Ikamyo itwaye sima ya CIMERWA yakoreye impanuka i Nyamasheke, umushoferi arakomereka bikomeye
Ikamyo yari itwaye sima ivuye ku Ruganda rwa Sima Nyarwanda (CIMERWA) yakoze impanuka ikomeye irabirinduka, ikomeretsa bikomeye umushoferi wayo witwa Ntirivamunda Roger w’imyaka 48 y’amavuko, wahise ajyanwa kuvurirwa mu Bitaro bya Bushenge.
Iyi mpanuka yabaye ahagana saa saba z’ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2026, ibera mu Mudugudu wa Rukerereza, Akagari ka Kanazi, Umurenge wa Ruharambuga, mu Karere ka Nyamasheke.
Umwe mu baturage bari hafi y’aho iyi mpanuka yabereye, wanagize uruhare mu gutabara umushoferi, yavuze ko kumukuramo byabanje kugorana bikaba byarasabye ko hifashishwa ibyuma. Yabwiye Imvaho Nshya dukesha aya makuru ko umushoferi yari wenyine mu modoka, ageze mu gace kamanuka cyane karimo n’amakorosi menshi, imodoka ita umuhanda irahirima irubama, igice cyo hejuru kireba hasi.
Yagize ati: “Umushoferi yari wenyine mu modoka. Ntitwamenye niba ari feri yabuze, niba yari yasinziriye, umunaniro cyangwa ikindi kibazo. Twahageze dusanga imodoka yabirindutse, umushoferi yahezemo ariko agihumeka.”
Yakomeje asobanura ko kubera ko kabine yari yabirindutse, umushoferi atashoboraga kwivanamo ku giti cye, bituma hashakishwa ibyuma byo guca kabine kugira ngo babone uko bamusohoramo. Ati: “Ku bw’amahirwe twamukuye mu modoka ari muzima, nubwo yari yakomeretse bikomeye mu gahanga. Imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Bushenge yahise ihagera iramutwara ajya kuvurwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruharambuga, Uwimana Damas, yavuze ko iyi mpanuka yabaye mu masaha akomeye, ariko ku bw’amahirwe umushoferi agatabarwa atarahasiga ubuzima. Yagaragaje ko ako gace gakunze kuberamo impanuka, cyane cyane iz’amakamyo apakiye sima.
Yagize ati: “Ni ikibazo gikwiye kwigwaho n’inzego zibishinzwe, hakongerwa ibyapa byo ku muhanda cyangwa hagashyirwaho uburyo amakamyo ahagarara mbere yo kuhagera. Kuba apakiye cyane bituma ashyuha, kubanza guhagarara no kuruhuka byagabanya impanuka.”
Yakomeje asaba ko abashoferi basobanurirwa ububi bw’ako gace, cyane cyane amakamyo ahamanuka apakiye, bagahora bibutswa ko ari ahantu hadakwiye gucishwa umuvuduko mwinshi.
Ku ruhande rwa Polisi, Umuvugizi w’Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko umushoferi yageze muri ako gace kamanuka karimo amakoni menshi, kugenzura ikinyabiziga bikamunanira, imodoka ikarenga umuhanda ikagonga umukingo ikagwa igaramye.
Yasobanuye ko umushoferi yakuwemo yakomeretse, akoherezwa kuvurirwa mu Bitaro bya Bushenge, ndetse hanangirika imodoka n’imizigo ya sima yari itwaye. Polisi igaragaza ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko w’ikinyabiziga bitewe n’aho cyari kigeze.
SP Kayigi yasabye abakoresha umuhanda, cyane cyane abashoferi, kubahiriza ibyapa n’ibimenyetso byo ku mihanda, no kwirinda kubyirengagiza kuko bigira ingaruka zikomeye. Yibukije kandi ko gufata umwanya wo kuruhuka no kuruhura ikinyabiziga mu rugendo rurerure ari ingenzi mu kwirinda impanuka.