INGORORANO Y’UBWISHONGOZI Season01 Episode 04
Duheruka ANDREW akomeje kuganira inkuru ye na KAMIKAZI, ayiganirira Arsen na nyirakuru, bakicaye muri Saloon. Mu nkuru y’urugendo rwa ANDREW na KAMIKAZI, yari ageze aho avuga kuri JESSICA umukobwa yatangiye yanga kubera ubwibone bwe ariko nyuma batangira kugirana umubano wihariye n’ubwo wari uri kumushyira mu byago….
ARSEN:” Uko ANDREW yakomezaga kutubwira inkuru ye, nge nari natangiye kuyisanisha na za Filme njya nkunda kwirebera z’ama High Schools , burya koko ibyo baking muri filme akenshi ntaho biba bitaniye n’inkuru mpamo. Ubundi muri filme zo muri high school, baba bavugamo imibereho y’abanyeshuri mu kigo, zirimo urukundo, kunnyuzurana,… ibyo rero nari natangiye kubyumvana ANDREW ndetse rwose wagira ngo abajya kwindika ubwo bwoko bwa filme baba barabanje kureba ubuzima bwa ANDREW muri segonderi. Nari natangiye kugira amatsiko y’ibizakurikiraho, kuko mu nkuru ya KAMIKAZI na ANDREW hari hatangiye kuzamo JESSICA ndetse numvaga ANDREW yari atangiye kumukunda no gukururwa na we kurusha uko KAMIKAZI bari bameranye, nari ndimo nibaza uko byagenze ngo yisange akundana na KAMIKAZI mu gihe urugendo rwabo rwari rwatangiye kuzamo gucana inyuma bataranarutangira, icyakora nge na mukecuru wange twarakomeje tumutega amatwi ngo twumve amaherezo, uretse ko ngekugeza na magingo ayo ari ntarumva impamvu neza y’icyatumye ANDREW umwana wo mu bakire kuri ruriya rwego, bageraho bakamwanga, bakamuca mu muryango kugeza ubwo abaye umukarani usunika ingorofani, nari gupfa kubyumva nte?
ANDREW yarakomeje ati:”nkimara kumva uko ibintu byose byagenze, ko burya JESSICA atari we watumye VICTOR wo mu wa Gatandatu ngo ampohotere, ikindi kandi akaba yari akomeje kungaragariza amarangamutima yo guca bugufi bitewe n’ukuntu yari ari kunsaba imbabazi ari kurira, yaryamye mu gituza cyange, byakubitaniraho n’ibihe nari naraye ngiranye na we nk’umva umutima wange wacishijwe bugufi na byo, twisanze twongeye gusomana byeruye, twari turi ahantu hitegeye buriwese ariko noneho ibikorwa twari tugezemo byari bitugejeje ahirengeye, hamwe wahagarara icyo uvuze cyikumvwa na buriwese kandi noneho ukabonwa na buriwese aho yaba ari hose! JESSICA n’ubwo twari tutaribwirana ngo menye aho aturuka na we ahamenye, narabibonaga ko ashobora kuba ari umunyamujyi, yakoraga ibintu muri uwo mwanya nkumva nge birandenze. Tukiri gusomana ariko bitaragera kure tugiye kumva twumva abantu bari kuganira ari nako baza basatira aho twari turi kandi babura intambwe nkeya cyane ngo batugereho, twumvaga ari amajwi y’abasore ariko tutazi ibyo bari kuvuga ngo ni ibiki, kubera ko nge nabyumvise mbere nkahita mba nk’uwikanze, JESSICA yahise abibona ko mpinduye mood nari ndimo, na we aratuza gakeya aba arabyumvise niko guhita ajya imbere amfata akaboko arankururu, ankurura anyerekeza hahandi inyuma y’ishuri hatabona hamwe twahuriye nimugoroba!
Ubwo rero, mu mutwe nahise ntangira gusa nk’usubiza ubwonko ku murongo, ntangira gutekereza kuri KAMIKAZI, umwana wumukobwa kugeza magingo ayo twari twatangiye kwibera inshutu, yita ku byo nitaga ibyange kandi nkabona afite ubwenge bwaruta n’ubwo nge nari mfite, ntekereza ukuntu ubungubu ari gufata JESSICA nk’umwanzi we, umukobwa utamwifuriza ibyiza kandi noneho utanagira ikinyabupfura bitewe n’ukuntu nange yari yansebeje, ndongera ntekereza ko ubu ari kumfata nka musaza we cyangwa undi musore wese afata nk’ingenzi kuri we, mpita mbihuza n’uwo mubano ushingiye ku irari nari ntangiye kugirana na JESSICA mpita numva ko nshobora kuba nataye ubwenge.
