Imbonerakure Zishinja Leta y’u Burundi Kuzibeshya ku Masezerano yo Kujya Kurwana muri RDC
Bamwe mu rubyiruko rw’Imbonerakure, rushamikiye ku ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD, barashinja Leta y’u Burundi kubabeshya ku masezerano bagiranye mbere yo koherezwa kurwana mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu ntambara yo kurwanya Ihuriro AFC/M23.
Aba bavuga ko mu mezi umunani ashize, mbere y’uko boherezwa muri RDC, buri umwe yari yarasezeranyijwe guhabwa amadolari 500 hamwe n’inkunga y’ibiribwa, ariko kugeza ubu ibyo byose bitigeze bitangwa.
Umwe muri izi Mbonerakure ukomoka muri Komini Buganda mu yahoze ari Intara ya Cibitoke yabwiye urubuga SOS Médias Burundi ati: “Twagombaga guhabwa amafaranga n’ibiribwa, ariko byose byaguye mu mazi. Nta na kimwe twahawe.”
Aba bongeraho ko mbere y’urugendo berekeza muri RDC, babanje guhabwa imyitozo ya gisirikare mu ishyamba no ku bibuga by’imikino, kandi imiryango yabo isezeranywa ubufasha igihe baba bapfiriye ku rugamba. Ariko ngo ibyo nabyo ntibyubahirijwe.
Kimwe n’abasirikare b’u Burundi, Imbonerakure nyinshi zapfiriye ku rugamba mu burasirazuba bwa RDC, ariko imiryango yazo ntihabwa ubufasha na busa, ndetse hari n’aho badaha ababo uruhushya rwo gukora imihango yo kubashyingura.
Nyuma yo gutaha kwa zimwe muri izi Mbonerakure, hari abaturage bo mu bice zasubiyemo bagaragaza impungenge ko bashobora guhungabanya umutekano, kubiba cyangwa kubakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi. Icyakora umwe mu basirikare bakuru yavuze ko uzagira uruhare mu cyaha azahanwa n’amategeko.
Ingabo z’u Burundi zatangiye gukorera muri RDC ku mugaragaro mu 2022, nyuma y’amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi. Mbere yaho, zari zisanzwe zijyayo mu ibanga kurwanya imitwe irimo RED Tabara na FOREBU.
By’umwihariko, guhera mu 2015, Imbonerakure nyinshi zahawe imyitozo ya gisirikare zagiye zoherezwa kurwana mu Burasirazuba bwa Congo, zifatanya n’ingabo z’igihugu cyabo mu kurwanya iyi mitwe ihanganye na Leta y’u Burundi.