INGORORANO Y’UBWISHONGOZI Season01 Episode 06
Duheruka ubwo ANDREW yari akimara kumenya uko byagendekeye JESSICA, yabimenye ari JOJO byose ubimubwiye ubwo bari bari muri etude ya nimugoroba…
Ibyo byose yari akiri kubibwira ARSENE na Mukecuru bakicaye muri saloon, byose bikaba ari inkuru ikubiye ikubiye mu mateka ye na KAMIKAZI…
ANDREW arakomeza ati: ” Nkimara kumva ibyabaye kuri JESSICA, nahise nibaza muby’ukuri impamvu nyamukuru yaba yaramuteye kungaragariza amarangamutima y’urukundo rungana gutyo kabone n’ubwo ntabashaga no kubibona ariko akarenga urukundo yari amfitiye rugashyira n’ubuzima bwe mu kaga. Ntabwo twari dusanzwe tuziranye bigiye kure, twari tumenyanye vuba yewe ntan’ubwo nabonaga ari umukobwa utandukanye n’abandi nk’uko nabonaga KAMIKAZI, icyo JESSICA yari atandukaniyeho n’abandi kuri nge ni uko ari we mukobwa wambere nasomanye na we, tukisanzuranaho mu buryo buganisha ku mibonano mpuzabitsina n’ubwo byarangiye tutaryamanye.
JOJO rero akimara kumbwira ukuntu bamukuye iruhande rwange ari umurambo, nahise nshika intege bigaragara ndetse numva n’amarira atangiye gushoka ku matama yange, ubwo uko gucika intege bituma JOJO adakomeza kumbwira inkuru ya JESSICA ngo nyumve neza,
“Nonese ubu JESSICA mwaramushyinguye? Basi uzajye kunyereka aho mwamushyinguye.” Ni uko namubwiye mfite agahinda, ndetse ntabasha kuvuga ijwi ryiza ritarimo ikiniga. Gusa igitangije ni ukuntu namubajije ntyo nkabona arikanze atunguwe
“Yeee, JESSICA se ni inde ukubwiye ko yapfuye wowe?” Ni uko yambwiye ari kunyeganyeza ngo nkanguke mve muri izo ntekerezo
“Ariko umbwiye ko yaguye igihumure asanze ndi muri koma kandi banze ko aguma iruhande rwange hanyuma bakahamukura ari umurambo” ni uko namusubije ahita anseka.
“Yego nakoresheje iyo mvugo nshaka kumvikanisha uburyo yari ameze nabi, ariko ntabwo JESSICA yapfuye” yambwiye gutyo numva ndishimye ndetse mpita numva ntangiye gucya ku mutima, nuko ntangira kumubaza bundi bushya noneho uko byagenze.
“Nyine ubwo iwabo bahise bamujyana, ndetse ubu yaranakize ameze neza pe.” Yansubije atyo numva hari ukuntu ntabyumva neza, kubera ko yarakize yakabaye yaragarutse ku ishuri.
JESSICA nyuma y’uko abayeho ubuzima bubabaje gutyo azira nge, byatumye iwabo bafata umwanzuro w’uko atazongera kugaruka kuri icyo kigo, byashyiraga ubuzima bwe mu kaga kandi bidasize n’ubwabandi. Icyo nari nsigaje kumenya kuri we, ni ukumenya ubuzima bwe bwo hanze y’ishuri ku buryo wenda no mu kiruhuko nazashaka uko mubona tukavugana ku kuntu twanahura, JOJO yambwiye ko iwabo ari i Butare, birumvikana yari kure yo mu rugo kuko kuva i Kigali ujya i Butare ni intera itari yoroshye, icyakora nirinze guhita nsaba nimero ye ya Telephone kuko numvaga ko kuba atarapfuye akaba ameze neza byongeye akaba asa nk’uwavuye mu buzima bwange byari amahirwe kuri nge, ariko kandi nkumva nkimufitiye ideni ryo kumwitura urukundo uanyeretse mu gihe gito.