JESSICA we wabonaga afite kuraje mu byo ari gukora, ni uko tugeze hahandi nyine ahita yegama ku gikuta asa nk’ugaramye yanyihaye wese, iyo myitwarire ye rero igahita inyibagiza ibintu byose numvaga nshaka kumubaza. Nashakaga kumubaza ukuri kwa bya bintu bisa nk’amaraso yateze KAMIKAZI ngo yicaremo, nkamubaza iby’aribyo n’aho yabikuye ndetse n’icyo yari agamije. Muby’ukuri icyo ni cyo kintu cy’ingenzi numvaga aramutse ambwiye yaba amfashije, KAMIKAZI yari akeneye ubutabera, ubutabera wenda butari ubwo guhana JESSICA byo kwirukanwa cyangwa gukubitwa, ahubwo ubutabera bwo kumwereka ko sosiyete atari iya se ngo ayitwaremo uko yishakiye. Gusa nanone nkatekereza ko uko kwigira intwari ibyo bitumye ngirana ako gakungu na JESSICA kubera ko iyo ntaza gutekereza kumutumaho wa mwana wo mu wa mbere ngo nangeraho muhe isomo, ntaho natekerezaga nari guhurira na we ku buryo twagera aho tugirana umubano wihariye, ubanza nange nari nkeneye isomo rinyigisha kudahubuka no kureka ibintu bikaba uko byakagiye.
JESSICA yabonye ntinze kugira icyo mukoraho ahita amfata aranyiyegereza ariko numvaga mood yahindutse pe.
“Hari ubundi buryo ibi twabikoramo” ndamubwira
“Ufite ubwoba se! Nimba yufite ubwoba reka nkwereke.” Ni uko yansubije, ansubiza yatangiye kumanura ipantaro yari yambaye ya sport no gufata ikiganza cyange akagikoza imbere mu myanya y’ibanga ye! Byaranyishe ndatuza ndamureka, numva noneho nange ntangiye gushaka gufungura ipantaro, ariko mpita nibuka ko nindamuka mbigerageje ndahita nseba, byagombaga kunanira rwose kimwe na burimuhungu wese ugiye kubikora ku nshuro ya mbere, biba bigoye ku rwego utabikorera ahantu nk’aho kandi mwese muhagaze…
“Ndumva ibi twabanza kubitekerezaho mu buryo butazana ingaruka kuri buriwese.” Ni uko namubwiye ndi kuzamura ya pantaro ye yari yamaze kugeza ku birenge ubona ko ashaka kuyikuramo yose.
“Ntabwo unyizeye ufite ikibazo cy’uko naba ndwaye SIDA? Kuki se ngewe ntacyo ngufiteho?” Ansubiza ubona yatangiye kurakara
“Oroshya ibintu dear, uretse na SIDA se, ntan’ubwo utinya ko ushobora gusama? Hano turi ni ku ishuri, nta buryo wahita ubona ikinini kikurinda gusama mu buryo bworoshye kandi urabibona ko nta gakingirizo dufite. Gusa ibi tubyitondesheje, ibyo byose twabitegura natwe tukitegura.” Mubwira gutyo ahita atuza ariko ntiyagira icyo ambwira. Ubwo nahise nkomeza kumubwira utugambo tumusubiza muri mood isanzwe ngenda mukora ku matama no ku minwa nkoresheje ikiganza n’ubwo ku munwa nakoreshagaho igikumwe, haciyeho akanya ahita afata amaboko ye ayahuriza inyuma mu mugongo wange nk’aho ampobeye arangundira cyane ndetse aruhutsa umutima wumva asa nk’uvuye kure.
