INGORORANO Y’UBWISHONGOZI Season01 Episode 07
Duheruka Arsene akiri kutubwira inkuru ya ANDREW nk’uko ANDREW yabibabwiye we na Mukecuru, bari bakicaye muri saloon.
ANDREW yari ageze aho aho yari yiboneye KAMIKAZI n’amaso ye asohotse mu nzu ya animateur kandi yari yahereye kare yumva bari gusambana bitewe n’amajwi yumvaga….
Yari yamenye kandi ko burya VICTOR atari asanzwe afite ubugome, inky ye yari yayibwiwe ba Doyen amwinginga amusaba kumufunguza, kubera ko papa wa ANDREW ari we wari ufite ubwo bubasha wenyine….. BYAGENZE BITE? REKA DUKOMEZE
ANDREW arakomeza ati:” Kubera ukuntu nabonaga ibintu bigoye kubwira ubwonko bwange ngo bubyakire, byatumye nshaka guhita nsakuza ngo abanyeshuri n’abasekirite baze barebe, ariko nyuma numva ntabwo naba nkoze igikorwa kingira umugabo, icyakora navuye ku nkingi nari nihisheho ngi niyereke KAMIKAZI, ariko nanone numva byahita bihinduka ikibazo gikomeye cyane, kubera rero yari akiri mu bwiherero nahise nizamukira nikomereza urugendo rwo kujya kuryama nk’uko nubundi nari narutangiye.
Uwo munsi rero ntabwo nasinziye, ubundi icyari cyanatumye ntareba filme nk’abandi, kwari uguhangayikira KAMIKAZI, uretse kuba nari naratangiye kumukunda byanyabyo kandi na we anyereka y’uko ankunda, nari nanababajwe n’ukuntu bamusohoye mu ishuri bakamwirukana bamuziza kuba hatarishyuwe minerivale. Kumushaka rero nkamubura ngo tuganire kuri icyo kibazo, byatumye mpangayika naho ntazi ko uwo mpangayikiye yibereye mu iraha ry’ubusambanyi na animateur umuntu wumugabo ntigeze ntekereza ko yatinyuka gukora ibintu nka biriya.
Agahinda karanyishe, amarira akaza ntazi iyo ari guturuka… iryo joro ni bwo bwambere nakomeretse umutima ku kigero uburibwe nabwumviraga no mu bwonko, ariko se nari kubikoraho iki? Ntacyo nari kubikoraho ariko byo byari bimfiteho ububasha bwo kumpindura igishushungwa.
Bukeye bwaho, hari ku wa gatandatu, uwo munsi ntabwo twari kujya kwiga nk’uko bisanzwe uretse gusa kujya muri etude ya nimugoroba yayindi ituma umunyeshuri aguma mu murongo w’amasomo, akanakora imikoro ya mwarimu. Uwo munsi wose nari niriwe na morare mfite, byagaragariraga buriwese ku kigero na Doyen yaje kundeba ngo dukomeze tuganire kuri gahunda yo kubohora VICTOR ariko agasanga simeze neza.
Bigeze mu ma saamunani nibwo navuye mu burira, numvaga ninguma muri ubwo buzima ndaba ndi ikibwa kubera ko umukobwa wari wambabaje uretse gusa kumurenganya, nta gihe na kimwe nari narigeze mubwira ko mukunda bityo ngo abe yanshiye inyuma, muri macye byari uburenganzira bwe gukora amafuti yose ashaka, nk’uko nange nari naratangiye kuyakorana na JESSICA. Uwo munsi ni nabwo nongeye kwiyumvamo gukumbura JESSICA cyane ku rwego nashatse no gutoroka ikigo ngo njye i Butare ariko nkibuka ko ntaho naba ngiye cyane ko na nimero ze ntazo nagiraga, nari ntarazaka JOJO.
