INGORORANO Y’UBWISHONGOZI Season01 Episode 01
Hari ku wa Gatandatu ubwo nari mvuye mu ga sport gatoya ko kunanura imitsi, gusa ariko kandi nari maze no gufata ibya mu gitondo maze no koga nuko ngaruka muri saloon ndicara. Ubwo nahise ntekereza kureba filme ariko nibuka ko iyo turi kureba muri iyo minsi ndi kuyirebana na mukecuru wange kandi ko yayikunze bityo ngomba kubanza nkamutegereza tukabona kuyirebana. Aho yari yagiye ntiyari gutinda bitewe n’uko yabaga afite abantu benshi bamufasha, ndetse ntibyanatinze yaraje, aza ambwira ko avuye guhaha kuko ibyo kurya byari byashize mu bubiko, gusa ambwira ko hari ibyo atahashye niko gutangira kubimbwira.
“numara kugura ibyo byose uraza kubona ANDREW kuri cya cyapa gisohoka muri gare n’ingorofani ye, hanyuma ubimuhereze agutwaze nagerahano turamuha amafaranga make.” Uko niko MUKECURU yambwiye nyuma gato yuko amaze kumpa amafaranga yo kujya guhaha ibyo kurya yari amaze kumbwira.
Njye ubundi ubusanzwe nitwa Arsene iwacu si inaha I KIGALI njye nturuka I GISENYI ni uko mu biruhuko bikuru bisoza umwaka w’amashuli mba naraje gusura NYOGOKURU usanzwe uba inaha I KIGALI. Nk’uko yari amaze kuntuma rero nahise nsohoka mu gipangu njya mu isoko guhaha ibyo yari amaze kumbwira. Nyuma yo kubonako ndangije icyari kinjyanye nahise nsohoka mu isoko ngenda ngana muri gare ngera kuri cya cyapa aho yari yandangiye ANDREW. Mu kuhagera koko nsanga ANDREW arahahagaze n’ingorofani ye, nahise ngenda mwegera mukumugera iruhande na we ahita yibwiriza amenya ikinzanye anyakirana yombi ndetse nkibisanzwe arabanza aransuhuza kuko n’ubwo uyu ANDREW yari umukarani aho ngaho,twari dusanzwe tuziranye kubera ko yakodeshaga inzu ya mukecuru mu gipangu, birumvikana ko ANDREW twabanaga mu gipangu kimwe ni uko we yabyukaga ajya gushakisha ubuzima.
Uwo mwanya yahise afata bimwe mvuye guhaha abishyira ku ingorofani ye ahita asunika nuko nange mujya inyuma aratwara, ariko mu gutwara ingorofani ye kuko njye nari mukurikiye ndi inyuma ye birumvikana narebaga ingendo ye, intambuko ye narayirebaga ndetse neza cyane, rero nkurikije uko muzi nabonaga atameze neza cyane. Ubusanzwe ANDREW n’ubwo yari umukene ariko yari umusore ushinguye, agenda bikagaragara ko ari umusore udafite icyo abaye mu buryo bw’umutekano no kunyurwa bivanze n’umunezero. Ariko kuri uyu munsi siko yeri ameze mu ntambuko ye narabibonaga ko atameze neza, yagendaga asa n’unaniwe bityo bigatuma ashaka kwitega. Narabibonye mbona ko hari ikibazo kidasanzwe muri we! Niko kwihuta ngo mugereho, nkimugeraho mbona umusore yanatutubikanye ndetse cyane numva ngizemo ikibazo nihutira kugirango mutange imbere abure aho anyura, koko mbigenza ntyo ANDREW ahita ahagarika ingorofani ye turebana mu maso mbona koko afite ikibazo mu maso ye kuko yanarebaga ahumbaguza ndetse ahumeka insigane! Numvise binteye ikibazo ndamwegera ngo mubaze, nawe agiye kunsubiza arabanza aramwenyura gake ankora mu mutwe ati “ntakibazo mwana wa mama. Ahubwo dusubukure urugendo ubu mukecuru aradutegereje.”
