Icyo wamenya kuri Saïf al-Islam Kadhafi Umuhungu wa Gaddafi yishwe n’igitero cy’abagizi ba nabi bamusanze iwe
Saïf al-Islam Kadhafi, umuhungu wa Mouammar Kadhafi wahoze ayobora Libiya, yishwe ku wa 3 Gashyantare 2026, afite imyaka 53. Urupfu rwe rwemejwe n’itangazamakuru mpuzamahanga, abo mu muryango we n’abantu bakoranaga na we bya hafi, nubwo Leta ya Libiya itaratanga itangazo ryemeza ku mugaragaro ibyabaye. Yiciwe mu rugo rwe ruherereye mu mujyi wa Zintan, mu burengerazuba bwa Libiya, mu gitero cy’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana, cyasobanuwe n’abatangabuhamya nk’igikorwa cyateguwe neza kandi cyakozwe mu ibanga rikomeye.
Amakuru atandukanye avuga ko abagabye igitero bari abantu bane, binjiye mu rugo rwe nyuma yo kwangiza kamera z’umutekano, mbere yo kumurasa bakamwica. Umujyanama we mu bya politiki, Abdullah Othman, ni we wahise atangaza urupfu rwe abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, amagambo ye ahita yemezwa n’abandi bo mu muryango wa Kadhafi. Televiziyo Libya Al-Ahrar na yo yatangaje ko igitero cyari kigamije kumwivugana byeruye, aho yavuze ko “itsinda ry’abantu ryateye urugo rwa Saïf al-Islam Kadhafi nyuma yo kwangiza kamera z’umutekano, hanyuma baramwica.”
Saïf al-Islam Kadhafi yavukiye i Tripoli ku wa 25 Kamena 1972. Yakuriye mu mutima w’ubutegetsi bwa se, mu gihe Libiya yayoborwaga hakurikijwe ingengabitekerezo ya Jamahiriya. Yize amashuri makuru ku rwego mpuzamahanga, abanza kwiga ubwubatsi n’ubuhanga muri Kaminuza ya Al-Fateh i Tripoli, mbere yo gukomereza amasomo mu Bwongereza, aho yaboneye impamyabumenyi ya masters n’iya dogitorat muri London School of Economics. Igitabo cye cya dogitorat cyibandaga ku ruhare rwa sosiyete sivile mu miyoborere, bikamushyira mu ishusho y’umusore wize, ushobora kuvugurura Libiya no kuyifungura ku isi.
Mu ntangiriro z’imyaka ya 2000, Saïf al-Islam yabaye umwe mu bantu bakomeye cyane mu butegetsi bwa Libiya nubwo atigeze ahabwa umwanya wa Leta ku mugaragaro. Yayoboye Fondation Kadhafi pour le développement, akora ku bibazo byari bifite uburemere nka dipolomasi, ibiganiro n’ibihugu by’iburengerazuba, kurekura imfungwa za politiki n’ibiganiro byerekeye ibihano mpuzamahanga. Icyo gihe, benshi mu Banyalibiya no mu mahanga bamubonaga nk’umusimbura ushoboka wa Mouammar Kadhafi, ushobora kuyobora inzibacyuho igana ku mavugurura ya politiki n’ubukungu.
Iyo shusho yahise isenyuka mu 2011, ubwo imyigaragambyo yamagana ubutegetsi bwa Kadhafi yadukaga hirya no hino mu gihugu. Saïf al-Islam yagaragaye ku mugaragaro ashyigikira se, akoresha amagambo akakaye, atangaza ko Libiya iziroha mu muvu w’amaraso igihe ubutegetsi bwa Kadhafi bwaba buhiritswe. Nyuma yo kugwa kwa Tripoli no kwicwa kwa Mouammar Kadhafi, Saïf al-Islam yafashwe n’inyeshyamba zo muri Zintan mu Ugushyingo 2011.
Mu 2015, urukiko rwa Tripoli rwamukatiye igihano cy’urupfu adahari, rumushinja uruhare mu byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe mu gihe cyo guhagarika imyigaragambyo. Icyo gihe, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha na rwo rwaramushakishaga. Muri 2017, hatangajwe ko yarekuwe hakurikijwe itegeko ry’imbabazi, nubwo aho yari aherereye n’ubwisanzure bwe byakomeje kuba urujijo.
Mu myaka yakurikiyeho, Saïf al-Islam yagerageje kongera kwigaragaza mu ruhando rwa politiki, yiyerekana nk’umunyapolitiki ushobora guhuza igihugu cyacitsemo ibice. Mu 2021, yatangaje kandidatire ye ku mwanya wa perezida nubwo yashakishwaga na CPI, ashingira ku nkunga y’abari bakumbuye ubutegetsi bwa Kadhafi. Amatora ntiyigeze aba, ariko izina rye ryakomeje kuba isoko y’impaka zikomeye muri politiki ya Libiya.
Urupfu rwe rwatumye havuka ibibazo byinshi ku byerekeye uwaba yararutegetse n’abo rwagiriye akamaro. Ku rwego rwa politiki, Saïf al-Islam yari akiri ikimenyetso kizima cy’ubutegetsi bwa Kadhafi, ihuriro ry’abashaka kugarura ubutegetsi bwa kera n’umukandida ushoboka mu nzibacyuho. Kubura kwe bikuraho umuntu wari ugishobora guhuza ayo matsinda no guhungabanya imiterere ya politiki yari isanzwe igoranye.
Mu mujyi wa Zintan, aho yari afungiye igihe kirekire kandi akaza no kubayo nyuma yo kurekurwa, kuba ahari byari bifite agaciro ka politiki n’umutekano. Kuri bamwe, urupfu rwe rushobora gusobanurwa nk’urukuraho umutwaro wari umaze imyaka utera igitutu kuri uwo mujyi n’imitwe yawugenzuraga.
Ku rwego mpuzamahanga, Saïf al-Islam yari umuntu utifuzwaga na benshi kubera amateka ye n’ibyaha yashinjwaga. Urupfu rwe rushobora kuba rwarungukiye abifuza ko Libiya ikomeza kuba mu mwanya w’amacakubiri, idafite umuyobozi ushobora kongera guhuza igihugu. Hari kandi ababona uru rupfu nk’urwakuyeho umwe mu batangabuhamya bake bari bagihari ku byerekeye amafaranga bivugwa ko Libiya yatanze mu kwiyamamaza kwa Nicolas Sarkozy mu 2007, nubwo mu mategeko imanza zo mu Bufaransa zikomeje gushingira ku bimenyetso bifatika n’ubuhamya butandukanye, atari ku magambo y’umuntu umwe.
Mu itangazo rigufi, Hamid Kadhafi, umwe mu bo mu muryango wa Kadhafi, yavuze ko Saïf al-Islam “yapfuye nk’uwahowe Imana,” yongeraho ko nta yandi makuru arambuye bafite ku byabaye. Kugeza ubu, urupfu rwa Saïf al-Islam Kadhafi rukomeje kuba igikorwa cya politiki gifite igicucu kinini, kandi rwerekana uburyo amateka ya Libiya ataracika, aho n’abo benshi babonaga nk’abari barasibanganyijwe n’igihe bakomeza kugira uruhare rukomeye mu makimbirane y’iki gihugu.