Kubera kuryama cyane umubiri wari wananiwe ikindi mfite na Stress nyinshi byansabaga gukora udusiporo tunsubiza mu murongo kugira ngo ibyo nza kwiga bijyemo neza. Doyen twari tumaze kuba inshuti zidasanzwe, kandi yari n’umutipe wikundira gukora sport cyane. Nahise njya kumureba nambaye nikwije nk’umuntu ugiye gukora sport, mugezeho mbona afite indobo yuzuye amazi agiye koga, gusa ahita ansuhuza ubona ashimishijwe no kubona meze neza
“Wari wabaye iki se mwana?” Ni uko yambajije ariko sinagira icyo mbimubwiraho ahubwo ndamwenyura gusa.
“Ko nari nje se ngo ujye kunkoresga sport nkaba mbona wigiriye koga…” ntaragira byinshi mubaza ahita abika iyo ndobo yambara imyenda arasohoka dutangira gukora mucaka tuzenguruka ikigo. Kubera rero cyari kinini, kukizenguruka inshuro eshanu kuri nge byabaga bihagije, gusa kuri Doyen we wari usanzwe ari umu sportif byari kuba ntacyo bivuze,
“Amaraso ni bwo yari atangiye gushyiha, rero ihangane dukore nange numve ko nkoze sport.” Ni uko yambwiye, ndetse dukomeza gukora sport.
Nyuma yo kuzenguruka inshuro 20 twahise turekera, duhitira ku kibuga ngo dukore utundi du sport two kugorora ingingo n’imitsi,
“Ariko urasa nk’aho hari ikibazo kidasanzwe ufite? ” arambaza ari nako dukora siporo.
“Uretse kare se numvaga ndwaye umutwe, ubu bwo urabona hari icyo mbaye?” Namusubije ntyo mu rwego rwo kwanga gutuma ambaza byinshi, ikindi sinanashakaga gutuma hari umunyeshuri wamenya animateur mu mabi.
“Nonese ubundi, ko nzi ko ujya uganira na JOJO, uba ubona imyitwarire ye imeze ite?” Arambaza
“Ntekereza ko imyitwarire ye uyizi kundusha kuko ni wowe mukundana.” Ndamusubiza
“JOJO yaranyanze” yambwiye gutyo mbona ahise ababara
“Nyuma y’ibyabaye byose. Ndavuga biriya bibazo wagiranye na VICTOR, byasize ahita anyanga burundu. Ngo nta mutima tugira, nari inshuti na VICTOR butyo ngo ndi umwicanyi nka we,… muri macye n’iyo ambonye arampunga.” Ni uko yansobanuriye.
“Ariko nawe ari wowe. Nonese urumva JOJO adafite ishingiro? Uzi ko ingaruka byamugizeho zishobora gutuma imyigireye itagenda neza? Yabiburiyemo inshuti ye…” ndamubwira.
“Birumvikana, ni nayo mpamvu ntigeze mwanga nakomeje kumukunda. Ariko kandi wowe twaraganiriye VICTOR uramuzi uretse ikosa yakoze ryamwandurije ubuzima naho ubundi si umuntu wo guhunga.” Ni uko Doyen yambwiye.
Ntakintu nigeze nanone mubwira ku cyo ngomba kubikoraho ariko byahise bituma numva mfite umukora wo kugira icyo mbikoraho, ntekereza ko n’ubu VICTOR iyo aza kuba ahari na we tuba twarabaye inshuti nk’uko Doyen byarangiye tubaye inshuti. Muri segonderi ni ho hantu honyine umuntu agirira uburibwe bukabije bw’urukundo, n’ubwo umuntu abayitwa umunyeshuri ariko si bwo buzima bwonyine aba abayemo hariya,ni ahantu yigira ubuzima mu ngeri zose,rero kubona inshuti yange ihangayitse kubera urukundo kandi wenda hari icyo nabikoraho ngo nindangiza mbyirengagize. JOJO twari inshuti, rero nagombaga kubimuganirizaho nk’umva impumeko ye kuri byo.