Kubera ukuntu yahise anyegekaho umusaya, namwiyegamujeho ngo murebe mu maso ariko akabyanga. N’ubwo aho nta tara ryahabaga, ariko hari ukuntu iyo muri mumwijima noneho mumazemo agahe mutangira kubona musa nk’aho muri kureba ku buryo ikintu kibari hafi mwakibona, ndetse n’umuntu ubaturutse kure mukamubona. Rero saha izo twari turi kurebana mu maso bigakunda, ni muri urwo rwego najyaga kumureba mu maso nkabona ari kubyanga ahubwo agakomeza kunyipfundagiramo, muby’ukuri ngewe nari natangiye kugira ubwoba bw’uko insecurity bashobora kudusanga aho ngaho cyangwa undi muyobozi akahadusanga turi muri ayo mabi nyamara abandi bari mu mashuri yabo bari kwiga.
“Ndi kumva nagize isoni” ni uko yahise ambwira mu rwego rwo kumbuza gushaka kumureba mu maso.
“Nonese ko hari ibintu numva nshaka kukubaza nkureba mu maso?” Ndamusubiza
“Oya! Ntabyo nshaka ko umbaza.” Ansubiza n’akajwi kiyoroheje
“None rero tugume aha mpaka tumeze gutya utanashaka ko tuganira? Tujye mu ishuri” ndamubwira. Nkimara kumubwira ahita acisha akaboko ke mu rubavu rwange, akanyuza mu mugongo ubundi agahingukiriza mu rubavu rw’iburyo nk’uko waba ufashe umuntu ku rutugu, duhita dutangira kugenda tugana mu ishuri. Tugeze imbere mpita ntekereza ku ko baratubona twinjiye tumeze gutyo, numva ni isereri, abanyeshuri bagombaga guhita babihuza n’igihe babonye twamaze tutari muri class, bagahita babona ishusho y’ibyo tuvuyemo. Icyo kintu rero ngewe ntabwo nagishakaga sinanashakaga ko KAMIKAZI ambonana na JESSICA
“Ndumva nshaka kwihagarika, wowe genda ujye muri class ukomeze amasomo, nange ndaba nza.” Ndamubwira
“Waretse tukajyana se? Nange ndumva mbishaka” Aransubiza.
“Oya! Urumva wajya mu bwiherero bw’abahungu? Ntaribi wowe jya mu bwanyu, nange ubwo njye mu bwacu turahurira class. ” ndamusubiza. Yahise ambwira ko we ntakibazo yakwikomereza mu ishuri ko ndamusangayo.
Nahise mwiyaka ndagenda, ariko ntaramucika ahita ankurura
“Harya ni ibiki ushaka kumbaza?” Arambaza
“Wanze ko mbikubaza kare none rero reka tubireke” ni uko namusubije nkiri kumwiyaka
“Ariko nubundi urumva ugishaka kubimbaza?” Ambaza gutyo ni uko nzamura umutwe mbyemera, ahita ansubiza ko araza gushaka uburyo tukaganira.
Nge rero nahise nigendera, sinashakaga kwihagarika nk’uko nari mbimubwiye ahubwo nahise nkata mu mashuri y’abigaga andi ma combination ariko wenda duhuriye nko ku isomo rimwe, ndagenda ndeba umutipe twari twarabaye nk’abamenyana mutira ikayi y’iryo somo mubwira ko hari utu note nshaka kwandika. Ibyo byari mu rwego rwo kugira ngo ninjire muri class bigaragare ko gahunda nari ndimo zose zari zifite aho zihuriye n’amasomo. Ni uko byagenze ninjira muri class, abanyeshuri bamwe na bamwe bari bari busy mu bitabo ntawe unyitayeho, harimo n’abandi ubona ko ninjiye bandeba! Muri abo bandebaga na JESSICA yari arimo afatanije na wa mukobwa w’inshuti ye ubona ko bo bamfitiye ubwuzu! Ntacyo nigeze nitaho ahubwo nikomereje mu mwanya wange, ngezemo niramburishwa ya kayi mvuye gutira nk’aho ndi gusoma.
Haciyeho nk’iminota 2, KAMIKAZI araza turebana mu maso
“Urangije kwandika se?” Ni uko nahise mubaza numva mfite isoni, gusa sinzi nimba yarabibonaga ko mfite isoni.
“Oya. Ntabyo ndangije, urumva notes z’icyumweru cyose nazandika mu masaha abiri gusa? Ni uko numvise ndushye kandi amasaha ya etude akaba agiye kurangira.” Ni uko yansubije.
