Igisubizo police yasubije uwayibajije kuri X gikomeje kuba igitaramo kuri urwo rubuga
Kuri platform ya X (yahoze ari Twitter), igisubizo cya Police y’u Rwanda cyakoreweho urwenya rukomeye ndetse kigarukwaho n’abatari bake nyuma yo gusubiza umuturage wari wayibajije ikibazo gikomeye.
Umwe mu bakoresha X, uzwi ku izina rya Brother Wacu, yanditse agira ati:
“Mwaramutse neza @Rwandapolice, ikibazo cyanjye kiragira giti: nk’umuturage ubonye imodoka yacitse feri iri kwiruka mu muhanda, ni ubuhe butabazi bw’ibanze yakora kugira ngo atabare ubuzima bw’abarimo mu gihe Police itari aho hafi? Murakoze, mugire akazi keza, muhahe kandi muronke.”
Mu kumusubiza, umuyobozi w’urubuga rwa Police kuri X yanditse ubutumwa bwatunguranye buvuga buti:
“Muraho neza @brotherwacu, ubundi iyo ikinyabiziga ‘cyacitse feri’ bimenywa n’ugitwaye. Iyi ‘scene’ watekereje kuyiyobora no kuyikina byasaba ko uba uri Spiderman. Ubutabazi nyabwo ni uko ikinyabiziga kigomba guhora kigenzurwa neza, cyane cyane mbere yo kujya mu rugendo. Murakoze.”
Iyi mvugo irimo izina rya Spiderman yahise ikurura ibitekerezo byinshi, bamwe babigira urwenya bavuga ko koko nta wundi wabasha guhagarika imodoka yacitse feri ruby two mukinnyi w’inkuru z’inkorokoro, abandi bagashima uburyo Police ikoresha imvugo zishimishije kandi zigezweho kugira ngo ishimangire ubutumwa bwayo.

Hari n’abasanzwe bakurikiranira hafi imikoreshereze ya X bishimiye uburyo Police y’u Rwanda ikomeje kwegera urubyiruko mu buryo bw’imvugo zigezweho, bigatuma inyigisho zayo zisomeka neza kandi zigafatwa mu buryo bworoshye.
Ubutumwa bwa Police bwahise bukwirakwira, buvugwaho n’abantu batandukanye, bamwe babushimira ubushobozi bwo gusubiza mu buryo butari ubwo mu biro gusa, ahubwo bukaba burimo urwenya n’ubumenyi, bikarushaho gusiga isura nziza y’inzego z’umutekano ku mbuga nkoranyambaga.