Cyari cyo gihe cyo gusubira mu murongo wange nyirizina, nkatekereza ku buzima bushoboka ngomba kubamo mu kigo kugira ngo mbe ntekanye ntawe mbongamira, muri uwo mwanya nahise ntekereza kuri KAMIKAZI numva ko uko byagenda kose kubera ko atari yakaza muri etude bityo ko isaha ku isaha yaba ahageze aramutse aje agasanga nicaranye na JOJO byamubabaza nanone. Nahise nsaba JOJO noneho kumpa umwanya ngo nige ku byo bamaze igihe biga ntahari, gusa icyantunguye ni ukuntu nafashe ikayi ya physics nkarambura ngo ndebe aho nagarukiye n’aho bo bageze bityo ntangire mfate notes, nkatungurwa no gusanga notes zose nzifite.
Gusa wari umukono wa KAMIKAZI kuburyo nabanje kugira ngo mfashe ikayi itari yo, nyamara ndebye neza mbona ni ya kayi yange, notes zose yari tarazanditse, no mu yandi masomo yose nasanze nta notes na nkeya ntafite! Muby’ukuri numvise icyo kintu kinkoze ku mutima, nahise numva ngize ikiniga nkongera nkumva nshatse guseka… cyari igikorwa gito ariko gisobanuye urukundo, ubumuntu n’ubwitange, muby’ukuri gufata notes abandi banditse mu gihe cy’ukwezi bikagusaba ngo nawe uzandike, uzige kandi unagendane na bo aho bageze, byari ibintu bigoye kandi byagora buri munyeshuri uwo ari we wese! Kuba KAMIKAZI yarankoreye igikorwa nk’icyo byatumye nongera gusubira muri mood yo kumutekerezaho cyane.
Gusa, kugeza magingo ayo yari ataragera muri etude, byahise bintera urujijo, cyane ko na kare yari yanze kumvugisha pe, gusa nari namuhaye ka gapapuro musaba imbabazi basi ngo anatuze amvugishe,… kugeza ayo masaha rero ataraza muri etude, natangiye kumva ko uko byagenda kose akindakariye ari yo mpamvu yanze kuza aho ambona.
Nahise nsohoka hanze kuko numvaga kuguma aho bindambiye, nkibwira nti ngiye kuba niyegamiye inyuma y’ishuri ndahava ari uko tumanutse tugiye muri réfe.
Nkigera hanze aho natekerezaga ko ngiye kuba nibereye, natunguwe no kubona umuntu ahahagaze na we yiyegamiye ku gikuta, gusa nabanje kugira ubwoba kuko sinamubonaga neza kuko itara ritamumurikaga, gusa nge aho nari mpagaze hari mu mirasire y’itara we yarandebaga. Nuko mpita numva atangiye guhumeka cyane, ndebye neza mbona yambaye wa mupira w’imbeho ufite ingofero wa KAMIKAZI, ndebye no ku nkweto yambaye mpita mbona ni za zindi za KAMIKAZI nubundi.
“KAMI,…” ni uko namuhamagaye ndi kugenda musatira ngo mufate.
Ntaramugeraho yahise ansimbukira arampobera ndetse atangira no kurira, turahoberana hashira akanya
“Kuki wihagarariye hano?” Mubaza ibiganza byange biri kumushishira mu mugongo kumwe uba uhoberanye n’umuntu.
“Watumye ntangira gutekereza ko utameze neza cyangwa wandakariye.” Ndongera ndamubwira
“Ntabwo nakurakariye” ni uko yansubije ariko wumva ko ari kurenzaho rwose atavugishije ukuri.
“Ariko ibimenyetso biragaragaza ko wandakariye, kandi muby’ukuri nagerageje kugusobanurira kuri ka gapapuro nakwandikiye.” Ndamubwira. Gusa aha yahise ambwira ko ibyo nari nashyize ku gapapuro byose yabibonye kandi ko yabyumvise atari ngombwa kubisubiramo.
