Ibimenyetso 10 byakwereka ko umusore uri kugutereta agushakaho imibonano mpuzabitsina gusa
Muri iki gihe, urukundo ntirukivugwaho rumwe. Hari abarujyamo bashaka kubaka umubano urambye, hakaba n’abarukoresha nk’inzira yo kugera ku nyungu runaka cyane cyane imibonano mpuzabitsina. Ku bakobwa benshi, gutandukanya umusore ugukunda by’ukuri n’ugushakaho umubiri gusa si ibintu byoroshye, kuko akenshi bitangirira mu magambo meza, impano, no kwita ku bituma ibyo akora n’ibyo avuga bigaragara nk’urukundo. Nyamara uko iminsi igenda, imyitwarire ni yo igaragaza ukuri. Hari ibimenyetso bifatika, iyo ubyitondeye, bikwereka ko intego ye atari wowe nk’umuntu yifuza urukundo rwe, ahubwo ari icyo ashaka kugeraho ku mubiri wawe yikinze umutaka wurukundo. Kubimenya kare bikurinda kubabara no guta igihe mu mubano utagira aho ugana.
Suzuma ibimenyetso bikurikira twagerageje kugaragaza hagendewe ku kuba nange wateguye iyi nkuru ndi umusore bityo nshobora kumenya ibiba mu ntekerezo zacu ku ngingo runaka:
1. Ibiganiro byinshi abyerekeza ku mubiri wawe gusa
Akunze kugaruka ku bwiza bwawe bwo bugaragara; uko usa, imyambarire yawe, imiterere y’umubiri wawe. Ni gake akubaza ibitekerezo byawe, ubuzima bwawe cyangwa intego zawe. Iyo ikiganiro cyose kigarukira ku mubiri, si ibintu biza nk’impanuka.
2. Ashaka guhura nawe nijoro gusa
Ku manywa ahora ahuze cyangwa akabura, ariko nijoro ni bwo yibuka ko uhari. Akenshi ashaka ko muhurira ahantu hiherereye, kure y’amaso y’abandi.
3. Ntashaka ko mubonana mu ruhame
Ntagutemberana ku manywa, nta kukujyana mu nshuti ze cyangwa mu muryango we. Iyo ahora aguhisha, bishobora kugaragaza ko atifuza ko umubano wanyu uba uzwi.
4. Iyo wanze imibonano araguhunga cyangwa akarakara
Ushobora kubona ubutumwa yakohererezaga n’inshuro yaguhamagaraga bigabanuka cyane igihe umaze kumubwira ko ari byiza kuba mwihanganye mugategereza igihe nyacyo. Ibi bigaragaza ko icyamukururaga cyari kimwe gusa, ari cyo cy’icyo wamwimye.
5. Ntiyitaye ku buzima bwawe bwite
Ntazi ibikubabaza, ibyo ukora ku manywa, amasomo cyangwa akazi kawe. Ntashishikazwa no kumenya aho uva n’aho ujya mu buzima.
6. Akubwira amagambo aryoshye ariko nta bikorwa
Ashobora kukubwira ko uri uw’agaciro gakomeye kuri we, ariko ntagaragaze ibikorwa bifatika byubaka umubano — nko kugushyira mu migambi ye cyangwa kukumenyesha abo mu buzima bwe.
7. Yihutira imibonano mutaramarana igihe
Ntimuramenyana neza, ariko ahora agaruka ku kibazo cyo kuryamana. Ntiyihangana, kandi ntaha agaciro igihe cyo kubanza kumenyana.
8. Ntiyitaye ku mutekano cyangwa ku ngaruka
Ntavuga ku kwirinda inda zitateganyijwe cyangwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Icy’ingenzi kuri we ni ukugera ku gikorwa, ibindi bikaza nyuma.
9. Ashobora kugushyiraho igitutu cyangwa kukwitwaraho nabi kugira ngo gusa umwemerere
Ashobora kukubwira ko nutabyemera araba atizeye urukundo rwawe bityo ko utamukunda, cyangwa ko abandi bakobwa babyemera bityo ko uratuma aguca inyuma kandi atashakaga kukubabaza. Ubu ni uburyo bwo kukugusha mu cyemezo utifuzaga.
10. Iyo amaze kubigeraho arakonja
Nyuma yo kuryamana, ushobora kubona asa n’uwahindutse: ntakiguhamagara nk’ibisanzwe, nta gushishikazwa n’uko umerewe. Icyamugenzaga kiba cyagezweho.
Urukundo nyakuri rugaragarira mu kwita ku muntu wese uko ari; umutima, ibitekerezo, ubuzima n’ejo hazaza he. Umusore ugukunda by’ukuri ntakwihutisha kandi yubaha ibyemezo byawe. Ariko ushaka umubiri wawe gusa, akenshi agaragaza kwihuta, guhisha umubano no kugushyiraho igitutu. Kumva no kwitondera ibi bimenyetso bigufasha gufata icyemezo gikwiye no kwirinda kwinjira mu mubano ushobora kugusigira ibikomere aho kugushimisha. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j