INGORORANO Y’UBWISHONGOZI Season01 Episode 03
Duheruka ANDREW akiri kubwira Arsene na mukecuru we amateka ye na KAMIKAZI, yari ageze aho bari bari mu ishuri bavuye mu karuhuko ka mugitondo, KAMIKAZI akaba amweretse amaraso ari kuva, kandi atari no mu mihango! Ese yari abaye iki?……
Arsen arakomeza ati:” numvaga ari inkuru yatangiye kumbana ubuki kubera ko noneho yari yayihereye mu mizi, ariko bitewe n’ukuntu ANDREW azi kuganira, nge hari ubwo numvaga ko ari no gushyiramo amakabyankuru, numvaga asa nk’aho ari kuvuga Filme y’urukundo bitewe n’ukuntu yabivugaga nk’ufite aho ari kubisoma. Mukecuru wari wicaye iruhande rwe ku buryo kumwumva no kumutega amatwi byamusabaga guhindukira, yahise ahaguruka ahindura umwanya kugira ngo bicare bateganye, wabonaga na we ashishikajwe cyane no kumva inkuru ya ANDREW umusore w’umukarani muri gare no mu isoko na KAMIKAZI umukobwa wa mbere ugezweho mu gihugu, umu star ukina amafirime…
ANDREW yarakomeje aratubwira ati:” Ntabwo niyumvishaga ikintu cyaba gikomerekeje KAMIKAZI, mu gihe we ari kunyibwirira ko atari mu mihango, rero ubwo nari nkiri kwibaza ibijya mbere n’icyo gukora, nahise mbona KAMIKAZI abaye nk’ugiye guhaguruka, mbona ku ijipo ye ahagana ku kibuno habaye umutuku w’amaraso! Narikanze ariko mpita mwicaza vubavuba ngo hatagira umubona, uko turi muri byo nkabona ba bakobwa hakurya bari kwicirana amajisho ari nako bakubitana ibiganza kumwe kw’abakobwa!
Kamikazi twarebanye mu maso ubona yagize ubwoba, mpita mubaza nimba ntahantu ari kubabara ariko ansubiza ko ntakibazo yumva afite, ubwo nyine nge numvise binteye urujijo!
“Nonese ko wambwiye ko utari mu mihango, ikindi ukaba ntahantu uri kubabara kandi nkaba mbibona ko uri kuva cyane, ubwo nge ndamenya ari ibiki?” Ndamubaza
“Utekereza ko iyi iramutse ari imihango naba nabikubwiye? Ntan’ubwo wamenya ko nyirimo, ahubwo…” atarakomeza mpita muca mu ijambo
“Uko dukomeza gutinda ni ko turiteza abandi banyeshuri” Mpita nkora mu ntebe nkuramo umupira w’ishuri umwe uba ari ubudodo, ni ho nakundaga kuwubika kuko rwose sinapfaga kuwambara bitewe n’ukuntu umunyeshuri uwambaye bamwitaga imbeba n’andi mazina amuharabika! Mbese sinzi impamvu abanyeshuri banga cyane uriya mupira. Ni wo nahise muhereza arawukenyera ariko ahita yigira hino hatari amaraso, ubwo ako kanya mwarimu ahita yinjira buri munyeshuri wese wari uhugiranye ahita yita ku masomo. Ubwo ariko nge nakomeje kwibaza ibibaye, nkakomeza kubona ba bakobwa hirya batureba bagaseka, byaragaragaraga ko batubonye ariko nge nkatangazwa n’ukuntu abakobwa babona mugenzi wabo mu kibazo nk’icyongicyo aho kumwimana ahubwo bakamunnyega.
“Umbujije guhaguruka nyamara nashakaga kwereka abanyeshuri ko hano tubana n’abantu babi” arambwira.
Ubwo abandi banyeshuri bari bacecetse kubera ko mwarimu yari yatangiye kwandika ku kibaho. Iyo abantu bose rero bacecetse, mwebwe uko mwavuga gahoro kose amajwi yanyu aba ari kumvikana kabone n’iyo abantu batakumva ibyo ayo majwi ari kuvuga.