Twarangije sports tujya kuri dormitory bisanzwe ndetse tujyana no gukaraba, ubwo byari bigeze mu masaha turi kwitegura kujya muri etude ya nimigoroba, ndetse amasaha aricuma saakumin’ebyiri ziragera tujya mu mashuri.
Ntabwo nahise njya mu ishuri kubera ko hari hariho n’imbeho byabaye ngombwa ko ndeba MANZI wa mwana w’inshuti yange wigaga mu wa mbere, ndetse ndongera njya mu wa gatandatu kureba Doyen kugira ngo mbajyane muri canteen tunywe icyayi. Nge rwose nabaga mfite amafaranga ahagije ku buryo bitabaga ngombwa ko mpamagara mu rugo mbasaba ikintu runaka, babaga barampaye amafaranga menshi nkeka ko atari buri mwana wese wabaga ayafite, nari umwana wo mu bakire kandi banyitaho uko bikwiye, ibyo kuvuga ngo umwana ntarereshwa amafaranga ntabyo babaga bitayeho iyo bajyaga kumpa Argent de poche.
Nyuma yo kuva muri canteen nahitiye mu ishuri nk’ibisanzwe, ni nge munyeshuri wanyuma wageze mu ishuri. Nkinjiramo rero natunguwe no gusanga JOJO yicaye mu mwanya wange ari kwiga kandi ubona ko abyitayeho, ariko nkinjira mbona ibyo kwiga abivuyemo,
“Uratunguwe?” Ambaza ari kunsekera
“Ntabwo ntunguwe cyane da” musubiza ndi kumusuhuza ubundi mpita nicara.
“Natekereje ko uraza kuba ufite irungu kubera ko KAMIKAZI bamwirukanye bityo ko nta muntu muraba mwicaranye ni yo mpamvu naje ngo tube turikumwe.” Ni uko yambwiye ariko ndijijisha sinamwereka ko KAMIKAZI atakiri umukobwa numva nshaka guhuza imibereho na we.
Yahise atangira kunyereka isomo rikunda kumugora mu mibare, sinzi impamvu ibyagoraga abandi nge nabyumvaga vuba, nari umuhanga ariko nkatekereza ko bushobora kuba byaraturutse ku kuba narize neza mu mashuri yabanje. Naramusobanuriye aisomo turarihirika, ntangira kumuha imyitozo ngo ndebe ko yabifashe, gusa nkabona ntabwo biraza neza ariko kandi nari naniruhiye mpita ntangira kumubwira ibindi.
“Tuzajya gusura JESSICA ryari?” Ndamubaza.
“Nta gahunda yabyo mfite.” Aransubiza.
“Nzaguha nimero ye wowe nibikunda uzamusure.” Nanone arambwira. Ni nabwo yambwiye ko burya uretse ku ba bariganye muri O’level aho bigaga n’ubundi muri internal ntahandi hantu baziranye cyane ko kwa JESSICA ari i Butare na ho kwa JOJO hakaba ari i Gisenyi.
Aho hantu intera irimo ni nini ku buryo byaba bigoye ko banasurana bakiri abanyeshuri, icyakora yambwiye ko nibarangiza kwiga ho bazabonana cyane ko bari n’inshuti.
“Nonese ubona irungu ritazakwica koko” namubajije ntyo ngira ngo mbone uko tugera kuri Doyen.
“Aho JESSICA yagendeye ntugisabana nka mbere, uzi ko ntan’iyindi nshuti wari wagira!” Ndamubaza
“Nonese ko ari wowe twakabaye tuba turi kumwe none ukaba wifitiye KAMIKAZI, nagira nte?” Arambwira
“Ariko hari boyfriend wawe nzi” nkimubwira gutyo mbona afunze isura adashaka ko tubivugaho.
Ni bwo yatangiye kumbwira uburyo yarakariye Doyen ndetse atanagishaka no kumubona
“Nonese nyuma y’aho bibereye wigeze ugerageza kumwumva” ndamubaza
“Mwumva ibiki?” Aransubiza.