“Nonese kuki wakomeje kugaragaza imyitwarire yo kudashaka kumbona no kumvugisha bite?” Ndamubaza
“Nari ngukumbuye.” Ni uko yansubije ndetse ahita yitsa umutima. Ahita amfata ukuboko twiniira mu ishuri ntano gutinya ngo abanyeshuri barabibona bate. Inkuru yari iri mu banyeshuri ni ukuntu bari baratangiye kunyita ROMEO mu gihe JESSICA we yari yariswe JULIETTE, babandi bo muri ya nkuru ya William Shakespeare, aho yarangije iyo nkuru ye nubundi abo bakundanaga bombi bapfuye, rero babihuje n’ibyabaye kuri nge na JESSICA batangira kubitwitirira, rero kubona ninjiye mu ishuri ntyo nge na KAMIKAZI, byagombaga gutuma bavuga amagambo menshi uretse ko nge ntacyo numvaga bintwaye ako kanya.
“Naje kare mbona wicaranye na JOJO kandi mbona agufashe ku rutugu, mpita ntekereza ko ari kuguhumuriza kuba utazongera kubona inshuti yawe JESSICA nuko nanga kwirirwa ninjira ngo mbarogoye” Kamikazi ni uko yambwiye tukigera mu mwanya wacu. Si ukubeshya numvise nkozwe n’isoni niko gutangira kumusobanurira uko byari byifashe n’ibyo JOJO yambwiraga kuri JESSICA. Kuri iyo nshuro ninabwo nahise nongera kumusobanurira ibyange na JESSICA byose gusa disi yabyumvaga vuba atabanje kungora, ninabwo nanahise mboneraho kumusaba imbabazi nkoresheje umunwa kandi naniyoroheje.
“Ese imbabazi usaba ni iz’iki?” Ambaza ubona ari kunseka
“Ntabwo byakubabaje kumbona ndi kumwe na JESSICA nyamara ari wowe twari kurebana Filme? ” ndamubaza.
“Wenda birashoboka ko nababaye, ariko kubabara kwange nta kosa ryawe ririmo. Nonese ni uwuhe mubano dufitanye wakubuza kwisanzura ngo ntababara? ” yambwiye gutyo mpita numva ibintu byinshi, ni koko kuba nagirana umubano wihariye n’undi mukobwa, ntawundi mukobwa byagombaga kubabaza uretse gusa uwo dukundana kuko naba ndi kumuca inyuma, ubwo biramutse bimubabaje byaba bivuze ko ankunda kandi njye ntamukunda ntiryaba ari ikosa ryange. Ni ibyo KAMIKAZI yari asobanuye, gusa nyine nange nagombaga kumusubiza ukundi kuntu kurimo ubwenge da!
“Uri kwanga kwerura ko byakubabaje ariko nange ndumva n’iyo byaba byarakubabaje nta kosa na rimwe naba nishinja ku buryo ryatuma nkugomba ibisobanuro yewe nkanagusaba imbabazi mbikuye ku mutima, gusa aka kanya byose ndi kubikora nk’aho ngomba kubikora.” Ni uko namusubije. Ubundi se kuki nagombaga kumusaba imbabazi?
”
Ntinakubabarira se urantwara iki?” Ni uko yansubije ari guseka.
“Ndabifata nk’imikino ya Romantic kuko ndabibona ko hagati yange nawe nta nzigo irimo.” Ndamubwira.
Twembi twari twatwawe n’ibiganiro kugeza igihe isaha zo kujya kurya zageraga, ubwo rero twari tugiye gusohoka nari ntaramwireka ko igikorwa yakoze cyo kunyandikira notes cyandenze kubyiyumvisha, nahise mfata ikayi yange imwe ndambura nyishyira ku meza y’intebe ntangira kuyirambira, nayiramburaga mu rwego rwo kumwereka ko nabibonye noneho na we uko nyirambura akanyitegereza ngeze ku rupapuro ruheruka mpita nzamura iyo kayi nsoma (bizu) iyo paje iriho umukono we, nabikoze nk’ikimenyetso cyo gusobanura amarangamutima mufitiye no gushima ibikorwa bye kuri nge. Ubwo yarandebye mbona amarira amuzenze mu maso ariko ubwo mpita mufata ukuboko turamanuka tujya kurya.