“Nonese washakaga kubereka ko wavuye amaraso hanyuma ukabyegeka kuri nde hano ko uri kuvuga ko tubana n’abantu babi?” Ndamubaza
“Sinakubwiye ko ariko iyi atari imihango? Ikindi kandi ntan’ubwo ndi kuva, cyangwa wowe ntan’ubwo uri kubibona ko ibi atari amaraso ya nyayo? Hari abantu babikoze kandi ndabazi.” Aransubiza
Numvise ntunguwe n’uko ntangira gutekereza cyane uko byaba bigenze, koko nange ndebye neza, mbona ibyo bintu si amaraso kuko byari bimeze nk’amazi ariko yo y’umutuku cyane, mu gihe amaraso yo aba asa nk’afashe. Nahise ntangira gukeka ba bakobwa nuko mpita mbareba ndetse duhuza amaso bahita batangira gukeka ko twabavumbuye mbona bari kumwaragurika, gusa nge nahise numva umujinya unyishe.
“Ubwo nari ngiye kwicara, uyu mukobwa duteganye yahise arambika ku mwanya wange agashashi k’ibinini ariko karimo ibi bintu bitukura, kuko rero ntari nabibonye nahise niyicarira niko guhita binjyaho.” Ni uko KAMIKAZI yambwiye ari no kunyereka ako gashashi. Uwo mukobwa rero wari ubikoze, ni wawundi twari dusanzwe twicarana, ariko si we wabikoze wenyine ahubwo yafatanije na mugenzi we.
“Ndumva noneho ngushyigikiye. Ubu wahaguruka ugatanga ikirego kuri mwarimu bariya bakobwa bakabahana.” Mubwira gutyo ariko arandeba aranyihorera ahubwo akomeza kwandika.
“Ibyo nkubwira sibyo?” Ndamubaza
“Oya! Cyagihe nari ngiye kubikoreshwa n’umujinya gusa ubu umujinya bwo washize.” Aransubiza
“Ariko ibyo ntabwo bikuraho ko bariya bakobwa bakosheje? Bagomba kumva uburemere bw’ubwibone bafite.” Mubwira ndi kumushishikariza kubabariza.
“Twarakuze ntabwo umuco wo kuregana kuri buri gakosa kose kabaye ari mwiza. Ikindi ugomba kuzirikana, ni uko ibi bintu bakoze biramutse bigeze mu buyobozi byaba ari bibi cyane, bishobora gutuma birukanwa kuko urabizi abihaye Imana nta mikino bagira. Ubwo twe twakungukira he cyangwa twaba tubarushije iki?” Mbitekerezaho.
Ntaragira icyo musubiza numva akantu kanyituyeho ku mutwe, ndebye mbona ni ingwa mwarimu anteye duhita turebana mu maso,
“Turi kwandika, abandi baratuje na ho mwebwe muri kunsakuriza? Mwahereye kare ariko ahari ubanza mutanagira ubwoba…!” Yahise adusaba guhaguruka mu ntebe n’amakayi yacu turi kwandikamo, adutegeka kujya gupfukama inyuma ndetse ngo tunandike dupfukamye.
Numvise umujinya unyishe, nshaka guhita mvugo ibyo twari turimo ariko mpita ntekereza ko ukuri kuvugiwe mu kavuyo ntacyo kuba kukimaze, ntekereza ko nshobora no kubivugana igihunga nkafatwa nabi muri sosiyete kuko burya umusore watangiye kwivanga mu buzima bwite n’amakimbirane y’abakobwa afatwa nabi muri sosiyete; yitwa injajwa, cyabakobwa ndetse akanafatwa mu buryo nta muhungu mugenzi we ushobora kumwisangamo! Ibyo nabitekerejeho numva gutekereza kabiri muri uwo mwanya biramfashije, mpaguruka nitonze nge na KAMIKAZI tujya gupfukama inyuma.
