Inama ikomeye ku basore n’inkumi muherutse kurangiza amasomo muri kaminuza y’u Rwanda
Kimwe cyo ni uko abantu bize nyamara bakaba badafite akazi ari bamwe mu bagize ku kigero cyo hejuru umubare munini w’abantu batishimye kandi mu gihe indwara zo mu mutwe by’umwihariko iy’agahinda gakabije ikomeje kwiyongera cyane cyane mu rubyiruko.
Bamwe mu bazamura imibare y’abayirwaye barimo abize nyamara bakaba ari abashomeri biterwa rimwe na rimwe niba atari kenshi no kwinepfaguzwa akazi bavuga ko ngo ‘gasuzuguritse.’
Rubyiruko mwize, ejobundi mwasoje icyiciro cya 2 cya kaminuza imiryango ikishima, bakirirwa babapostinga bababwira ‘congratulations, felicitations’, mwari 8.462, mubyibuke.
Namwe bandi mwize mukarangiza icyiciro runaka cy’amashuri, hari inkuru mbafitiye ishobora kuba idashimishije kuri benshi muri mwe:
HANO HANZE NTA KAZI GAHARI, KUKABONA BISABA BYINSHI BENSHI MUDAFITE, nyamara:
Ushobora kuba umukanishi w’imodoka, amapikipiki n’amagare mu mezi atarenze 6.
Ushobora kwiga ubuvumvu mu mezi 6 [Umwuzukuru mukuru wa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda azi ko ngo sekuru ari umuvumvu!]
Wakwiga kudoda mu mezi 6 ukaba wamaze kumenya gukata imyenda, gutera ibifungo, kudoda impuzankano z’abana bo mu mashuri abanza, kugabanya amapantaro n’amashati ku buryo nyuma y’ayo mezi, waba watangiye gukora ibiraka, ntusabe aya ‘bundle’ cyangwa ayo kurya saa sita.
Wakwiga kongerera agaciro umusaruro w’amata mu mezi 6 masa. Aha ndavuga gukora ibintu nka yawurute (yoghurt) na za foromaje (fromage, cheese) mu gihe kitarenze ayo mezi.
Mu mezi 6 ushobora kwiga gukora amandazi, imigati, imitsima (cakes) zikoreshwa mu birori by’amasabukuru, ubukwe n’ibindi na kumwe bayisiga amabara ikaba iteye amabengeza n’amerwe.
Ushobora kwiga guteranya insinga z’amashanyarazi no kuyakora mu mezi 6. Aya mezi kandi, ubishyizemo umwete, ni yo wakwigamo gukora amazi nka ‘plumber’.
Uramutse wegereye umuntu ukora ibyuma by’ikoranabuhanga nka telefoni, radiyo, amatoroshi n’ibindi, ndakurahiye ko nyuma y’amezi atagera kuri 5 uba utacyicwa n’inzara y’ubushomeri, nkanzwe wowe ushobora kubaza ChatGPT ukanigira kuri YouTube.
Kudoda inkweto, gukora inzugi, kubumba inkono n’ibindi bikoresho byo mu ibumba no gusudira ubyitayeho, mu mezi 6 waba utabizi unabikora?
Ese ushirutse ubute, ko inzara iryana kurusha umunaniro n’uburibwe buterwa no gukora imirimo ivunanye, ukiyemeza ugakora ikiyede, cyane ko wowe wanize, mu mezi 6 waba utari umufundi? Nta wamenya, wanaba na kapita w’ishantiye. Ariko ukareka kwirirwa uryamye no gukomeza gusaba ba tante, tantine na ba uncle ubabera umutwaro kandi byitwa ko warangije amashuri.
Ugiye kuri salo yogosha ukabishishikarira aho hafi aho utuye, ukiga kogosha, wamara amezi 6 utaramenya nibura kogosha abana igipara cyangwa ‘orudineri’? Ubu se wakwiga guhinga ibihumyo igihe kirenze amezi 3? Uti ‘Sinakogosha cyangwa ngo mpinge narize?’ Ndagushinyitse!
Mu mezi 6, ushobora kwiga ibintu byinshi bitatuma ubaho wicwa n’inzara, ubera umutwaro umuryango wawe, cyangwa ngo ujye wirirwa uteka imitwe.
Ndabisubiramo ko uyu munsi abantu mu isi bari mu bababaye kurusha abandi ari abantu bize amashuri runaka cyane cyane aya kaminuza nyamara bakaba nta kazi bafite.
Amashuri wize akaba ataguhesha akazi ngo ugire icyo ushyira ku isahani nkurahiye ko nta cyo amaze, kandi nawe nta cyo akumariye.
Shaka icyo wakora, n’ako kazi wita keza kajyanye n’ibyo wize ntuzajya gukora ikizamini cyako n’amaguru i Musanze cyangwa i Nyagatare.
Itekerezeho ariko ugire icyo ukora. Ubumenyi wakwiga mu gihe gito ari na ko wenda ushaka akazi bwagufasha cyane kandi bugatuma udasuzugurika.
Amahirwe masa!