Inama y’Abaminisitiri yemeje amavugurura mashya ya Ejo Heza yemera kubikuza igice cy’ubwizigame mbere y’imyaka 55
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri yemeje Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gutanga ibigenerwa umunyamuryango wa gahunda ya Ejo Heza, harimo amavugurura akomeye agamije kongera ubwisanzure n’inyungu ku banyamuryango bayo.
Aya mavugurura mashya atuma umunyamuryango wa Ejo Heza yemerewe gukoresha igice cy’ubwizigame bwe mbere y’imyaka 55 y’ikiruhuko cy’izabukuru, mu rwego rwo kumufasha gukemura ibibazo byihutirwa by’ubuzima n’imibereho.
Nk’uko byemejwe, umunyamuryango ashobora kubikuza nibura 30% by’ubwizigame bwe igihe cyose abikeneye, mu gihe 70% bisigaye bikomeza kumubyarira inyungu kugeza ageze ku myaka y’izabukuru. Ibi bigamije guhuza ubwizigame n’ibikenewe mu buzima bwa buri munsi, hadateshejwe agaciro intego y’igihe kirekire.
Irindi vugurura ry’ingenzi ni irijyanye n’amafaranga fatizo asabwa kugira ngo umunyamuryango ahabwe pansiyo ya buri kwezi. Ubu yemerewe guhabwa pansiyo mu gihe nibura afite ubwizigame bwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (Frw 2,000,000), avuye kuri miliyoni enye z’amafaranga (Frw 4,000,000) zari zisanzwe zisabwa.
Iri teka kandi ryemerera umunyamuryango ufite indi pansiyo igenwa n’amategeko, kubikuza agera ku 100% by’ubwizigame bwe n’inyungu yabwungukiyeho, bigaha ubwisanzure bwisumbuyeho abizigamira mu buryo butandukanye.
Byongeye kandi, amavugurura ateganya ko umunyamuryango ashobora guhabwa 25% by’ubwizigame bwe n’inyungu zabwo mu gihe asigaye akomeza kumuhesha pansiyo ya buri kwezi, bityo akagira amafaranga amufasha mu bindi bikorwa ataretse umutekano w’ejo hazaza.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko aya mavugurura agamije gukomeza gushishikariza Abanyarwanda kwitabira gahunda ya Ejo Heza, no kongera icyizere cy’abizigamira ko ubwizigame bwabo bubagirira akamaro haba mu gihe cy’akazi no mu gihe cy’izabukuru.