Gusa ibyo ntibyakuyeho nubundi guseba, numvise nsebye kuko ishuri ryose ryaradusetse, batangira kuvuga ngo twahise twisanzuranaho nk’aho twari dusanzwe tuziranye, abatipe bari bicaye imbere batangira kuvuga ngo ukuntu nshobora kuba ndi umurashi! Mbese twahise tuba ikiganiro, twarasebye muri rusange. Uko guseba byatumye mpita numva nanze wa mukobwa wakoze ibyo byose ubundi numvaga bamwita JESSICA, mu busanzwe rero nikundiraga ako kazina, nakundaga abana bitwa gutyo kuko numvaga ari akazina keza k’agasilimu, gusa bitewe n’uwo JESSICA twiganaga yahise atuma nanga iryo zina ku buryo kugeza na n’ubu iyo numvise umukobwa uryitwa mpita mubona muri uwo mwambaro w’ubwibone n’ubwishongozi. Jessica rero nahise ntangira kumutekerezaho byinshi, ntangira gutekereza ukuntu yahimbye ikinyoma cy’uko ninereye biturutse ku kunyumva gusa nuka ubwiherero, yego ubwiherero ni umwanda, ariko ntutabona burya arakabakaba, ntabwo wafata umuntu uri kunuka ubwiherero ngo umugereranye n’umuntu winereye, ntabwo bihura. Nk’aho ibyo bidahagije, ahitamo gushaka gusebya undi mwana amutega amaraso ya pirate! Nahise numva ngomba kugira icyo nkora ku buryo nsha agasuzuguro, icyo natekereje gukora ni cyo gikorwa cya mbere cyamfunguriye amarembo yo gukora urugomo bwa mbere mu buzima bwange.
Uwo munsi amasaha yaricumye, wari umunsi w’umwaku kuri nge pe. Mwibuke hari ku wa kane bugomba gucya ari ku wa gatanu. Umunsi wa gatanu wo rero, ni nk’aho nyuma ya saasita tutigaga, kuko ni wo wari umunsi w’amahuriro agiye atandukanye (Clubs) iyo byageraga saamunani n’igice, abo mu ihuriro ry’icyongereza n’itangazamakuru barahuraga, abo mu ihuriro ryo kurwanya ibiyobyabwenge bagahura, abo mu kwita ku bidukikije… mbese buri munyeshuri wese yabaga afite aho abarizwa.
Ibyo byose byarabaga bikageza saakumin’imwe dutashye, twese tugakomereza mu mirimo isa nk’aho ari iyo mu rugo kuko twajyaga aho turara tugakora amasuku, byose bigahura na saakumin’ebyiri, hahandi duhita dusubira muri etude ya nimugoroba yarangiraga saambili. Gusa ku munsi wa gatanu ho buracya twinjira muri weekend, siko byabaga bimeze, ahubwo etude yatangiraga saakumin’ebyiri nk’ibisanzwe ariko ho ikarangira saamoya, kubera ko buri wa gatanu twarebaga filme. Ayo masaha rero yo kuba abanyeshuri bahugiranye ni yo natangiye gupangamo umugambi wange wo guha isomo JESSICA!
Nyuma y’aho etude ya nimugoroba irangiriye, nafunze igitabo cyange kuko uwo munsi nari nasomye muri physics hari utuntu nari ndi kwihuguraho ku bijyanye n’amategeko ya Newton, gusa muri iyo etude bwo ntabwo nari nigeze mbonana na KAMIKAZI, sinzi impamvu atari yaje muri etude ariko numvaga uko byagenda kose nitugera muri refe ndaza kumubona wenda nkamubaza usibye ko numvaga ntan’icyo bintwaye kuba ataje. Inyuma y’ishuri ryacu hari ahantu hatari hari itara ni ho nahise ntekereza ko ndafatira JESSICA gusa nta buryo bwari buhari nagombaga kuhamufatira byoroshye kuko ntiyari kuhajya, n’iyo ajyayo ntiyari kuba ari wenyine, byahise bituma ntekereza cyane.
Hari akana k’agahungu kararaga ku gitanda cyari imbere y’icyange, ako kana kitwaga MANZI na ko kari akaruru kuko kigaga mu wa mbere ariko gashabutse, nahise njya kukareba kugira ngo nkamutumeho ariko mu buryo na ko katamenya icyo ngamije. Nakabwiye ko hari umuhungu wo mu wa Gatandatu untumye ku mukobwa ariko nkaba nagize isoni zo kujya kureba uwo mukobwa,
“None rero, dore nguriya ahantu ari wowe jyenda umumbwirire ko hari umuhungu wo mu wa gatandatu ukubwiye ko amushaka, nakubaza uwo ari we umubwire ko utamuzi, ahubwo umubwire ko yakubwiye ko amusanga inyuma y’ishuri ryabo.” Ni uko nahise mbwira MANZI, hanyuma musezeranya ko nabinkorera gutyo mbimubwiye bigacamo ejo mu gitondo nzamujyana muri canteen agafata icyo ashatse.