Nahise nangira kumubwira ukuntu nge dusigaye turi inshuti, ndetse ko ntan’ikosa we afite. Icyakora uko nabimubwiraga nabonaga adashaka kubyumva ndetse ubona ashaka no kundakarira nibwo nigiriye inama yo kumubwira bya bindi byose Doyen yambwiye kuri VICTOR… abakobwa disi! Narangije kubimubwira mbona amarira yamurenze ubona yagize impuhwe nyinshi,
“Nonese ubwo VICTOR amaherezo ye azaba ayahe?” Arambaza
“Mu gihembwe cya kabiri azaza kwiga ndabikwijeje.”
“Igihe bamukatiye se kizaba kirangiye? Ntakintu wakora ngo itegeko ribure gukora ibyo rifiteho ububasha.” Arambwira.
“Biramutse bishoboka ko kugeza aka kanya itegeko ryaba ritaragira icyo rikora haba hari amahirwe menshi ko byashoboka ko mu gihembwe cya 2 yazaza kwiga.” Ndamusubiza. Atangira kubisengera ngo bizakunde n’impuhwe nyinshi.
“Nonese uracyarakariye Doyen?” Ndamubaza ariko araceceka ntiyansubiza.
Nange mpita mwenyura ari na ko amasaha yo kujya kurya yari ageze tubika ibikoresho byacu turasohoka nk’abandi.
Mu gusohoka nanone nibwo nongeye gutekereza kuri KAMIKAZI, nibutse ukuntu twajyaga dusohokana burimunsi, none saha izo nkaba nari nsohokanye na JOJO numva muri nge umutima urongeye ucitsemo ibice. Nahise ntekereza ko nanone ubu KAMIKAZI ari kwa animateur kuko bidasubirwaho nari namaze kumenya neza ko atatashye, ahubwo nari natangiye kwibaza, muby’ukuri amaherezo y’ibyo barimo yari kuba ayahe? Ese ubundi bari basanzwe baziranye ku buryo KAMIKAZI bamwirukana feri ya mbere akayifatira kwa animateur aho afite uburenganzira bwo kumurarana no kumwirirwana? Uwo munsi ntiyari yaje muri class, ubwo nari ntegereje kureba ko aza muri réfe nyamara na ho ntiyigeze ahaza!
Icyakora izo ntekereza naraziretse nge na JOJO twigira kwirira cyane ko twanariraga ku itable imwe, twarangije kurya afata isahane yange ajya kuyozanya n’iye, n’uko mu gihe ajyiye mpita njya kureba Doyen mubwira uko bimeze n’ikiganiro nagiranye na JOJO. Biramushimishije kumva ko ashobora kuba agiye kongera kwishimana n’umukunzi we,
“Noneho wowe uze tube twicaranye nk’abagiye kurebana filme, arava koza amasahane asange turikumwe ndabizi na we arahita yicara. Nyuma icyo ndakora kiraguha umwanya mwiza wo kongera kumuganiriza.” Ni uko twabyanzuye, ndetse ubwo twahise tubigenza uko nguko, nyuma gato JOJO araza asanga turicaranye nyine wabonye ko atunguwe cyangwa abirakariyemo kuko ntiwabashaga gutahura icyo abitekerejeho, niko guhita amusuhuza,
“Hari ikibazo twicaranye se?” Ni uko yamubajije, Doyen na we ahita amwakirana yombi.
Nta kundi JOJO yari kubigenza, kubera ko ngewe ukuntu nari nicaye nari nahejeje intebe ku buryo ntawundi muntu wari kwicara iruhande rwange kereka gusa uruhande ruriho Doyen. Ni uko byarangiye bicaranye ndetse dutangira kuganira twese uko turi batatu. Twaganiraga kuri film twari turi kureba muri iyo minsi kubera ko twarebaga series ya high school nubundi. Twari tugitegereje ko DJ atangiza filme, ndetse mu mwanya utarambiranye bahise bayishyiramo ubwo buriwese atangira kwita cyane kuri yo. Ubwo nge icyo nahise nkora nahise nihagurukira mpindura umwanya, nyine ubwo yari umwanya wa Doyen nk’umuntu mukuru yari azi icyo gukora cyane ko ibyakurikiyeho ntabizi yewe bitanandebaga.