Bukeye bwaho, urumva nyine ubuzima bwo ku ishuri bwarakomeje nk’ibisanzwe gusa ariko ibidasanzwe kuri nge byo byariyongeraga kuko uwo munsi niwo namenye indi nkuru itari nziza mu matwi yange, nari niyicariye kuri dormitory bisanzwe nyuma y’amasomo, nibwo Doyen yaje aransuhuza. Wabonaga nyine kuva nagaruka mu kigo anyitayeho ariko nge nkatekereza ko ari ibyabaye byatumaga aza kunyicishaho bugufi mu rwego rwo gusabira imbabazi abanyeshuri bo mu wa gatatu no mu wa gatandatu bose, uwo munsi rero nibwo yanganirije byaruye.
Nari maze kumubwira ko ubu meze neza ndi no kwiga bisanzwe,
“Nta kibazo ugifite ku bihe wari umaze iminsi urimo bitakoroheye? Arambaza
“Urumva nyine ntabwo byari byoroshye ariko nyine ni ubuzima. Urumva nabihombeyemo inshuti yange gusa ntibyabuza ubuzima gukomeza nk’ibisanzwe.” Ndamubwira
“JESSICA birumvikana ntimukirikumwe. Ariko se, ni we uba uri gutekerezaho gusa?” Yambajije gutyo ubona wagira ngo ari kunkangura ubwonko.
“Oya, ntekereza no ku zindi ngaruka zose byateje. Kuba ndi kwiga cyane n’amasaha y’umurengera, kuba n’abanyeshuri bashobora kumbona mu yindi shusho, byose ni ibintu ntekerezaho kandi ni n’ingaruka ngomba guhangana na zo.” Ndamubwira
“Oooh! Birumvikana. Ariko se, VICTOR ntacyo ukimutekerezaho?” Akimbwira iryo zina mpita nikanga.
“Wenda ntugomba kumwitaho kuko yarahemutse bikomeye ariko…” mpita muca mu ijambo mubwira ko afunze kandi ko ibyo ari byo gusa nzi kuko ntazi igihe bamufungiye yewe n’igihe bazamufungurira cyane ko byo ntari mbyitayeho. Ahita yitsa umutima,
“VICTOR aragukeneye.” Arambwira
“Nyuma y’amakosa yose n’ubuswa bwo kwiyumva kwe, yari umusore muto ufite intego ngari, gusa ubu intego ze na we ubwe ntaho bari” ni uko yambwiye ariko sinasobanukirwa.
Doyen yahise amfata akaboko anjyana muri room yabo aho barara kubera ko abandi banyeshuri bari bari kujya mu ma etude kandi natwe twagombaga kujyayo bityo kuba tutari turi kujyayo twagombaga kuva mu maso ya animateur ngo ataduha ibihano. Twageze muri dormitory y’aho Doyen arara atangira kumbwira,
“Ngira ngo warabibonye ukuntu mukigera hano byari bimeze, mwarannyuzuwe ndetse mubangamirwa bikomeye n’abanyeshuri bahasanzwe… twe rero tukihagera si uko byari bimeze, ahubwo byari bikubye kabiri. Wenda singiye kukubwira ayo mateka y’igihe twari abaruru, ahubwo nashakaga kukubwira ko icyo gihe ari bwo namenyanye na VICTOR. Yari umwana nkawe uku ungana ubungubu, nge nari mukuru kuri we gusa nkatangazwa n’ukuntu ibyo badukoreraga byose wabonaga asa nk’ubimenyereye; tugakubitwa, tugatotezwa… ibyo byose ukabona ni ibintu we abamo nk’aho ntacyo bimubwiye, ndetse agatangira no kundema agatima kandi ndi mukuru kuri we.
Tugeze mu wa gatanu nibwo yamfungukiye atangira kumbwira we wanyawe, kubera ko igihe cyose nari naragerageje kumubaza ibimwerekeyeho yaranyihoreraga”
Doyen rero nabonaga ntazi ibyo ari kumbwira ndetse ntangira kumusaba gukura drama muri iyo nkuru bityo ko yarasa ku ntego, muby’ukuri numvaga ntashaka kumva inkuru ya VICTOR na gato kuko numvaga atari umuntu wo kugira inkuru yababaza umuntu.
“Afite abavandimwe yitagaho n’ubwo yari umunyeshuri.” Doyen arambwira, gusa nge nkumva n’ibyo ambwira simbyumva.