Nari mbizi ko uko byagenda kose JESSICA atari bubyange bitewe n’ukuntu yigiraga umuntu uri hejuru, kandi icyo gihe mu kigo cyacu abahungu bo mu wa Gatandatu twarabatinyaga cyane, ni bo babaga bakomeye mu kigo cyose, ni bo bateretaga abakobwa beza mu kigo, ni bo babaga bafite ubuyobozi bwose bwo mu kigo, mbese iyo wabaga ufite inshuti y’umunyeshuri wiga mu wa Gatandatu wabaga ukomeye, noneho iyo wabaga uri umukobwa wo mu wa kane ugateretwa n’umuhungu wo mu wa gatandatu wabaga uri umwe mu bakobwa bagaragara cyane mu kigo ndetse batinywa. Uwo mutego nawuteze JESSICA nzi neza ko atari buwusimbuke kuko bitewe n’ukuntu namubonaga yari umwasama, ari mwiza ariko wawundi ukunda imiguruko.
Nkimara gutuma MANZI nahise nihuta njya hahandi namweretse amurangira, ntabwo habonaga bitewe n’uko ishuri ryacu ryari rimeze nk’iriri munsi y’umukingo, noneho ubuyobozi bw’ishuri bukahashyira itara, uyu munsi rikaka ariko ejo ukabona ryapfuye! Sinzi icyabaga cyaryishe, ariko uko byagenda kose ryabaga ryishwe n’abanyeshuri babandi nubundi bahafungiraga inguni, bamwe bajyaga kuhateretera. Abayobozi bavugaga ko uwo bazahafatira azishyura amatara yose yo mu kigo uangiritse, ariko ibyo ntibyakuragaho ko abanyeshuri bajya kuhakorera agakungu k’abakundana.
Nagezeyo mera nk’uwegamye ku gikuta, haciyeho akanya numva umuntu ari kuza mpita nitegura guhita mufata mu mashati nkamunyuzamo urushyi ubundi tukabona kuganira neza, akihagera ngiye kumufata, ubanza ahari yaragizengo ngiye kumusomo cyangwa kumuhobera kubera ko nta kuzuyaza yahise ampobera ndetse atangira kunsomagura mu buryo budasanzwe. Imyenda twambaraga ya sports, hari ukuntu yaberaga abakobwa bazi kwiyitaho ndetse banateye neza, ku buryo imiterere yabo yabaga igaragara neza rwose! Uko kuba JESSICA yari ateye neza ikindi akaba yari ari kunyiyoroshyaho cyane ananyikubaho, byahise bituma intekerezo zo ubwazo zihindura mu buryo ntazi, ni ubwambere ibintu nk’ibyo byari bimbayeho, noneho numva uko ari kunyataka cyane atangiye no guhumeka insigane anasohora amajwi ari soft cyane. Nahise mera nk’upfuye, ntumbaze aho nange nakuye imbaraga kuko ni ibintu ntari nsanzwe nzi neza kuko ntabyo nari narigeze nkora na mbere, birangira amaboko yange yatangiye gushirika ubute… ibyo twakoze mu minota nk’itanu yakurikiyeho byo simbyibuka neza, gusa icyo nzi ni uko nge na we tutasambanye byeruye ariko kuri we ntaho nari ntakoze hashoboka, ndetse na we ni uko byari bimeze, ntamwanya w’ibanga wange wari ukiri ibanga kuri we.
Kubera ukuntu ahantu twari turi hatapfaga kugera urumuri, Animateur yaciye hirya agenda acana murekure ( Murekure ni rya toroshi rinini ricagingwa rimwe ryaka cyane. Abanyeshuri rero baryise murekure, kubera ko iyo Animateur cyangwa Security yaritungaga ahantu hari ama couple y’abanyeshuri bafatanye bahitaga barekurana. Ni uko ryiswe murekure)
Ubwo twabonye urumuri rwa Murekure duhita turekurana, aca aho yaturutse aza nange nsha hirya ndazenguruka.
Mu mutwe rero nasigaranye ibibazo byinshi; nibazaga ibintu bimbayeho bikanyobera, ntabyo nari nateguye, ntan’umugambi wabyo nari mfite mu gihe gito wenda kizaza yewe n’iyo ngira uwo mugambi ntabwo nari kuwugira ngo ntekereze JESSICA kuko ni we mukobwa nari natangiye kwanga urunuka, kugeza ubwo nari nanateguye kumukubita inshyi nkanamwiyama! Ariko mu buryo butangaje twahise duhuza urugwiro, natangiye no gutekereza nimba azi uwo babikorange nkumva ashobora kuba atamenye, kubera ko we yaje asa nk’aho ari ibintu yiteguye gukora.
