango cyangwa abo bakorana, bivuze ko atagufata nk’uwo yifashisha yiyeranja bya gisore cyangwa nk’uwo kwifashisha mu zindi nyungu runaka.
5. Akwitaho mu bihe bikomeye
Urukundo nyarwo rugaragarira cyane mu bibazo. Iyo aguhamagara cyangwa akakugana mu gihe urwaye, ubabaye cyangwa ufite ikibazo, aba agaragaza ko atari amagambo gusa ahubwo ari urukundo.
6. Arakumva, akita ku mbamutima zawe
Ntiyihutira kuguha ibisubizo cyangwa kukumvisha ibintu runaka, abanza kukumva. Kumva umuntu ni igikorwa gisaba kwitanga no kumuha agaciro.
7. Ntakwifashisha mu nyungu ze gusa
Ntakwegera gusa igihe hari icyo akeneye. Ni umuntu uguhoza mu mishinga ye, akaguhoza hafi ye kabone n’aho wowe nta nyungu muby’ibifatika wamuha.
8. Ashyira mu bikorwa ibyo yavuze
Hari abagira amagambo asize umunyu gusa ariko ibikorwa bikabura. Umusore ugukunda by’ukuri yubahiriza amasezerano ye, n’iyo byamusaba imbaraga.
9. Aguha amahoro aho kugutera urujijo
Ntiwibaza buri gihe aho muhagaze mu rukundo rwanyu. Imyitwarire ye iba isobanutse, ntahora aguhindagurira amarangamutima.
10. Akubaha nk’umuntu mbere yo kukubona nk’umukunzi
Akubona nk’umuntu wuzuye ufite agaciro, ibitekerezo n’ubuzima bwe bwihariye ntagufata nk’uwo kuziba icyuho cy’irungu rye.
Urukundo rw’ukuri ntirushingira ku magambo meza cyangwa ku mpano gusa, ahubwo rushingira ku kubaha, ku kwitanga no ku cyizere. Niba ubona byinshi muri ibi bimenyetso ku musore uri kugutereta, birashoboka cyane ko atari mu mukino w’urukundo, ahubwo ari mu rugendo rwo kubaka umubano ufite ishingiro.
ICYITONDERWA: N’ubwo ibyavuzwe haruguru uwabihakana yaba ari kubikora nkana, ariko ntibivuze ko umusore mukundana utabifite atagukunda, wowe ubwawe nk’umuntu mukuru ufite ubushobozi bwo kumenya no gusesengura umubano wawe, hari n’utabona umwanya wo kukwitaho uko bikwiye bitewe n’imiterere y’ubuzima ari kubamo muri icyo gihe, nawe rero ufite inshingano zo kumwitaho no kumugaragariza ko umuri hafi burya biramufasha cyane. Dukurikire kuri WhatsApp ujye ubona inkuru nk’izi nyinshi https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