Amasaha yaricumye, iryo joro riracya ndetse n’umunsi wakurikiyeho wo ku Cyumweru urarangira. Nta bidasanzwe byabaye kuri uwo munsi uretse gusa kuba Doyen yaranshimiye kubw’ubuhuza bukomeye nakoze hagati ye na JOJO, byari n’ibintu bisanzwe rwose nta mpamvu yari ihari yo kunshimira, ikindi cyakomeje kuntungura ni ukuntu nubundi KAMIKAZI uwo munsi byarangiye ataje, kandi nyamara abandi bari birukananywe bari batangiye kugenda baza, nkomeza gushengurwa no kumva ko akiri muri bwa buyobe namwumvisemo.
Nubwo nari ndi kwihagararaho muby’ukuri naramukundaga, ku buryo iminota itatu yonyine yabaga ihagije ngo mutekerezeho anahenjagurire umutima. Nibutse ukuntu cya gihe contabure yamusohoye mu ishuri amuserereza ngo si we waje ku ishuri atinze azanye n’umusaza na bwo wishyuye igice! Mpita numva uwo musaza mugiriye impuhwe, ubu aho yari ari yari azi ngo umukobwa we ari ku ishuri, ari no gushaka amafaranga yasigaye ngo azayarihe umukobwa we yige, nyamara atazi ko…
Namutekerezagaho nkumva mufitiye umujinya, nkumva ndamutse mubonye namuruma nkamushishimura,ariko se uretse umujinya wari wanyaritsemo ubundi nari kumutwara iki n’iyo mufata?
Ku wa mbere mu gitondo twakomeje amasomo nk’ibisanzwe, twari turi mu isubiramo ry’amasomo kuko twiteguraga gukora ibizamini bisoza igihembwe cya mbere. Uwo munsi na bwo KAMIKAZI ntiyaje, nako yaraje ahubwo ni uko yabanje gutinda kuza nkagira ngo na bwo ntaribuze.
Nagiye kubona mbona mu ma saatanu arakomanze, ariko twari turi kwiga chemistry,
“Wowe uvuye he aya masaha?” Ni uko umwarimu wagiraga amahane yahise amubaza.
“Mvuye mu rugo.” KAMIKAZI aramusubiza. Gusa mwarimu ahita atungurwa ahita atureba,
“Ngo mu rugo? Nonese burya ikigo ntikikibacumbikira musigaye muza muvuye iwanyu mwese?” Abanyeshuri baraseka ariko banasubiza bahakana.
“None wowe byaje ryari kugira ngo ujye uza uvuye iwanyu mu gihe bagenzi bawe biga bacumbikirwa?” Abaza KAMIKAZI amureba mu maso.
“Ku wa gatanu baranyirukanye.” Mwarimu ahita yikanga ariko KAMIKAZI ahita amusobanurira icyatumye bamwirukana bityo ko atari ikosa.
“Eee, birumvikana noneho ni yo mpamvu watinze. Ariko kandi wari kuba waraje ejo.” Aramubwira
“Nari kuza ejo ariko amafaranga yabonetse bwije, kandi bank ku cyumweru ntabwo zikora. Rero byabaye ngombwa ko njya kwishyura mu gitondo kugira ngo nze ku ishuri ntakibazo nuko biba ngombwa ko mpagera nkerewe.” Aramusubiza.
Ndetse ubwo mwarimu yahise abyumva aramureka aza kwicara. Nge rero nahise nibaza ibibazo byinshi; avuye iwabo gute kandi nge mbizi ko atigeze ataha? Amafaranga yishyuye se yo yayakuye he ko bitumvikana ukuntu yaba yishyuye kandi atanigeze ataha? Iwabo ni hafi y’ikigo se ku buryo ajya kwishyura kuri bank mu gitondo aho serivise zitangira saambili, akaza no ku ishuri akahagera hakiri kare gutyo?