Nanone kandi, bitewe n’ukuntu nabonye aza ari byo ahita akora, natangiye kudashira amakenga icyo gikorwa, nkibaza muby’ukuri byahuriranye bite? Ni gute umuntu wamutumaho atakuzi, akaza ahita akwitwaraho kuriya atabanje no kumva impumeko yawe ngo munasuhuzanye? Nahise numva ko harimo ikibazo, nangira no gutekereza ko JESSICA ashobora kuba afite ibirwara ashaka kwanduza abahungu bose. Natangiye gutekereza uburyo nazabicishamo ngo tuganire, nkumva ntaho mfite nabihera, ariko kandi nanone nkumva ameze nk’usize andoze! Numvaga ibintu dukoze mbikumbuye, nashakaga rwose kongera.
Twaramanutse tugera ku ma table yacu kuko twasangaga abakozi bo mu gikoni barangije kubyarura, turicara turarya, I table nariragaho, yari iteganye n’iyo JESSICA yariragaho nkajya nshishamo akanya nkareba ukuntu ari kurya ariko we nkabona ntanyitayeho na gato nkumva birantunguye. Gusa ariko kandi, nariraga ku meza amwe na wa mukobwa w’inshuti ya JESSICA, umwe yagiye kureba ngo bajye bicarana ndetse banafatanya gukora amabi yose. We rero nabonaga ari kunyiyegereza cyane, nkabona asa nk’aho ari kunyihumurizaho ariko ntimbitindeho nubwo nabishidikanyagaho kuko nabonaga ntazi ibyo ari byo.
Bidatinze twarangije kurya, ubwo DJ we yari ari gucuranga, noneho avugira muri micro ati “dufite amasaha 2 yonyine yo kureba filme, rero buri munyeshuri wese arasabwa kurya vuba mu minota 5 dusigaranye, agahagurukana isahane ye akajya kuyoza akayishyira ahabugenewe ubundi mukaza tukareba filme.”
Utyo ni ko byagenze, nahagurukanye isahane yange kimwe n’abandi, nsohoka muri refe, ngeze ku muryango mbona KAMIKAZI ni ho ahagaze ahita anshikuza ya sahane yange ahita ayitwarana n’iye ajya kuyoza. Ibyo byo sinabitinzeho cyane, ahubwo narasohotse negera imbere gato niyegamira ku gikuta ndi kwibaza ibintu bimaze kumbaho, ngiye kubona mbona JESSICA asohokanye n’umutipe wo mu wa Gatandatu bafatanye umuntu, bajya guhagarara hirya batangira kuvugana.
Ubwo nge nahise nisubirira muri refe ntegereza ko filme itangira. Nyuma y’iminota nk’ibiri mbona KAMIKAZI aje kwicara iruhande rwange ngo turebane filme ariko mpita mushimira ku kuba yanyogereje isahane. Ubundi muri segonderi aho nize, umusore wese wabaga ufite umukobwa umwogereza isahane byabaga bisobanuye ko atari Single, cyangwa se ari umukinnyi wumupira cyangwa se mo kimwe bikaba bivuze ko ari umu star wawundi abakobwa baba bashaka kwerekana ko baziranye na we! Kuri iyo nshuro rero KAMIKAZI yari yanyogereje isahane numvaga bidasanzwe ari ibintu byanshimishije. Nuko maze kumushimira ambwiye ko ntakibazo kubera ko ari nge nshuti ya mbere yabonye na mbere y’uko agira indi nshuti y’umukobwa, kandi ngo akaba abizi ukuntu koza amasahane bijena abahungu muri rusange ngo ntacyo yaba amariye atamfashije akantu gato nk’akongako. Si ukubeshya numvise ntewe ishema na byo.
“Nonese uyu munsi ko utaje muri etude?” Ndamubaza
“Animatrice yadufungiranye! Urabizi nari natashye uniform yanduye, kandi noneho na wa mupira wawe nari nkenyeye wari wagiyeho bya bintu by’umutuku, iyo rero nza kurara ntabimeshe hari igihe ejo byari kwanga kuvaho. Ubwo rero bitewe n’uko amazi yari ari kugenda, byabaye ngombwa ko kuri robine tuhuzura turi benshi bituma bamwe dutinda kubona amazi bituma amasaha ya etude adufata. Animatrice rero yahise adufungirana yongera kudufungurira tuje kurya.”