Nahise ndeba ku isaha koko mbona hari kubura iminota itatu ngo tujye muri réfe, ni uko mpita ntangira gukora mu ntebe ngo mbike ibintu byange neza, gusa ntungurwa no gusanga amakayi yange yose yari ajagaraye atondetse neza, nibuka ko njya no gusohoka nari nasize igitabo cyange hejuru y’intebe kinafunguye ariko nkaba nsanze kibitse neza, numva ndatunguwe niko guhita ndeba KAMIKAZI dukubitana amaso mbona aramwenyuye.
“Ni wowe wabibitse neza?” ndamubaza
“Nabonaga watinze. Wasohotse kare ku buryo nageze aho nkabona utinze nkatekereza ko utari bugaruke.” Yansubije gutyo numva mbuze icyo musubiza, nakozwe ku mutima n’ukuntu antekereza. Iyo aza kuba atantekereza ntiyari no kumenya igihe nasohokeye, ariko yakomeje kuntekerezaho kugeza n’igihe abonye ko natinze!
“Nonese wari wagiye he?” Arambaza
“Hari umuhungu winshuti yange wiga muri MCB, ni we nari nagiye kureba ngo antize ikayi y’Imibare, ni uko ngezeyo nsanga ni na yo ari kwiga biba ngombwa ko tuba turi kuyigana” ni uko nahise mubeshya
Yahise anyihorera ubona ko anyuzwe nuko hashize akanya inzogera ihita ivuga. Ubwo ni nk’aho twari tugiye gutangira kujya tugendana igihe hari ingendo rusange nko kujya gukina, kurya n’ahandi hose mu kigo. Ni ko buagenze kuri uwo munsi, bakimara gusona nahise mpagurika ngo ngende ariko ahita ansaba ko namurindira hanze ku muryango kugira ngo tumanukane, ubwo kandi ni nako nabonaga JESSICA anshungira ku jisho, nkigera hanze mbona JESSICA angezeho arikumwe na JOJO wa mukobwa w’inshuti ye mbona banshize hagati
“Hari ikibazo uyu munsi tumanukanye twese?” Ni ko JOJO yahise avuga mu gihe JESSICA we yari yatangiye kumfata ukuboko.
Noneho nahise ntekereza kenshi mu mwanya muto, numva ko abo bakobwa bashaka kunshyira mu gakungu kabo kuko ubwo urumva JESSICA yari yabwiye JOJO ibintu byose turi gukorana, wabona yari yanamubwiye ko ndi kumutereta dore ko abahungu twagowe. Urumva rero bashakaga kururu kururu hagati yange na bo. Ikindi nahise ntekereza kuri VICTOR waraye ankubitiye JESSICA numva ko noneho aramutse ambonanye na we ntaribubikire, byongeye kandi, hari hiyongereyeho na JOJO kandi nabonaga JOJO we ateretwa na Doyen kandi ubwo byari sakirirego! Numvise ko abo bakobwa bashobora gushyira umudendezo wange mu kangaratete ntirengagije ko ntanashakaga gutuma KAMIKAZI ababara kubera ko ambonanye na bo
“Hari abantu musanzwe mumanukana ariko kandi barahari ntaho bagiye.” Ndababwira
“Ntabwo dushaka kumanukana na bo uyu munsi, ubwo hari impamvu.” JESSICA aravuga
“Ariko iyo mpamvu uko yaba ihari kose ntabwo yarengera ubuzima bwange mushaka gushyira mu kaga.” Ndababwira, gusa ubona JOJO atabyumva neza mu gihe JESSICA we wari wagira ngo nkanguye ubwenge bwe.
“Nta muhungu wo mu wa kane wemerewe kugaragaza imibanire idasanzwe hagati ye n’umukobwa uwo ariwe wese uteretwa n’umuhungu wo mu wa gatandatu.” Mbabwira ntyo.
Tukiri muri ibyo mbona MANZI aje kundeba. Yari umwana wumuhanga kandi ubona ko afite ikinyabupfura, ikirenze ibyo ashobora kuba yarize neza mu mashuri abanza kuko yari n’umuhanga pe.