Burya VICTOR yavukiye mu cyaro, gusa inkuru yo kuvukira mu cyaro yo si yo yari ibabaje yatuma umuntu amugirira impuhwe kuko benshi bavukiyeyo, ahubwo we nyuma yo kuvukira mu biganza by’umugabo wumukungu, akavuka ari imfura byamwikoreje umuruho akiri muto, kuko ubwo yari akimara kwegera haruguru ngo papa we yashatse undi mugore, ndetse amwubikira hafi y’iwabo. Mama wa VICTOR wari umugore mukuru aza gupfa ubwo yabyaraga murumuna wa VICTOR umukurikira ubwa kabiri, ariko muri uko gupfa ngo yari uburozi yahawe na wa mugore wa kabiri wa papa we. Mu rugamba rwo kurera uwo mwana muto wari usizwe na nyina, VICTOR wari ukiri muto yagombaga kugiramo inshingano zikomeye. Byabaye ngombwa ko uwo mwana arererwa kwa nyirarume, VICTOR asigarana na murumuna we muto ariko kuko nubundi bari abana bituma bajya kubana na mukase, kandi ubwo uwo mukase ni we wari warishe nyina!
Ubuzima bwe bwatumye akura imburagihe kuko nkurikije uko Doyen yambwiye iyi nkuru ye, yari ashaririwe n’ubuzima, mukase yari umugore wo kubapyinagaza no kutabitaho, gusa ibyo byose papa wabo yaje kubivumbura bibyara intonganya hagati ye n’uwo mugore we, izo ntonganya ziza gutuma papa we apfa bitunguranye!
Ngo VICTOR yari arangije gukora ikizamini cya leta yitegura gutangira segonderi, kuri iyo nshuro nibwo papa we yaje kwitaba Imana, yapfuye mu ijoro yari yaraye arwanamo n’umugore we kuko yari yamaze kuvumbura uko amufatira abana, ariko ngo yari yanavuze ko uwo mugore ayo yigira yose aramwirukana. Muri iryo joro VICTOR ngo yari yishimye, ariko icyo atari azi ni uko byari nk’ibyishimo bye byanyuma kuko babyutse mu gitondo bagasanga se yapfuye.
“Ngwino hano witabe so aragushaka wa cyohe we.” Ni uko ngo mukase yamusanze mu cyumba ke amubwira. VICTOR wararanaga na murumuna we yamusize agisinziriye, agenda azi ko yitabye se ariko ngo agezeyo asanga papa we aryamye ku buriri agaramye afite n’urufuzi ku munwa, akimukubita amaso ashaka guhita asubira inyuma ngo avuze induru ariko mukase yari ahagaze mu muryango ahita amufata amatwi arayakurura amusunikira ku murambo wa se,
“Hanagura ibyo bitabapfu se nyine” ni uko ngo yamubwiye amutontomera cyane, ubwo ngo yari ari kumubwira guhanagura urwo rufuzi no kwita ku murambo wa se, ubwo VICTOR yarabikoze, arangije aranamupfunya byose arabirangize.
“Uko ubonye byagendekeye so, uzaramuka ukopfoye nzagukubira karindwi.” Ni uko mukase yamubwiye ari gukubita inkonji mu mutwe. VICTOR ngo yahise asohoka asubira mu cyumba agerayo asanga murumuna we ari kurira.
“Ubaye iki?” Ni uko yamubajije ari kumuhoza, murumuna we amusubiza ko byose yabireberaga mu mwenge wurugi kuko yari yabakurikiye. Ndetse ubwo VICTOR yahise amubuza kurira amutegeka ko ahongaho ntamuntu wemerewe kurira.
Ngo ako kanya batangiye kumva mukase arira cyane atabaza inshuti n’abavandimwe ndetse n’abaturanyi ngo nibatabare. Ngo uwo munsi mukase yararize amarira amushira mu gahanga, ariko ibyo byose VICTOR yabihambye mu nda.