Muby’ukuri n’ubwo yambwiye atyo njye si nanyuzwe kuko mbere iyo yabaga ari kumvugisha yakundaga kwibanda ku magambo agaragaza nyine ko ndi umwana kuri we aho yakundaga kwibanda ku tuzina nka PETIT, KADOGO… n’utundi nk’utwongutwo tugaragaza ko ndi muto kuri we. Gusa uyu mwanya natunguwe n’uko ambwiye ati: “ ntakibazo mwana wa mama” agakoresha MWANA WA MAMA aho gukoresha KADOGO cyangwa se PETIT. Ibyo byahise bimpa ishusho y’ikigero cy’amaganya n’agahinda biri mu mutwe we. Nahise nsheceka kuko ntacyo nari mfite cyo kongeraho, ahubwo mpita mfata inzira turakomeza ndetse ntitwanatinda kugera mu rugo.
MUKECURU akidukubita amaso aza adusanganira ndetse aduha karibu twinjira muri salon ngo atuzimanire, m’ubyukuri mu bigaragara MUKECURU yagiraga umutima mwiza ugira impuhwe, ntiyitaga ku byo yari afite nagereranya na bimwe bavuga ngo bya MIRENGE KU NTENYO. Yabirengagaho akicisha bugufi, agasangira na rubanda rugufi. Ibi kandi nibyo yakoze ako kanya nari nkimara kugerayo nge na ANDREW, ntiyitaye ku kuba ANDREW ari umupagasi we ndetse akaba n’umupangayi upanga mu gipangu cye ndetse akaba ari nawe upanga umuryango uhendutse mu gipangu cyose! Ibyo yabirenzeho aramwinjiza ndetse amwicaza mu ntebe nziza z’ABASHYITSI b’imena.
ANDREW akigera muri salon kandi yarushijeho gukonja nge na mukecuru turabibonako atameze neza. Niko kumwegera ngo tumubaze ikibazo afite biba ikibazo gikomeye cyane kuko aho kudusubiza yarushijeho gutumbira muri television yari imbere ku gikuta. Mu rujijo rwinshi cyane nahise nihuta mfunga television. Ngaruka aho yari kumwe na mukecuru ntungurwa no kumva mu kanwa ka ANDREW we ubwe yivugira izina KAMIKAZI.
Muby’ukuri uwo ari we wese wari kumva izina KAMIKAZI mu kanwa ka ANDREW yari gucyeka ko umusore atangiye gusara!. Ubundi uyu KAMIKAZI yari ikirangirire mu gihugu cyacu, yari umukobwa w’icyamamare kubera umwuga we wo gukina filime, akaba ari na byo byamugize ikimenya bose. Mukecuru yegereye ANDREW ngo amubaze ikijya mbere, umusore na we mu gusubiza asubiza neza yitonze ati : “KAMIKAZI NI UMUHEMU.” Twe mukumva yise KAMIKAZI umuhemu biradutungura, mukecuru amubaza niba amuzi undi na we ati “ ibyange na we ni birebire! Ubundi ni ubwakabiri ngeze muri iyi nzu. Nimugoroba naje mbona muri kureba filime za KAMIKAZI ndihangana mbasha kurinda amaranga mutima yange kuburyo naje gutaha ntacyo mubashije kumenya ku byiyumviro nari mfite. Bitewe n’amateka menshi meza kandi mabi mfitanye na KAMIKAZI byatumye uyu munsi nirirwa mbabaye ndetse nacitse intege bigaragarira buri umwe wese usanzwe unzi, none ndebera nanone ngeze hano nsanga muracyamureba.”
Muby’ukuri twe tukimara kumva ngo afitanye AMATEKA n’umukobwa w’ikirangirire nka KAMIKAZI twahise twumva ko byarangiye rwose umusore yatangiye gusara mukecuru atangira guhangayika yibaza ukuntu ibintu arabigenza. Njye rero nkirimatsiko menshi nahise mbaza ANDREW aho yamenyaniye na KAMIKAZI kuko numvaga bidashoboka nawe agiye kunsubiza aransubuza ati “uretse no kumenyana ahubwo KAMIKAZI ni nge wanamwishyuriye amashuli. Ayisumbuye ndetse na kaminuza kugeza igihe yaje kubona amanota meza amujyana kwiga muri zimwe muri kaminuza zo mu bihugu byo hanze.”