“Excusez-moi, chers amis. J’aurais besoin d’ANDREW de toute urgence. Si cela ne vous dérange pas, pourriez-vous nous permettre de partir ensemble ? Il reviendra immédiatement.” Ni uko yahise ababwira mu gifaransa cyiza cyuje ubuhanga n’ubwitonzi. Ubundi ku kigo cyacu twavugaga indimi enye zirimo icyongere, igifaransa, igiswahil n’ikinyarwanda. Rero buri cyumweru twabaga dufite ururimi turavuga ari itegeko ku buryo nimba turi mu cyumweru cyo kuvuga icyongereza, bitabaga byemewe kuvuga urundi rurimi urw’arirwo rwose. Ukwezi rero kuba gufite ibyumweru bine, izo ndimi zose uko ari enye ukwezi kwajyaga kurangira tuzikoresheje. Rero muri icyo cyumweru twari turimo cyari icyo kuvuga igifaransa ari na yo mpamvu MANZI yaje ari cyo avuga. Yamaze kubabwira utyo bamusubiza ko ari ntakibazo, mu magambo macye rero yari ababwiye ngo bamwihanganira gato kubera ko aje anshaka byihutirwa, abasaba ko yaba antwaye by’akanya gato mu gihe ntacyo bitwaye ariko ko ngo ndahita ngaruka bidatinze.
Si aho yari ankuye nkimara kubona bemeye ko anjyana. Twigiye imbere gato tugezeyo ahita yongera ansaba guhindukira ngo ndebe abo bakobwa twari turikumwe, nkihindukira ntungurwa no kubona JESSICA arikumwe na VICTOR ndetse JOJO na we arikumwe na Doyen! Nahise nkubitwa n’inkuba
“Ugomba kwitonda kuko wazabozwa n’ibiboko.” Ni uko MANZI yahise ambwira
“Ushatse kuvuga ko wabimenye ko naraye nkubiswe nzira uriya mukobwa rero? ” ndamubaza
“Yego. Baje kukubyutsa mpita numva ko uko byagenda kose bagiye kuguhohotera. Rero nabakurikiye ngo nibiba ngombwa nze gutabaza mbonye bagiye kuguhorahoza.” Aransubiza
“None ubibwiwe n’iki ko ndi kumwe na bariya bakobwa?” Ndamubaza
“Ni uko mbizi ko mwigana. Natekereje nsanga nimba uriya mukobwa mugirana ubuzima bw’ibanga kandi mukaba mwigana, ko ushobora kuba uri kumwe na we mu buryo budasanzwe. Ikindi kandi nari maze kubona ba Doyen bamanutse mpita menya aho bagiye, ni muri urwo rwego nje ngo nkuburire.” Ni uko yahise ambwira ndetse ahita anakomezanya na bagenzi be ngo bajye kurya.
Ubwo nge nahise nsubira inyuma kuri class, nsanga KAMIKAZI ni ho ahagaze.
“Wari wambuze? ” namubaza ariko ansubiza ko ari bwo akimara gusohoka, ubwo nange bitewe n’akanyamuneza MANZI yari anteye ko kunkiza inkoni z’iryo joro nahise mfata KAMIKAZI ukuboko ndamwiyegereza ndamubwira ngo tumanuke.
Ako kantu nakoze kahise kamutera isoni ariko mbona karamushimishije, namuvugisha akabura ibyo asubiza turinda tugera muri réfectoir tutaravugana. Kubera ko rero tutariraga ku meza amwe byari ngombwa ko buriwese akomereza aho arira,
“Ndaza kongera kugaruka turebane filme uyu munsi umfatire umwanya.” Ni uko yahise ambwira.
Twageze ku ma table dutangira kurya, ariko nge ntarabikoramo neza kubera ko JOJO turira kuri table imwe ahita anyegera ansaba ko dusangira…
“Padiri ushinzwe imyitwarire yatubwiye ko iyo abantu barira ku meza amwe baba bari gusangira bityo ko bitemewe kubona abantu babiri basangirira ku isahane imwe. ” ni uko namubwiye.
“Ariko ushobora kuba wubahiriza amategeko cyane!” Aransubiza
“Oya, amategeko ntabwo wayubahiriza ijana ku ijana ngo bikunde, ariko kandi hari nk’agategeko uba ubona katakagombye kukugonga. Ibaze nk’ubu turamutse tubirenzeho tugasangira, hanyuma tugafatwa bakaturaza tutariye bakanadukuramo amanota? Dushobora no gukubitwa erega! Ubwo se sitwe twaba twizize? Reka dukore ibisanzwe nubundi turaba turi gusangira. ” nkimara kumubwira utyo yahise ansaba kuryoherwa.