Nahise numva neza icyatumye ataza. Ubwo filme yahise itangira, tureba filme igihe kiragera irarangira tujya mu ma dortoire turaryama.
Kwakundi abanyeshuri bose baba bamaze gusahinda batuje buriwese yageze mu buriri bwe ndetse bamwe batangiye no gusinzira, nge aho gusinzira nakomeje gutekereza ku bintu nakoranye na JESSICA numva sindi kubasha kubiha ubusobanuro. Nkiri muri ibyo numvise umuntu ankomanze ati “weee” ndiyorosora ndamureba mbona ni umwana wiga mu wa gatatu.
“Sohoka hanze baragushaka” ni uko yambwiye. Nirinze kumubaza unshaka uwo ari we cyangwa ngo musuzugure, kubera ko abo bana bo mu wa gatatu ku munsi wa mbere ni bo baturaje ijoro ryose badukubita, rero cyaraziraga gusubirishamo umwana wo mu wa gatatu cyangwa ngo umusuzugure wabaga wikoreye ishyano.
Ubwo nari nambaye agakabutura n’isengeri nakundaga kurarana, ndabyuka nambara slipper ndamukurikira. Gusa tugeze hanze mbona nta muntu uhari unshaka, ariko akomeza kumbwira ngo mukurikire nyuma y’akanya gato tuba tugeze kuri dortoire z’abo mu wa gatandatu hirya yazo gato dusa nk’aho tuzirenzeho. Nkigerayo natunguwe no kuhasanga abahungu bo mu wa gatandatu, harimo na wawundi nabonye asohokana na JESSICA cya gihe kuri réfectoir, bahita banzenguruka banshyira mo hagati mu ruziga.
Uwo muhungu ahita atangira kubwira bagenzi be ko ngo ari nge wamusuzuguye, ngo abaruru twarakimaze ntitucyubaha aba finalists! Ibyo byose bavugaga nge sinari mbisobanukiwe pe, kubera ko uretse no kumusuzugura sinari muzi uretse ko namubonanye na JESSICA uwo munsi, batangiye kunkubita bampanahana, mbona bari kumpohotera kandi nkaba ntataka ngo mbone ubutabazi, barankubise kugeza ubwo banangaraguye hasi mu cyondo bakajya banyukagura! Kubw’amahirwe umwe muri bo abasaba kundeka, barandeka ariko wa muhungu we arambwira ngo nizere ko nzi icyo bampoye bityo ntazongera na rimwe kugerageza. Kubera rero ukuntu yabimbwiye ubona ndebye nabi yakongera akankubita, nahise nzunguza umutwe muhakanira ko ntazi icyo banjijije, ni uko araseka arambwira ngo uzabimenya, ndetse bahita bigendera bansiga aho.
Hashize akanya nange narahagurutse, nsindagira ngana kuri dormitory. Ariko ubwo nahise mfata indobo ndabanza njya koga kuko nari nabaye ibyondo, ndetse mesa na ya myenda. Nari mfite agahinda ariko ndi no kubabara umubiri wose bitewe n’inkoni. Ngeze mu buriri nibwo natangiye guhuzahuza ibintu ngo ndebe ko hari icyo naba ndi kuzira muby’ukuri. Ntekereje ibyo twakoze nge na JESSICA, nongeye gutekereza ko uwo musore wanteje bagenzi be bakankubita, mpita numva ko uko byagenze kose ari JESSICA ubiri inyuma! Nahise mbyanzura ko JESSICA ari we wanteje uwo musore, ariko kandi nkumva ntibisobanutse neza, kuki JESSICA yaba yamuneje?
Ni we waje ari kunsoma ndetse ibyo twakoranye yabigizemo uruhare rinini nka 70%, ikindi byanashoboka ko atamenye ko ari nge babikoranaga, none ni gute yaba yamuneje? Cg ni uko mu ishuri tutari tumeranye neza? Nyine numvaga impamvu ntayumva neza. Iryo joro rero narasinziriye mpaka mu gitondo.
Twabyutse ari ku wa gatandatu, ho nta gahunda yari ihari yo kwiga, uretse amasuku, kurya no kureba filme. Gusa ariko kandi ku wa Gatandatu twabaga dufite etude ya nimugoroba gusa.
Ntibyatinze twagiye muri etude ya nimugoroba, nicarana na KAMIKAZI nk’ibisanzwe, ariko nkumva ari kumbwira ibintu ntumva neza.