Maze kwibaza ibyo byose numva ijambo mu ntekerezo riti “KAMIKAZI arabeshya si umwizerwa.”
Ubwo nge nahise nkomeza ndiyandikira kubera ko aho bari bageze bandika njye nari nkiri inyuma ariko nkajya ntera akajisho kuri KAMIKAZI nkareba ukuntu ari kuza kwicara ubona yishimye amwenyura, uko amwenyura nge bikamvuna umutima, nyuma agera mu ntebe aricara ahita yitsa umutima, arahindukira ngo andebe ariko nge nkumva neza neza ndi gushya mu mutima, byonyine kumutekerezaho byamvunaga ubwonko noneho kumubona ashaka kunzanaho urugwiro n’ibintu nzi yankoreye nako yakoze nahitaga numva namutera inkota nkamwahuranya.
Yakomeje kunshotora ngeze aho numva nshatse kumwiyama ariko ndikomeza, ntabwo numvaga icyo nakora muri ako kanya pe.
“Basi se uri kunyishyura byabindi nagukoreye?” Ubwo yahise anyibutsa cya gihe igihe nazaga mvuye mu rugo aho kunsuhuza akaryama ku ntebe akarira bikaba ngombwa ko mwandikira agapapuro.
“Basi se ntan’ubwo wari unkumbuye? Ndabizi warambuze kuko bakimara kunyirukana nagiye ntagusezeye. Basi mbabarira.” Arambwira.
Yari ari kuntera umujinya, nahise mpaguruka nsha imbere ndazenguruka njya kwiyicaranira na JOJO, nabonye ahise ababara, ahari ubanza byaramukomerekeje kuko yahise aryama mu ku ntebe atangira kurira.
“Ese ni ibiki bigufashe? ” JOJO ambaza ubona atunguwe.
“Ni ubwa mbere mbonye uhunga KAMI, urasa kandi nk’utamwishimiye! Waba uri umwana mubi uramutse waramwanze kubera ko iwabo batashoboye kumwishyurira ishuri.” JOJO yambwiye utyo ndongera ndeba KAMIKAZI mbonye ukuntu ameze numva noneho ngize agahinda.
“Aragukeneye, ntabwo ari wowe wo kumwitwaraho gutya.” JOJO arambwira.
Nabonye akomeje kuntota, numva ntabwo na we ampaye amahoro kandi nta yindi ntebe yari yicayeho umuntu umwe ngo mbe ariho nigira, nuko ndongera ndahaguruka nsubira mu mwanya wange ariko nanone ngezeyo sinagira icyo mvugana na KAMIKAZI.
Nyuma y’umwanya amasaha yo kujya kurya yarageze, ngiye guhaguruka vuba ngo nisohokere KAMIKAZI ahita amfata ukuboko arankomeza, ubwo abandi banyeshuri barasohoka bashiramo atangira kundeba mu maso ateye impuhwe nyinshi.
“Ngaho basi ntegeka uko nkwitwaraho kano kanya.” Ahita ambwira ari kunyegera cyane.
“Kubera iki ngomba kugutegeka uko unyitwaraho se?” Ndamubaza
“Nonese ko uko dusanzwe tubana wabyanze nkore iki?” Arambaza
“Bon, noneho nimba birasaba kugutegeka, ndagutegetse ndekura kandi ntiwongere kunkoraho.” Mubwiye gutyo azenga amarira mu maso atangira kundekura gake gake nange mpita nihagurukira nigira kwirira musiga aho.
Ikintu cyaje kuntungura, ni uko nkirangiza kurya yahise aza nk’ibisanzwe agafata isahane yange akajya kuyoza, gusa wabonaga ababaye byanyabyo.