“Ariko twagutegereje turakubura! MANZI yahise akujyana he?” Arambaza ubona ko ashaka ngo dukomeze tuganire
“Ubwo nimba utabeshye ko mwantegereje uravugisha ukuri.” Ndamusubiza ahita aseka.
“Naje ngo mbarebe ntungurwa no gusanga babamanukanye.” Ndamubwira ahita amwenyura
“Watubonye se byanyabyo? Ese nkubaze?” Ambaza gutyo mpita nikiriza
“Ntabwo uzajya ufuhira JESSICA? ” arambaza mpita ntungurwa ndetse mpita nkubita amaso ahantu JESSICA yicaye kuko twabaga duteganye, mbona na we ari kurya atureba ndetse ahita anyicira akajisho.
“Kubera iki namufuhira? Yakubwiye iki se ahubwo?” Ni uko nahise musubiza. Gusa yahise anseka ntiyansubiza ahubwo akomeza kwirira afite apeti.
Ntitwatinze kubimara, gusa ahari ubanza noneho KAMIKAZI yaracungiraga ku jisho ko mbimara, kubera ko nkibimara nabonye JOJO atangiye gufata isahani yange ngo bajye kuyoza we na JESSICA, gusa atarayifata KAMIKAZI yahise ahagera ampereza agasume ngo nihanagure ahita anafata isahane yange bwangu ajya kuyoza!
“Ni ko wamusabye ngo ajye aza guhita ayitwara se? ” JOJO arambaza
“Oya ahubwo azi icyo gukora.” Musubiza ndi guseka
“Ariko ni JESSICA wari kuyoza kuko nari ngiye kuyijyanana n’iyange.” Arambwira.
“Hari icyo bitwaye se kuba KAMIKAZI ayitwaye?” Ndamusubiza
“Ntacyo bitwaye, ariko kandi ugereranije n’ahantu aturutse bifite ikindi gisobanuro.” Aransubiza ndetse mpita mwihorera mubwira ko ntabirenze.
Ubwo nahise njya kwicara muri wa mwanya nge na KAMIKAZI twarebeyemo filme nzi ngo ndamutegereje aze twirebere movie tuniganirira, gusa ataraza ngiye kubona mbona JESSICA arahansanze, yicara mu bumoso bwange ndetse arananyegera cyane
“Uyu munsi turarebana filme ndumva biraba ari byiza.” Ni uko yahise ambwira. Gusa nge nahise ngira ikibazo gikomeye cyane, KAMIKAZI twagombaga kurebana filme ndetse twanabyemeranyijsho, ikindi VICTOR yashoboraga guhita ambona!
“Ntabwo wowe wagiye koza isahane? ” ndamubaza
“Jojo ari kuyoza. Ngewe mpise nza ngo tube twiganirira kuko nari nakubwiye ko turashaka uko tuvugana kuri bya bintu washakaga kumbaza.” Arambwira
“Ariko ntacyo bikubwiye kuba nahora nkubitwa burijoro? VICTOR atubonanye? ” ndamubaza nsa nk’ufite ubwoba
“Agomba kubemenya ariko ko umubano wange na we atawutwara nk’aho yanguze cyangwa yankoye! Hano turi ku ishuri nta munyeshuri n’umwe ufite uburenganzira bwo kungenga cyereka nge uwo numva nshaka kuzabyemerera.” Arambwira ubona ashaka no kundyama ku rutugu
“Ariko ni boyfriend wawe urabizi. Ikindi ni uko ibyo kuba atagenga uburenganzira bwawe ari ngewe ubibabariramo. Ubundi se kuki uri kunyitwaraho gutyo? ” ndamubaza
“Umunsi w’ejo ubwo twakoraga byabindi wasize ngukunze. Nari nzi ko ari VICTOR turi kubikorana, gusa nkatungurwa n’ukuntu noneho umwuka we wari uri kumpumurira ndetse atanakomeye cyane mu biganza nkumva yoroshye ikindi ari gukorana ibintu discipline nyinshi yitonze kuruta ibisanzwe. Ibyo byatumye numva nkunze uwo VICTOR w’ijoro ry’ejo kurusha uwo nari nsanzwe nzi, gusa ubwo yambwiraga ko atari we nahise numva mwanze nuko ngomeza gukunda uwo VICTOR ntazi kugeza ubwo navumburiye ko ari wowe” arambwira
“Waba uzi impamvu waje uzi ko ari VICTOR uje kureba aho kuhamusanga ugasanga ni ngewe?” Ndamubaza
“Yego. Ni uko VICTOR twari dufitanye iyo gahunda n’ubwo atari yambwiye aho duhurira. Ubwo rerobyarahuriranye mba ari wowempasanga”
“Ibyo ntabwo ari ukuri. Impamvu byahuriranye nyine ni yo nkubaza nimba uzi. Nonese VICTOR yari asanzwe agutumaho umwana?” Ndamubaza
“Oya. Nonese ni wowe wari umuntumyeho ngo ambeshye kuriya?”