“Ese ubundi ibintu bariya bakobwa bakuvugaho byose ko ngewe ntabyo kumbaho?” Arambaza. Ubwo nahise nangira kumubaza ibintu yumvise bamvugaho noneho
“Nijoro twavuye kureba filme, numva uriya mukobwa w’inshuti ya JESSICA ari kumuserereza ngo musigaye mwitera parfum imwe!” Arambwira. Nahise numva nsa nk’uwikanze ariko nihagararaho ndakomeza numva KAMIKAZI.
“Ngo uriya mukobwa yumvise uhumura nk’uko JESSICA ahumura, ubwo ntumbaze aho yabyumviye.” Ubwo KAMI, akimara kumbwira atyo hari undi mukobwa twiganaga ariko wicaraga mu gihande cyo hakurya, yahise amuhamagara kuko yari ari kumufasha kwandika notes kuko KAMIKAZI nyine yari yaraje akerewe. Ubwo nahise mutiza ikayi ya physics, aragenda ngo bicarane n’uwo mukobwa. Ubwo KAMIKAZI yandikaga physics, mu gihe uwo mukobwa we yamufashaga kwandika Chemistry.
Ubwo ngewe narakomeje nisomera cya gitabo cya physics nari nkiri gusoma ku buvumbuzi bwa NEWTON. Uko nasomaga ariko nabonaga hirya ba JESSICA bari kunyitegereza cyane. Sinzi ukuntu nasohotse ngo nge gufata akayaga hanze, nkihagera mbona JESSICA yaje ankurikiye, angezeho ahita amfata ukuboko arankurura anjyana ku ruhande ahantu twitegeye buriwese. Ni ukuvugango uwari guturuka haruguru twari kumubona mbere y’uko atubona, n’uwari guturuka mu zindi mpande zose, natekereje ko impamvu anzanye ahongaho ari ukugira ngo tube tureba buri muyobozi wese wabasha kuza aho turi.
“Yari wowe?” Ni uko yambajije.
“Kuki unzanye hano?” Namubajije ntyo ndi kumwiyaka ngo nigendere kuko numvaga mufitiye ikintu gisa n’umujinya.
Ubwo yahise yongera arankuruda turebana mu maso gato.
“Kuki uri umugome?” Ndamubaza
“Nizere ko utari kumbaza bimwe byabaye ku wa kane?” Ni uko yansubije. Ubwo yavugaga bimwe by’uko yari ari kunsebya kuri mugenzi we ngo ndanuka nk’uwinereye, no kuba yarashatse gusebya KAMIKAZI amutega ibimeze nk’amaraso.
“Uretse ko na byo ndabikubaza, ariko ntabwo ari byo ndi kukubazaho.”ndamusubiza
“Nonese ko numva nta bundi bugome nagukoreye, ni ibiki uri kumbwira?” Aransubiza
“Urabizi ukuntu wanteje umuhungu ngo arare ijoro ryose ampohotera wishaka kwigira intungane nonaha.” Ndamubwira, ariko mbona ahise yikanga asa n’utunguwe
“Ntumbwire ko VICTOR hari icyo yagutwaye nk’uko yabivugaga.” Aransubiza. Ubwo nange nyine nahise numva ko koko ibyo natekerezaga ari byo nangira kumubwira nabi nshaka kumukubita, ariko uko mutonganya nkabona yaciye bugufi ahubwo uko ahunga urushyi nashakaga kumukubita nkabona ari kuruhungira muri ngewe nubundi, kwakundi waba ugiye gukubita umuntu, akaza aguhobera ukabura uko umukubita.
“Burya bwose yari wowe?” Ni uko yavuze ubona ari guca bugufi ndetse ansaba n’imbabazi. Ubwo nahise mubwira kumbwira ibyo ari kuvuga ngo yari nge, kuko nabonaga na we ari mu rujijo.
