Igitero kidasanzwe ku kibuga cy’indege cy’u Burundi gisanzwe gikoreshwa na Leta ya Congo
Mu masaha y’ijoro ryo ku wa gatanu rishyira ku wa gatandatu, hagati ya saa 10:04 na saa 10:31 z’ijoro, ku kibuga cy’indege cy’u Burundi hagabwe igitero kidasanzwe n’abantu kugeza ubu bataramenyekana.
Iki kibuga kimaze igihe gikoreshwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu kohereza imbunda, amafaranga n’ibindi bikoresho bya gisirikare byerekezaga i Uvira.
Itumanaho ryinjiriwe mu buryo bworoshye
Amakuru agera ku kinyamakuru cyacu avuga ko itumanaho ry’iki kibuga ryinjiwe byoroshye, bituma abateye babasha kugenzura ILS na ATCT mu gihe cy’iminota 6 gusa.
ILS (Instrument Landing System): Ni uburyo bugezweho bwifashishwa n’indege mu kugwa ku kibuga, aho buyifasha kugenzura neza umurongo n’uburebure (altitude) mu gihe cy’iguruka cyangwa igwa, cyane cyane nijoro cyangwa mu bihe by’imvura n’ibihu.
ATCT (Air Traffic Control Tower): Ni inzu cyangwa umunara w’itumanaho aho abakozi b’inzobere mu kugenzura ingendo z’indege (air traffic controllers) bakurikirana, bagatanga amabwiriza ku ndege ziri kugwa cyangwa zihaguruka, ndetse bakarinda ko habaho impanuka mu kirere.
Ibi bikoresho byombi byari byarashyikirijwe u Burundi na Leta y’u Bubiligi, mu rwego rwo gukumira ko byinjirirwa cyangwa byangizwa n’abahize ubumenyi mu by’ikoranabuhanga.
Ariko abateye babashije kubyinjiramo, bigasa n’aho bashakaga gusa kugerageza niba koko ibyo bikoresho bikora neza. Nyuma yo kubona amakuru bifuzaga, bahise bigendera nta kindi bakoze.
Kugeza ubu nta mutwe urigamba icyo gitero, ariko haravugwa byinshi: bamwe bakeka ko ari umutwe wa AFC/M23, abandi bakavuga ko byaba byakozwe n’abahanga mu by’ikoranabuhanga (hackers) bakomoka muri Nigeria cyangwa India, ibihugu bisanzwe bizwiho kuba bifite impano mu kwinjira mu byuma by’ikoranabuhanga.
Leta y’u Burundi kugeza ubu nta kintu na kimwe iravuga ku bijyanye n’iki gitero.
Iki gitero cyahise gitera impungenge mu baturage ndetse no mu mpuguke mu by’umutekano, bibaza niba u Burundi bwaba bukomeje kugira umutekano usesuye ku bigo by’ingenzi by’ikoranabuhanga, cyane cyane ibifite aho bihuriye n’ingendo z’indege.