“Yego” nkimara kumusubiza gutyo mbona biramushimishije
“Ushimishijwe n’uko nari ngiye kukugirira nabi?” Ndamubaza, ahita yikanga aransobanuza neza
“Urabizi ukuntu wari wamparabitse ngo ninereye?” Ahita agira isoni
“Urabizi ibyo wari wakoreye KAMIKAZI ndetse bigatuma dupfukamishwa inyuma? Nari nakurakariye nzi ko nuza ndahita nkakubita ndetse nkakwigisha isomo, ntabwo naguhamagaye kuko nari ngukunze ngo nguterete”
“Ariko nyine n’ubwo nari nakabije, wari uje ufite umwanda mu ishuri. ” akimbwira gutyo nahise mutekerereza ibyari byambayeho byosee, mbona ahise agira agahinda ndetse atangira no kunsaba imbabazi.
“Urumva nk’umuntu twicaranaga ku ntebe umwe wagombaga kumbera umwizerwa, wenda ukanambwira intenge uri kunyumvaho, hanyuma nkashaka uko mbyitwaramo. Ikindi ntujye kunsebya. Ubwo rero warambabaje nk’aho ibyo bidahagije unahemukira KAMIKAZI…”
Tukiri muri ibyo ubona ko yaciye bugufi ashaka no kurira ansaba imbabazi, mbibonye ko ashobora kurira mpita mwiyegamizaho mubwira ko ibyo birangiye, uko kumwiyegamizaho mbona KAMIKAZI ahise angeraho aje ngo turebane filme! Ukuntu twarebanye n’agahinda yandebanye kuva icyo gihe kugeza na n’uyu munsi ndacyabyibuka nkumva nabaye ikibwa, yahise ababara ndabibona ndetse na JESSICA arabibona ariko we akomeza kumfata. Ubwo KAMIKAZI yahise yisohokera yihuta ubona yababaye, ntabwo nagombaga kumukurikira byari guhita biba nko kubura intama n’ibyuma.
Akimara kugenda rero, JOJO na we yahise ahagera yicara iburyo bwange na we aramfata baba banshyizemo hagati gutyo! Ndetse ubwo filme yahise itangira, dutangira kuyireba ariko muby’ukuri mfite agahinda ka KAMIKAZI ubwo ni ukuvuga ngo ejo byagomba kunsaba ibisobanuro byinshi muturisha. Ntitwari twagakundanye nibyo, yewe ntan’uwari uzi undi byimbitse, ariko ukuri ni uko mu gihe nk’icyo ngicyo gito twari tumaranye n’uburyo twari tubanyemo, byatangaga ikizere ko ejo n’ejobundi hari ukundi tuzaba tubanye bitandukanye n’abandi. Tukiri kureba filme nagiye kumva numva umuntu ankoze mu bitugu, mpindukiye ngo murebe mbona ni VICTOR! Kandi ubwo ukuntu JESSICA yari anyitwayeho byari biteye ubwoba, kubihuza rero n’ibyo VICTOR yaraye ampoye nahise numva ko kambayeho. Uko rero nibazaga binshi byanshobeye niko VICTOR yahise ampagurutsa ubona afite umujinya…………..EPISODE 05 LOADING
INJIRA MURI GROUP YACU YA WHATSAPP UKANZE KURI IYO LINK https://chat.whatsapp.com/EzfkxCK4DJHI5PKV28hz4k