ICC yatangiye urubanza rwa Joseph Kony adahari: Nyuma y’imyaka 20 bamuhiga baramubuze nanubu
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwatangiye kuburanisha Joseph Kony, umuyobozi wanashinze umutwe w’inyeshyamba wa Lord’s Resistance Army (LRA) ukomoka muri Uganda, ni urubanza rwatumye uru rukiko rwandika amateka mashya kuko ari bwo bwa mbere ruciye urubanza rw’umuntu udahari byongeye kandi ku mpamvu z’uko bamubuze burundu.
Kony, ushakishwa kuva mu 2005, akomeje kuba umwe mu bagabo bafatwa nk’inkoramutima mu guhunga ubutabera. Hashize imyaka hafi 20 hasohowe impapuro z’ifatwa n’uru rukiko, ariko aracyari umunyabyaha ruharwa utaraboneka.
IBYAHA AREGWA
Kony ashinjwa ibyaha 39 birimo:
Jenoside n’ibyaha by’intambara,
Gufata ku ngufu, gucuruza no gushora abakobwa mu buraya bw’igitugu (sexual slavery),
Gutera ubwoba abaturage, kubica no kubatera ubumuga,
Gushimuta abana babavanye mu miryango yabo bakabahatira kujya mu gisirikare cy’inyeshyamba.
Abakobwa benshi byavuzwe ko bahatwaga kuba “abagore b’inyeshyamba”, bakajyanwa mu miryango y’igisirikare ku ngufu, bamwe bagaterwa inda cyangwa bakarongorwa ku gahato.
Ibyaha byose byavuzwe ko byakorewe mu majyaruguru ya Uganda hagati ya 2003 na 2004.
UMWIHARIKO W’URUBANZA
Ni ubwa mbere ICC ikoresheje ububasha ihabwa n’amasezerano ya Roma kugira ngo itangize urubanza nta mutangizi w’icyaha ufunze cyangwa uri imbere y’urukiko. Kony ahagarariwe n’umwunganira mu mategeko washyizweho n’urukiko nyirizina, mu gihe abacamanza bumva impande zose harimo ubushinjacyaha, abunganira abakekwaho ibyaha ndetse n’intumwa z’abarokotse.
Umushinjacyaha wungirije, Mame Mandiaye Niang, yagize ati:
“Nubwo ubutabera mpuzamahanga bufite amaboko magari, ntabwo bwabashije gufata aba bantu bose. Bamwe mu barokotse ibyo byaha ntibakiriho, abandi bategereje igihe kirekire ariko uyu munsi nibura ukuri kurashyirwa ku mugaragaro.”
UBUZIMA BWA KONY, N’INKOMOKO Y’UMUTWE WE
Joseph Kony yashinze LRA avuga ko arwana arengera abaturage bo mu bwoko bw’abAcholi ndetse agamije gushyiraho guverinoma ikurikiza amategeko 10 y’Imana. Ariko umutwe we wamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’ubugome bukabije, birimo gutema ibice by’umubiri by’abaturage, kubatera ubwoba no kubajujubya.
Muri 2012, amazina ye yongeye kumenyekana ku isi yose kubera ubukangurambaga bwo ku mbuga nkoranyambaga bwagaragazaga ubugome bwa LRA.
Nyuma yo gusohorwa muri Uganda n’ingabo z’igihugu muri 2005, LRA yahungiye muri Sudani (ubu ni Sudani y’Amajyepfo), nyuma iza kugera mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hanyuma iza gukorera muri Centrafrique aho bivugwa ko yagiye yishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no mu bukoroni n’ubuhigi bw’inyamaswa ( Illegal poaching).
AKAMARO K’URUBANZA KU BAROKOTSE
Abacitse ku icumu ry’ubu bwicanyi bakurikiranye urubanza ku mashusho yagiye atambutswa muri Uganda. Bavuga ko uru rubanza rutanga ubutumwa bwo guha agaciro ibyo banyuzemo.Umwe mu barokotse yagize ati:
“Nubwo Kony atari mu rukiko, nibura isi yose irumva ibyo twahuye nabyo.”
Urubanza rwa Kony rushobora kuba isomo rikomeye ku buryo ICC izajya ifata abandi bantu bakomeye bashakishwa ariko badashobora gufatwa. Kugeza ubu, urubanza ntirushobora kugera ku iburanisha nyirizina (trial) igihe Kony atarafatwa, ariko kwemeza ibyaha ni intambwe yo kubika amateka no gushimangira ko ubutabera buzakomeza kumukurikirana.