Ikiyaga Gishya mu Rwanda: Amahirwe n’Impinduka Ku Baturage n’Ubukungu
Nyabarongo II: Ikiyaga Gishya Kizahindura Isura y’U Rwanda
Mu minsi iri imbere, u Rwanda ruzagira ikiyaga gishya gikubye kabiri Ikiyaga cya Muhazi, giherereye mu ntera y’iminota 20 uvuye i Nyabugogo, Kigali. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yatangaje ko urugomero rwa Nyabarongo II rugeze kure mu mirimo yo kurutunganya, rukazatangira gukora mu buryo bwuzuye mu 2028, rutanga amashanyarazi angana na 40 MW.
Iki kiyaga kizaba gifite ububiko bwa metero-cube miliyoni 800, kikazaba ari icya kane mu bunini mu Rwanda, nyuma ya Kivu, Burera, na Ruhondo. Kikazahindura isura n’iterambere ry’uturere twinshi harimo Nyarugenge, Rulindo, Gakenke, Muhanga, Kamonyi, Nyabihu, Ngororero na Musanze, kikaba kizaba cyifitemo kilometero 67.
Amb. Uwihanganye yavuze ko “Amahirwe ntagira iherezo, kuva ku bwikorezi bwo mu mazi, inyubako n’ibikorwaremezo, imikino yo mu mazi, ndetse n’ibikorwa byo kuhira, byose bizahindura uburyo bw’imigenderanire hagati ya Kigali, Amajyaruguru, Amajyepfo, Iburengerazuba n’ahandi.”
Urugomero rwa Nyabarongo II ruri kubakwa na Sino Hydro Corporation ku buso bwa hegitari 600 mu turere twa Rulindo, Gakenke two mu majyaruguru na Kamonyi yo mu majyepfo, rufite igiciro cya miliyari 214 z’amafaranga y’u Rwanda. Amazi y’iki kiyaga azifashishwa mu rugomero rutanga amashanyarazi angana na megawatt 43,5, rugeze kuri 50% by’umusaruro wacyo.
Abaturage batuye hafi y’ahazubakwa ikiyaga bashobora kwimurwa bitewe n’imirimo y’amazi izatangirwa, harimo ubwikorezi bwo mu mazi, ubworozi bw’amafi, ubukerarugendo n’ibikorwa byo kuhira. Inyigo zateguwe na RWB (Rwanda Water Board) zemeza ko ibikorwa byose bizakorwa ku buryo nta kibangamira ikindi. Uko bizagenda bikorwa bizamenyekana neza mbere yo kwimura abaturage cyangwa ibikorwa.
RWB yatangaje ko ibiyaga byose by’imikoreshereze y’amazi bizategurwa neza, aho buri gikorwa kizajya gikorwa ku buryo butabangamira ibindi. Ibiyaga nka Kivu bizakoreshwa mu bucukuzi bwa gaz, uburobyi rusange, ubworozi bw’amafi, ubukerarugendo n’inzira z’ubwato. Muhazi, Burera, Ruhondo na Bugesera bizibandwaho mu bworozi bw’amafi, uburobyi rusange, ubukerarugendo n’inzira z’ubwato, mu gihe Muhazi izanakoreshwa mu gukwirakwiza amazi meza.
Iki kiyaga gishya ni kimwe mu bikorwa bikomeye by’imishinga y’iterambere mu Rwanda. Gifite ubushobozi bwo guhindura isura y’imijyi n’utugari turimo, guteza imbere ubukungu bw’igihugu no kongera amahirwe mu bice bitandukanye by’ubuzima bw’abaturage. Nk’uko Amb. Uwihanganye yabigarutseho, mu magambo yaririmbwe n’umuhanzi Nel Ngabo “u Rwanda rutubana ubuki” kandi ibi bihe byiza bituri imbere.