“VICTOR ubundi kuva nagera ahangaha yatangiye kuntereta ndetse turakundana, ariko nkubwije ukuri ntabwo njye mukunda, ni kwakundi abahungu bo mu wa Gatandatu uba ubashakaho gusa ubudahangarwa, rero twari twahanye gahunda ko turaza gukora sex, gusa ntazi ahantu ashaka ko tuyikorera. Ngiye kubona mbona akana ko mu wa mbere kaje kumbwira ko hari umuhungu wo mu wa Gatandatu unshaka inyuma y’ishuri. Byakubitanye rero na gahunda nari mfitanye na VICTOR mpita nza niteguye nzi ngo ni we nje nsanga.” JESSICA akigera ahongaho nahise numva impamvu bya bintu byahuriranye, ariko ndakomeza ndatuza ngo mwumve. Nuko ambwira ko icyamutangaje ari ukuntu ngo uwo Victor yaje kumureba muri réfe ubona yamurakariye kandi ngo muby’ukuri yari azi ko yamuhaye service yibanze, bityo ko bagiye gukomerezaho, ahubwo abona umusore amusohora amubwira nabi. Ubwo nahise mbihuza na cyagihe nababonaga basohotse.
“Rero tugeze hanze yatangiye kumpata ibibazo ntabonaga uko nsubiza; ngo namuciye inyuma, ngo nahengereye twapanze gahunda yo kubikora mpita njya kubikorana n’umururu mugenzi wange… ni ukuri numvaga ntazi ibyo ari kumbwira kuko nge nari nzi ko ari we twabikoranye pe. Rero nyuma nibwo yeruye arambwira ngo ubwo yari aje kundeba, yabonye nkatiye inyuma agira ngo namubonye bityo ndagiye ngo ansangeyo, mukunkurikira rero nibwo yambonye ndi gusomana nawe, ngo twafatanye gusa ngo ntiyakubona neza ahubwo ngo ajya hirya ngo aze kukubona.”
JESSICA yakomeje kumbwira, ngo nyuma y’aho twikanze ya murekure, yabonye ngo nirukira hirya ahita agenda yicara imbere y’ishuri nagombaga guhingukiraho, ni uko yambonye. Ubwo ngo VICTOR akimara kubwira iyo nkuru JESSICA, JESSICA ngo yagize isoni abura uko abigenza, na we amutekerereza uko byamugendekeye ariko undi ngo yari harakaye. JESSICA rero we yakomeje gutekereza ku muntu basomanye yumva aramuyobewe kuko ngo uwo VICTOR ntiyashakaga kumumubwira…
“Urumva nakomeje kumubaza umuntu yabonye ndi gusomana na we ariko yanga kumumbwira, ahubwo ambwira ko ngo ibyo aramukorera biratuma mumenya. None ngo yagukubise? ” JESSICA yageze aho mbona yababaye, noneho numvise ko mu gukubitwa kwange nta ruhare yabigizemo, ahubwo ko nge urugomo nari nateganyije kumukorera rwahise ruduhuza mu bundi buryo butangeje, ni uko mpita mwiyegamizaho atangira kuririra mu gituza cyange…
“Rero twageze muri Dormitory, JOJO atangira kunserereza ngo yari yambuze kumbe ngo naje gusambana nawe. Ngo ndi umuhemu mwereka ikintu cyose gituma akwanga kandi ngo nkahindukira nkaca ku ruhande ngo tukaryamana. Namubajije uko yamenye ko ari wowe twari kumwe atangira kumbwira ukuntu ubwo mwari mwicaranye kuri table yumvaga uri guhumura amavuta n’imibavu byange bityo ko nta bundi buryo byakugezeho uretse kuba twikubanyeho.” Yambwiye gutyo mpita mbihuza na kwa kundi wa mukobwa w’inshuti ye JOJO yanyiyegerezaga ubona ko hari icyo ashaka kumva igihe twari turi kurya.
JESSICA nahise numva nangiye kumwumva, noneho yari ari kunsaba imbabazi z’amabi yose naba naramubonyeho. Ni uko twatangiye kwisanga twongeye kuba closer cyane, numva nshaka ko twongera gukora bimwe bya nijoro, kandi ubwo na we yari yampobeye cyane yangundiriye ibintu ntari nzi ko bigiye kunshyira mu mazi abira ntazapfa nikuyemo. Ubwo twari dutangiye gusomana twumva……………EPISODE 04 LOADING
AHO BIGEZE NONEHO TWATANGA IBITEKEREZO BY’UKO TUBONA IBINTU.
Nimba urangije gusoma iki gice, garuka muri group utange igitekerezo, ushobora no kubaza ikibazo Cy’amatsiko ufite kuri iyi nkuru, umwanditsi arahita agusubiza. Nimba usomye iyi nkuru utari muri group ya WhatsApp aho watangira igitekerezo, kanda kuri iyo link iri munsi winjire muri group nawe utange igitekerezo.