“Ese wabaye iki mwana ko mbona wakonje aho KAMIKAZI yaziye?” Ni uko JOJO yahise ambaza ariko musubiza ko ari ibisanzwe bityo ko atagomba kubitindaho.
“Ndumva udashaka kuvuga kandi biragaragara ko ufite ikibazo, ariko icyabaye cyose uze kubiha umwanya muganire hari ikiravamo.” JOJO yambwiye atyo anyibutsa ko ari nge wamushishikarije kuganira na Doyen bityo bikaba byavuyemo kwiyunga. Nyine ngo ibintu byose bibona umucyo biciye mu biganiro, iyo bitabaye ngombwa ko muganira buriwese agumana ibye kandi mu ruhande rwa buri wese haba harimo ukuri n’ibinyoma.
Icyakora ngewe numvaga nta mpamvu n’imwe mfite ndetse ntan’imbaraga nabona zo kuganira na KAMI. Uwo munsi bwarije ndetse n’ijoro riracya, ku munsi kandi wakurikiyeho na bwo ntacyo navuganye na KAMIKAZI, byageze aho biramurenga afata umwanzuro wo kutaza mu ishuri atangira kubaho nk’umurwayi, haburaga icyumweru kimwe ngo dutangire exam, ubwo hari ku wa kane JOJO yirirwa anyinginga ngo nemere gutuma undi mwana atuza kubera ko ibyo byose byatuma atazatsinda neza,
“Basi nimba ari n’ikosa yagukoreye, mubeshye ko umubabariye bitume yiga neza.” Arambwira. Nabitekerejeho ni uko mumutumaho mubwira ko ejo yazaza kwiga.
Niko byagenze, gusa nubundi yaraje nkakora uko nshoboye kose ntintume anganiriza.
“Basi se nange nandike urupapuro nkubwira uko byangendekeye nk’uko nawe wabikoze?” Arambwira
“Ari ukuvugisha umunwa no kwandika ku rupapuro ni he wumva ukuri kukoroheye kuvuga?” Ndamubaza. Yaracecetse ntiyansubiza, ahubwo ahita aca urupapuro atangira kwandika.
Twari turi nyuma ya saasita turi hafi gutaha, bigeze mu ma saacyenda ampa rwa rupapuro, ndetse nge sinarubitse ahubwo nahise ntangira kurusomera ahongaho na we andeba. Narangije kurusoma numva umujinya wanyishe! Yari yanditseho ibintu bitabaho, yambwiraga urugendo rwe uko rwagenze, akambwira ukuntu yageze iwabo n’uko yavuyeyo, muby’ukuri yari angize injiji,
“Urupapuro naguhaye nta jambo na rimwe ry’ikinyoma ryari ryanditseho. Kwari ukuri kwange kuzuye kandi nawe nakekaga ko uzi. Nta na rimwe nigeze nshaka kukubeshya, ariko wowe urabeshya. Uru rupapuro rwawe ibintu byose biriho ni ibinyoma.” Namubwiye gutyo ndakaye cyane, ndi kumureba nabi hafi yo kumukubita. Narabibonaga ko noneho agize ubwoba,
“Wabimenye gute ko ari ibinyoma?” Ni uko yambajije afite ubwoba.
“Byaba byiza nge nawe duhanye amahoro. Namaze kubona ko amarangamutima nkugirira yazatuma mfa, kandi ko wowe uri gukina nange gusa ku mpamvu zawe bwite.” Ndamubwira.
“Basi reka nkubwize ukuri!” Ni uko yambwiye yanatangiye kurira ndetse yanamfashe kubera ko nari ngiye guhaguruka ngo nigendere.
Nahise na we muhagurutsa tujya munsi y’ishuri ahantu hari jaride, kubera ko nabonaga abanyeshuri bashobora kubona ibyo turimo.
“Ko undeba cyane ntumbaze se?” Ni uko yambajije ubona ko yabuze aho ahera ahubwo ashaka ko mubaza, gusa mpita mwuka inabi ntashaka ko antetaho.