Erega tukimara kumva ibyo amuvuzeho UMUKECURU noneho arahangayika ngo umuhungu aramusaranye. Nyamara ngewe n’ubwo nari umwana gusa si nari muto mu mitekerereze, nahise nibuka rya jambo ryambere ANDREW amaze kutubwira ngo KAMIKAZI NI UMUGOME, mbihuza n’ibyo amaze kutubwira nonaha ati “KAMIKAZI namwishyuriye amashuli kugeza ubwo abonye amanota amwemerera kujya kwiga mu;mahanga!” mpita numva ko koko ANDREW ashobora kuba afite ishingiro ntangira kwiyambura umwambaro wo kumushinja ubusazi. Nuko MUKECURU we wari utarabyumva ahita antuma amazi mu kirahuri ngo tumuhe wenda yashyira ubwonko ku gihe. Ibyo mbyumva vuba kuko nubusanzwe sinamusuzuguraga.
Mukugaruka rero ngeze muri korodoro aho nahitaga mfungura umuryango winjira muri salon numva ANDREW ari kuganiriza mukecuru mu ijwi rye ryiza rituje ati: “erega mawe si ubusazi ahubwo ni inkuru ndende y’amaganya ndetse ifite n’umusozo mubi.”
MUKECURU ati: “njye ntabwo ndi kumva buryo ki KAMIKAZI yaba yaraguhemukiye ikigeretseho akanakwangiriza ubuzima?”
ANDREW ati: “ese wantega amatwi nkakubwira ibyange Mawe?”
MUKECURU ati: “ntakibazo muhungu wange.”
ANDREW arabanza yitsa umutima ati: “ni birebire, ariko kuko ntabikubwira byose ngo mbivemo, kandi nkaba ntanabikubwira mu magambo macye ngo ubyizere, reka mpere umunsi wa nyuma nabonanye na Kamikazi.” Mukecuru arumva. Ubwo nange nahise nza ndicara, muha ya mazi arabanza arayanywa ubundi arakomeza ati: “Wari umunsi umwe w’Ibyishimo kuri njye, umunsi nari maze igihe kitari gito ntegereje. Byari bishimishije kumva ko umukunzi wange KAMIKAZI ari mu Rwanda kuri uwo munsi. KAMIKAZI wange yari amaze imyaka isaga itatu ho gato mu mahanga yaragiye kwiga! Nk’uko twari twarabisezeranye ko nzamutegereza yewe na we iyo agiye ntazampemukire, isezerano nari naryujuje n’ubwo byari bigoye rwose kumara icyo gihe cyose ntarikumwe na we. Kidobya rero zitajya zibura mu buzima zihora ziri maso kandi zikanuye cyane biteye ubwoba, uwo munsi wari wuzuyeho kidobya nyinshi cyane, imvura yakomeje kugwa ari nyinshi ndetse kandi nyinshi biteye ubwoba. Ubwo RUGAMBA wari wicaye hakurya yange yari yakomeje kunyitegereza. Uyu RUGAMBA yari umusore twabanaga icyo gihe dufatanya kwishyura Ghetto kuko umwe muri twe atari kubyishoboza. Yari yabibonye ko ntashimishijwe n’imvura iri kugwa habe na gato nuko aba aranyegeye arambwira ati: ‘nibyo koko ukumbuye umukunzi ariko kandi nawe iyibuke, wibuke ko ugiye kureba umukunzi utagiye kureba umugenzi utwara kuri matabaro yawe.’ Yambwiye atyo numvako hari icyo ashaka kumbwira gishobora kuba kitamezeho neza, nuko nirebye neza koko mbona ishati nayambaye impindurize mpita nkihindura nyambara neza.
