Ihuriro rya Wazalendo rimaze kwigarurira ibice byinshi bya ,Masisi byagenzurwaga na M23
Imidugudu itandukanye yo muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yongeye kubamo imirwano ikaze kuva ku wa Mbere tariki ya 23 Gashyantare, aho abarwanyi ba Wazalendo bivugwa ko bigaruriye uduce tumwe na tumwe.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko imirwano yibasiye by’umwihariko umurongo wa Kazinga mu gace ka Nyamaboko, ndetse no hafi y’umujyi w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro wa Rubaya, mu gace ka Kibabi nk’uko byatangajwe na Radio Okapi. Ikomeza ivuga ko abaturage bavuga ko amasasu y’imbunda nini n’into yakomeje kumvikana kugeza mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare.
Mu rukerera rwo kuri uwo wa Kabiri, ahagana saa cyenda z’ijoro (03:00), hari ahavuzwe igitero cy’indege zitagira abapilote (drones) cyibasiye igice cy’ingabo z’inyeshyamba za M23. Abatuye hafi y’aho byabereye batangaje ko umwotsi mwinshi wirabura wazamukaga ku nzu yo mu cyaro iri ku musozi ureba Rubaya, ukagaragara kugeza mu masaha ya saa yine za mu gitondo. Binavugwa ko iyo nzu ari yo yaguyemo umuvugizi w’igggisirikare cya AFC/M23 Lieutenant Colonel Willy Ngoma, nk’uko kugeza ubu inkuru y’urupfu rwe yamaze kuba ikimenyabose, igikorwa k’igambwe na leta ya RDC yishimira urupfu rwe.
Aya makuru yemejwe kandi n’ubutumwa bwashyizwe ku rubuga nkoranyambaga X n’umwe mu basirikare ba AFC/M23, buvuga ko ibitero bya drones byatangiye saa munani n’iminota 43 z’ijoro (02:43), bigamije gufata ako gace, bikaba byateje impagarara zikomeye muri ako gace.
Kuva mu cyumweru gishize, aka karere kabaye indiri y’imirwano ihoraho hagati y’ihuriro ry’abarwanyi ba Wazalendo n’inyeshyamba za AFC/M23. Kuva ku wa Mbere, imirwano yibanze cyane ku midugudu ya Kazinga (Nyamaboko), Kaniro (Buabo) na Lukofu, hafi ya Rubaya.
Ingaruka z’iyo mirwano zikomeje kuba mbi ku baturage. Imidugudu myinshi iragenda isigara nta bantu bayirimo, kuko abaturage bahungira muri Rubaya-centre cyangwa berekeza i Ngungu. Hari n’abamaze kugera i Sake no mu mujyi wa Goma, barimo n’abakora ibikorwa by’ubutabazi.
Abatuye muri Masisi basaba ko impande zihanganye zahagarika imirwano kugira ngo ubuzima bw’abaturage busubire mu buryo, mu gihe umutekano muke ukomeje gutuma benshi bata ingo zabo.
Dukurikire kuri WhatsApp ujye ubona amakuru tubagezaho ku gihe https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j