VICTOR rero yaje gutsinda icya leta, gusa umugore yanga gukora mu mutungo ya se ngo amurihire, bituma ajya kwiga muri nine, gusa ubwo urwo rugendo rwose yarubabariyemo ariko byatumye akura aba umugabo imburagihe. Muri uko kuba umugabo byatumye ajya yiba mukase ibishyimbo, ibigori n’ibindi bezaga kuko byabaga ari byinshi, nyuma akabigurisha akabika amafaranga ngo azabashe kwiyishyuriria ishuri ryiza nk’iringiri twigaho ubwo azaba yaratsinze.
Ni uko byagenze aza kwiga ahangaha, yigaga afite intego yo kuzahorera ababyeyi be, ikindi kandi murumuna we abana na mukase, na la gashiki ke gato kavutse mama we agahita apfa karacyaba kwa nyirarume mu bukene bukabije, ibyo byose muri rusange byamushyiraga ku gitutu bikamuha inshingano zo kubaho neza…
“Ikosa nka ririya VICTOR yagukoreye, ni rya rindi umuntu ahura na ryo mu buzima rimwe akaba atarikwepa. Urugomo yagukoreye ni rwo rwonyine yari akoze mu mateka ye ya hano kuva twahagera.” Doyen akimbwira gutyo mpita nibuka na cya gihe animateur ari kubwira padiri ushinzwe imyitwarire ko uwo VICTOR nta kosa amuziho mu myaka 3 yose yari ishize yiga aho…
“Urumva bitewe n’uko hari ubuzima atabayemo akiri umwana, byatumye ubwo yatangiraga gutereta ahita asara, ahari yumvaga ibyabana atakinnye yahita abikorera rimwe kuri JESSICA, yari yamukunze byanyabyo ku rwego atabashaga gukontorora amarangamutima ye. Noneho bi akubitana na ya mateka y’uko umunyeshuri wo mu wa gatandatu ari umwami adakorwaho bityo ntan’uwamubangamira, bituma ahita aba nk’umusazi akugirira nabi.” Ni uko Doyen yambwiye. Muby’ukuri numvise inkuru ya VICTOR numva ndetsinzwe ku mutima, numvise mugiriye impuhwe n’imbabazi,
“None ndagusabye ANDREW, wituma ubuzima bwa VICTOR buzima gutyo, tekereza kuri barumuna be bumvise iyo nkuru, ibaze imibereho y’umuryango wari umutezeho amakiriro. Ngaho kurura ubuzima bwe aho ari mu gihome.” Arambwira
“Nonese nyine ko afunze urumva nge ubushobozi mfite ari ubuhe” ndamusubiza. Numvaga gusa ari ibishoboka twajya kuri gereza nkamusabira imbabazi nkavuga ko namubabariye agataha, ariko muby’ukuri ibyo ntabwo byakora imbere y’amategeko. Iyo umuntu yageze imbere y’ubutabera, ntacyo undi muntu usanzwe aba afite cyo gukora uretse abakoresha amategeko,
“Ntabwo VICTOR afunzwe n’itegeko.” Arambwira
“Ngo? Ni iki kimufunze ubwo?” Mubaza ntabyumva neza.
“Afunzwe n’izindi mbaraga zidasanzwe.” Akimbwira gutyo noneho numvise abihuhuye
“None ubwo urumva izo mbaraga zidasanzwe nyine? Ibaze imbaraga zifite ubushobozi bwo gufungu umuntu kandi amategeko ahari! Urumva imbaraga nk’izo zisumba itegeko nge nazikoraho iki?” Ndamubaza
“Ufite ubushobozi bwo gutuma papa wawe yunamura icumu kuko ni we uzagira icyo akora ku buzima bwa VICTOR wenyine” arambwira.
Nkimara kumva ko papa ari we ubirimo ntabwo byantunguye kubera ko yari umukire pe, gukorana n’inzego kandi zigakora icyo ashatse byari byoroshye, icyakora namusezeranyije ko ngiye gutangira kubyinjiramo.
Uwo munsi na wo wararangiye, uretse ko indi minsi igera nko mu byumweru nka bibiri byakurikiyeho nta kidasanzwe cyabaye, nyamara nge na KAMIKAZI twari twaratangiye gusa nk’aberurirana ko dukundana byanyabyo kuko twabibwiranaga twikinira. Umunsi umwe ubwo twari turi muri class tubona Contable arinjiye, ubwo we iyo yinjiraga byabaga bisobanuye ko agiye kwishyuza minervare no kwirukana abatarayishyuye, kubera ko rero twari turi hafi gukora ibizamini byari bisobanuye ko abari ku rutonde rw’abatararangije kwishyura birukanwa bakazakora ibizamini nk’abandi bararangije kwishyura.