“Nari nagiye gukorera amafaranga.” Ni uko yambwiye ariko numva ndatunguwe mubaza ayo yari agiye gukorera ambwira ko ari ibihumbi mirongo itanu byaburaga kuri minervale. Mubaza akazi yakoze mu minsi ibiri ku buryo kamwishyura ayo mafaranga yose, ariko mbere yo kunsubiza abanza kurira cyane mbona birandenze,
“Kwa animateur,” ni uko yavuze atarakomeza ahita yongera ararira, gusa numva ko atangiye kumbwiza ukuri ariko mpita numva nshenguwe n’uko burya yasambanaga na we kubera gushaka ubwishyu bw’ishuri. Nahise ngabanya kumuhata ibibazo ahubwo ntangira kumwumva, numva ashobora kuba afite ubuzima bw’ibanga butamworoheye bushobora gutuma yigurisha ngo abone iby’umumaro kuri we,
“Mu busanzwe uryamana n’abagabo ngo ubone uko ubaho?” Namubajije gutyo ntibuka ko atari yambwira akazi yakoraga kwa animateur, ibyo bituma atungurwa no kumva mbizi atangira kumbaza uko nabimenye icyakora musaba kubanza kunsubiza,
“Ntabwo ari bwo buryo nsanzwe mbayeho. Nabikoze gusa ubu nashakaga amafaranga y’ishuri.” Arambwira.
Numvise kandi ambabaje, siniyumvishaga ukuntu yafata umwanzuro wo kwiyandarika bene ako kageni, yarabibonye ko mpungabanye ahita atangira kurira,
“Nonese nari gukora iki? Nagiye kumureba ngo antize telephone mpamagare muzehe mubwire ibimbayeho, ariko ubwo namuhamagaraga nitabwe n’umuturanyi ambwira ko muzehe yarwaye atakibasha kuvuga bityo ko ameze nabi, kandi ibyo byose animateur yarabyumvaga. Urumva nari kwanga ibihumbi ijana byose, kandi naragombaga kwishyuramo ishuri asigaye nkayohereza bakavura muzehe? ” KAMIKAZI yambwiye utyo mpita numva ndikanze, ntangira kwishinja amakosa yo kutamwumva kare, numva ibibazo bibaye uruhuri.
“Ubu animateur asigaye ambona uko yishakiye yitwaje ko agiye kumpa uwo murwaza wa muzehe ngo tuvugane, bidatuma akomeza kunsambanya kandi nta kundi nabigenza, ubu maze kurambirwa n’ibyo ankoresha kandi ntabwo nabihunga mu gihe amfasha, ikindi nawe ntugishaka kunyumva, warandakariye, sinzi uko wabimenye bituma unyanga kandi ni wowe nari nsigaranye wo gukuraho ibyishimo no kwiyumva neza, wowe se uri ngewe wakora iki? Ye? Wakora iki ra?” Ni uko yambajije ari kurira cyane, yamfashe mu mashati ari kunzunguza ubona agahinda kenda kumusandaza, ikiniga ntabwo namenye aho giturutse…….. LOADING EPISODE 08
AHO BIGEZE URABIBONA UTE? TUGANIRE MURI GROUP YACU YA WHATSAPP KU BAYIRIMO, NAWE NIMBA UTAYIRIMO KANDA KURI LINK IRI MU IBARA RY’ICYATSI WINJIRE https://chat.whatsapp.com/EzfkxCK4DJHI5PKV28hz4k?mode=gi_t
KU BIJYANYE NO KUBA INKURU YARI IRI GUTINDA, NI IMPAMVU Z’UBUZIMA BUSANZWE BW’UMWANDITSI, HARI IGIHE BIGORANA KUBONA UMWANYA ARIKO UKO UMWANYA UZAJYA UBONEKA TUZAJYA DUSOMA KANDI DUSOME EPISODE NDENDE NK’UKUNGUKU.