Nkirangiza arongera arambwira ati: ‘rero ukwiye kwitonda, dore umukobwa ugiye kureba ntumuheruka, yarangije amashuri ye kandi meza ndetse no mu mahanga, ubu rero icyamuzanye inaha mu RWANDA ni ukwishimira ko yarangije amashuli ye, nk’uko wabimbwiye rero yagutumiye muri graduation ye nk’umusore bakuranye, ntiyigeze agutumira nk’umusore bakundana! Aho ugomba gushyiramo ubwenge ugatekereza impamvu yabivuze muri ubwo buryo.’ RUGAMBA akirimo kumbwira ibyo ntari nitayeho habe namba nahise numva imvura ku mabati igabanutse mpita mpaguruka aho nari nicaye ku gitanda mpita nsohora igare ryange rya MATABARO ryari risanzwe rimfasha mu mibereho ya buri munsi! Birumvikani nari umunyonzi w’inaha muri KIGALI, ako kazi ntacyo kari kantwaye kuko kari kantunze ndetse kabasha kumpa udufaranga nkafatanya na RUGAMBBA twabanaga mu nzu tukishyura ubukode ndetse tukabasha kwiyambika tukanarya neza inaha muri KIGALI.
Nkimara gusohora igare rero nahise ndyurira vubavuba ngo nihute ntasanga ikirori cy’umukunzi wange KAMIKAZI gihumuje. Ntaragira aho ndenga njya kumva numva RUGAMBA arampamagaye ambwirako hari ibyo nibagiwe ndetse byingenzi kuri njye. Ubwo nahise mpagarika igare nsubira inyuma mugezeho ahita akura akaboko yari yashyize inyuma ku mugongo we mbona ampereje URURABO nkirukubita amaso mpita ntungurwa ndetse ntangira kwibaza impamvu nari ndwibagiwe. Muby’ukuri uru rurabo rwari rusobanuye byinshi kuri njye byumwihariko hagati yange n’umukunzi wange KAMIKAZI rwari uru rabo yamaye ku munsi wanyuma dutandukana agiye kwiga i mahanga, icyo gihe yarumbwiriyeho amagambo menshi meza ansezera ndete ansaba kutazamuhemukira ngo muce inyuma ku bandi bakobwa, ndabyibuka icyo gihe nange yansezeranyije mubmarira menshi ko atazigera ampemukira uko byagenda kose, ambwira ko agiye kwiga ngo azaze tubane neza kandi twishimye, arenzaho ati: ‘iwanyu ni umuryango ukomeye, wiyubashye kandi uzwi muri iki gihugu. Gusa ibyo warabyirengagije urankunda ubwo twahuriraga muri segonderi twembi twaje kwiga. Ubwo umuryango wawe wamenyaga ko dukundana warakwanze ndetse uraguca! Mukundwa rero, wakomeje kundwanaho mu buzima bw’ishuri dukundana twembi bagerageje kukunyangisha ariko urabatsembera ubabwira ko bitashoboka. Kuko njye ntaho nagiraga nturuka hafatika wariyemezaga amafaranga baguhaye yo kwishyura ukabanza ukayanyishyurira hanyuma wowe ukabona kwiyishyurira nyuma ariko biciye mu binyoma wabeshyaga iwanyu ngo bakunde baguhe amafaranga ahwanye n’ayo washakaga. Ndabyibuka njye nawe twakomeje kubana gutyo kugeza igihe dutsinze secondary ukabona scholarship njye nkatsindwa gusa ukanyitangira amafaranga iwanyu baguhaye ukayancakiramo ishuri kugira ngo nkunde nige hanyuma wowe ugahagarika ishuri kugeza ubwo iwanyu bakwirukanye mu muryango ukiyemeza ukabaho nka mayibobo kugira ngo nkunde nige! Mukunzi rero wakomeje kundwanaho mu buzima bw’ishuli buruhije urwana no kumbonera icumbi rya buri kwezi ndetse n’ibintunga. Ukamenyera ubwiza bwange nk’umukobwa aho wanjyanaga muri salon kuntunganyiriza umusatsi n’inzara buri kwezi, ibyo ndabigushimira kandi cyane. None rero mukundwa ubu IMANA yatugiriye neza nabashije kubona amanota meza anjyan kwiga hanze. Gusa ikibazo nsigaranye ni kimwe, ese mukundwa uzabaho ute?’