Ubwo yatangiye guhamagara amazina ya ba bihemu, abatarishyuye babitaga babihemu kugeza igihe bishyuriye. Uwo yahamagaraga yahitaga asohoka, icyo byabaga bisobanuye kwari ukujya gufata imodoka ugataha, cyangwa ugahamagara iwanyu bakakuzanira inyemezabwishyu.
Yakomeje guhamagara numva avuzemo na KAMIKAZI, muby’ukuri sinari niteguye kumwumva ku rutonde nk’urwongurwo, ariko nyine yari aruriho. Namubonye ahaguruka ubona afite agahinda, aragenda,
“Dore ngo karasa, si wowe so yazanye yinginga avuga ko nyuma y’icyumweru kimwe araba yishyuye igice gisigaye?” Ni uko yabwiye KAMIKAZI amubwira nabi, ni uko KAMIKAZI na we azamura umutwe yemera.
“None ko atayishyuye? Sohoka utahe.”
Numvise agahinda kanyishe, ntabwo nagombaga guhita nsohoka ako kanya nta ruhusa mpawe kuko uretse n’umucungamutungo twari tunafite isomo turi kwiga, singe warose rero bose basohoka nange mpita nsohoka njya kureba KAMIKAZI, gusa naramushakishije mu kigo hose ndamubura nyuma nza kumenya amakuru ko abirukanywe bose batashye cyereka uwabashije kohererezwa ibisabwa.
Nahise numva mbabaye gusa, urumva nahise menya impamvu KAMIKAZI yaje ku ishuri atinze ni uko bari barabuze ayo kumwishyurira,… kubera ko hari ku wa gatanu rero, uwo munsi twari burebe filme, JOJO yaranyegereye ngo turebane filme ariko muby’ukuri sinari mwitayeho, nari nifitiye agahinda. Abanyeshuri bose bari bari muri filme ntan’umwe wari uri hanze.
Nge rero kubera mood mbi nahise nisohokera ngo nigire kwiryamira, ariko kubera ko iyo wabaga ugiye kuri dormitory zacu, hari akayira abanyeshuri batacagamo kubera ko ko kajyaga aho animateur arara kuko ho yari ghetto iri ahitaruye, niho ninyuriye bisanzwe. Nkigera ku idirishya ry’icyumba cya animateur rero numvise wagira ngo hari umuntu uri kuririra muri icyo cyumba, iby’amatwi n’amatsiko ya muntu ntibyankundiye nahise mpagarara ngo numve neza. Urumva nari nzi ko animateur musize muri réfe numvaga nta muntu waba uri mucyumba ke, ikindi numvaga animateur atapfa gusiga abanyeshuri bari kureba filme ngo aze yiryamire kandi uwundi animateur baramufunze ikigo kitarashaka undi.
Nakomeje gutega amatwi numva ni ijwi ry’umukobwa wishimiye igikorwa cyo gutera akabariro, aho nahahagaze iminota irenga icumi ndi kumviriza, dore ko wanagira ngo ibi bintu biba biroze, rwose ahongaho ntiwahava bitarangiye. Nyuma y’iminota isaga 10, bararangije baratuza, haciyeho akanya animateur arasohoka mpita mwitsimba ku nkingi, ahita amanuka ajya kuri réfectoir. Ako kazu ke rero kari gafite ubwiherero hanze gato, animateur atararenga numva wa mukobwa ari gusohoka agiye kunyara ahari, ariko nkimara kubona ibyo amaso yange yabonye numvise mpise mpanguka umutima, amara arisimbiza ndetse ntangira no kuzungera. KAMIKAZI yasohotse kwa animateur mwirebera kuko itara ryaramumurikaga, kandi yari anakenyeye esuime ya animateur nzi, ndongera ndeba neza mbona koko ni KAMIKAZI nzi!………………LOADING EPISODE 07