KAMIKAZI amaze kumbaza icyo kibazo nahise mureba mu maso, mufata mubmatama ye yombi ndamusoma ubundi ndamusubiza nti: ‘mukundwa humura wowe genda wige hanyuma ibindi tubirekere IMANA izajya ica inzira. N’ubwo amafaranga yose nakoreshaga muri business zange zubucuruzi nayakwishyuriyemo itike ndetse andi uzayakoresha mu kubaho kwawe muri ayo mahanga mashya ugiyemo, ariko sinisigiye aho kuko naguze igare rizajya rimfasha muri byose.’
KAMIKAZI akimara kumva ko ngiye kuba umunyonzi yahise aturika ararira cyane ubundi ahita akora mu isakoshi ye akuramo URURABO rwiza cyane ararumereza ati: ‘mukundwa uru rukubere urumuri aho ntari, ndetse rujye rukwibutsa ko mpari ntukance inyuma mu bandi bakobwa beza inaha mu mugi, nanjye iteka nzajya nkura nzirikana ineza, Ubuntu ndetse n’URUKUNDO wangiriye, bitume ntateshuka ku nshingano yo guhora nitwa uwawe byiteka kugeza igihe nzagarukira nyuma y’imyaka 3 tukibanira iteka n’iteka mukundwa.’
Yamaze kumbwira atyo indege ihita itangira kugaragaza ibimenyetso by’uko igiye guhaguruka duhita duhoberana haciyeho umwanya yurira indege arenga mureba nsigarana agahinda mu mutima.
None kuri iyo saha RUGAMBA yarongeye anyereka rwa RURABO mpita ndufata n’ibyishimo byinshi nurira igare vuba vuba ndihuta cyane no mu mugi mur salle bari bambwiye ko bari bukoreremo ibyo birori. Nahageze bidatinze mpasanga umukobwa mwiza wari uri kuri protocole aranyobora anyinjiza mu cyumba cyiza cyane giteguye ndetse neza cyane kicayemo inshuti nyinshi za KAMIKAZI zimwe biganye muri kaminuza mu RWANDA ndetse n’izo batuirukanye mu mahanga. Nkinjiramo rero abari bicayemo batangiye kujya bandeba cyane ndetse nkumva bajujura nkibaza ibyo bamvugaho bikanyobera, wa mukobwa wari wanyinjije yahise anyereka umwanya w’imbere mwiza ngo nicaremo ngo kuko ari wo KAMIKAZI yagennye ko ndicaramo, ibyo byatumye numva nkomeje gukumbura cyane umukunzi wange KAMIKAZI ndetse bituma ngira ikizere cy’uko akinzirikana nk’umukunzi we! Nicaye ndikumwenyura gusa nkakomeza kubona abo nasanze ahongaho bakomeza kunyitegereza cyane nkabyibazaho gusa ntimbitindeho.
Haciyemo umwanya utari muto rero mbona KAMIKAZI aturutse hirya yambaye neza cyane ndetse ntungurwa no kumubona yarahindutse akaba mwiza bikabije biteye ubwuzu kandi bikanarenga urugero n’igipimo. Ibyishimo byarandenze ncaka guhaguruka ngo ngende muhobere ariko nihagararaho nkomeza kumubona mu nseko ye nziza atambuka imbere aho bari bateguye. Umusangiza w’amagambo rero yatangiye kuvuga bavuga byinshi cyane ntabasha kurondora kugeza ubwo baje guha KAMIKAZI umwanya ngo avuge ijambo rye, uwo mwanya muby’ukuri si ukubeshya nahise numva ibineza neza mu mubiri wange ntazi iyo byaturutse , nyamara n’ubwo nari nishimye nari mfite n’ubwoba ndi guterwa n’abari bakomeje kumanga amaso ndetse nkabona bamwe bari no gusek nyamara ntagisekeje kivuzwe bikantera kwibaza byinshi ntabonera ibisubizo. KAMIKAZI yakomeje ijambo rye agera aho gushimira numva agiye agaruka ku nkuru y’umuntu ngo wamufashije mu myigire ye guturuka mu mashuli yisumbuye, gusa nkumva byinshi ndetse byose ari kuvuga ni nge! Gusa nanone nkatangazwa n’uko ntakirenze ari kuvuga ku rukundo rwacu. Ubwo yahise ampagurutsa mu bantu, ibyishimo birandenga ndetse n’abari aho bakoma mu mashyi, anjyana imbere nange ubwo mpita numva ko igihe n’umwanya byo gutera ivi nkamwambika impeta bigeze. Nkimugera imbere nahise mfukama hasi nk’uko bisanzwe iyo umusore agiye gutera ivi mbikora gutyo nyine. Mbere yo kubikura impeta yange, nahise mbanza kubikura rwa RURABO yamaye mbere y’imyaka 3 ngo ruze ari nka SURPLISE wenda ngo rubanze rumuzamurire amarangamutima ye arire kuko nifuzaga kumubona arira arijijwe n’ibyishimo muteye hanyuma nkasubira inyuma nkamuhoza ndetse nkanamuhanagura amarira.
Gusa ubanza ibyo byari nkubusazi kuko nkimara kumuha rwa RURABO cyakora nkuko nari nsa nkuwabiteganyije yahise yishima cyane bisa nk’aho nyine arutekerejeho byinshi birenze wenda njye ibyo nakekaga. Akiri ku rwitegereza cyane nahise mbikura ya mpeta yange nkikura mu gakarito kayo ndangije nkimwerekezaho nterura ngira nti ‘WILL YOU MARRY ME?’ umukobwa yahise ahinduka mu maso mbona asa nugize ikibazo gikomeye ariko sinabitindaho ahubwo ndakomeza mupfukama imbere. Yahise anyaka ya mpeta n’umujinya mwinshi ahita ayinkubita mu maso ayifatanije na rwa rurabo abari aho bose bahita bakomerera rimwe . KAMIKAZI ahita yongera afata indangururamajwi ati: ‘muvandimwe ANDREW warengereye cyane, muby’ukuri uretse no kwitwa umukunzi wawe, wakabaye unshimira byimaze yo uyu mwanya naguhaye hano mu birori byange kuko ntukwiye wowe no kuhahingutsa amazuru.!’
Akimara kumbwira atyo numvise umutwe undiye mpita menya impamvu abaho bose bari bakomeje kunseka. Ni ukuri KAMIKAZI yari yarahindutse, yaba mu myambarire, mu mitako, imisatsi y’imiterano ndetse n’ibintu yishushaznyijeho, gusa nkamubona bwa mbere ntabwo natekereje ko uko yahindutse ku ruhu no ku migaragarire ari nako yahindutse mu bwenge no ku mutima. Nahise mpaguruka ndebana na KAMIKAZI sinzi uwo yahise ahamagaza ngiye kubona mbona haje umusore ukeye bigaragara ko ifaranga ryamuremye koko nk’uko bikwiye, akihagera KAMIKAZI ahita amusanganira amusomera mu ruhame nange mbireba n’amaso yange bwite, umutwe urandya .KAMIKAZI arongera ati : ‘m’ubyukuri ANDREW nubwo wakwikangisha ngo waramfashije bimwe byose uzi, biriya byari nk’igitonyanga mu Nyanja kuko ntacyo byari kumarira iyo nari ngiye i mahanga, dore uyu musore ubona aha n’ubwo atazi ikinyarwanda bwose ku buryo yakumva ibyo ndi kukubwira, ni we byose byange ndetse ubu turi hafi yo kubana mu kwezi gutaha, rero subiza amerwe mu isaho.!’
KAMIKAZI yanteye amarira ako kanya ndarira nshika intege nshaka kwicara ngo nigaragure hasi ngiye kumva numva arasetse cyane ati ‘ARIKO ABASHINZWE UMUTEKANO MURIHE NGO MUKUREHO UYU MWANDA?’ akivuga atyo abari aho bose baraseka ndetse abashinzwe umutekano bansohora bankururanga mpaka no hanze banterera ku igare ryange nk’agafuka k’umwanda bataye mu kimoteri……………………….EPISODE 02 LOADING…………………………..
mugire ibihe byiza NDABAKUNDA.
Nimba dutangiranye iyi nkuru ukaba uyikinze, kandi kuri iyi link iri munsi winjire muri group ya WhatsApp y’abakunzi b’inkuru utajya uyicikwa