INKURU NDENDE: Wabigenza ute ? Agace ka 01
URUSHAKO RUHUBUKO!
Aho yari yibereye mu kazi ke ko gucuruza imbuto, nibwo Kamaliza yakiriye telefoni imubwira ko Marigarita ari mu bitaro
Atarwiyambitse yahise afunga aho acururiza ubundi ahita yihutira kugana kwa muganga
Ahageze yababwiye ko aje gusura umurwayi urembye witwa Marigarita maze bamubwira kwihangana akanya gato kuko uwo murwayi aje gusura arembye kandi akaba ari gukurikiranwa n’abaganga
Yicaye ku gatebe bategererezaho maze arindira ko bamwemerera kujya kureba umurwayi we
Ubwo bamwemereraga kujya kumureba nibwo yinjiraga mu cyumba Marigarita arwariyemo maze agezemo yenda kuvuza induru kuko uwo yari aje gusura ntabwo yari azi ko ari uko yabaye
Yari afite sima ku kuboko kumwe, ukundi na ko kuziritseho bande, afite ibipfuko ku jisho no mu mutwe, ubona ko yabyimbye kandi ameze nabi rwose
Kamaliza: Marigari, wakoze impanuka ryari ko ntabimenye?
Marigarita nubwo atari afite umwuka uhagije ngo abashe kuvuga ijwi risohoke neza ariko yarihanganye aramusubiza
Marigarita: ntabwo ari impanuka
Kamaliza: ngo si impanuka? None se wabaye gutyo byagenze bite ubwo koko? Byizanye se?
Marigarita: oya ntibyizanye, ni Damaseni wangize gutya
Kamaliza yikoreye amaboko. Ntabwo abyumva uburyo umuntu ashobora kugira undi gutya, noneho akabikora uwo bashakanye!!
Damaseni uwo yari umugabo wa Marigarita, bamaranye imyaka isaga icumi uko byamera kose kuko Kamaliza amaze imyaka irenga irindwi aziranye na Marigarita kandi yamumenye ari umugore wa Damaseni
Kamaliza: none se byagenze bite ngo bigere aho akuvunagura hafi kukwica koko? Ibi ntabwo byumvikana rwose. Ariko nizere ko ubu ari muri gereza kuko ibi ntabwo umuntu yabikora ngo birangirire aho rwose
Marigarita: sha sinzi niba bamufashe kuko yamaze kumugaza atya aratoroka no kuba nkiriho ni aha Mana kuko yari yafunze inzu, abana badahari, nuko ndatabaza abaturanyi bica urugi maze abonye binjiye ahita yiruka anyura mu muryango w’inyuma aracika, nibwo banzanye hano rero maze nsaba ko baguhamagara
Kamaliza: umva ndabona umerewe nabi ntabwo nkomeza kukubaza byinshi reka nihangane ubanze utore akabaraga nibwo uzambwira byose uko byagenze kuko jyewe ndumva bindenze rwose pee. Ubu se koko umuntu aratinyuka akagukora ibi ari umugabo wawe, ari rubanda yabigenza ate?
Marigarita: umva keretse ahari ninzatangira inkuru yose uko byagenze kuva tumenyana kugera uyu munsi, kuko ni ibintu birebire kandi bivangavanze ariko nanjye sindamenya icyambimuteye rwose pee.
Kamaliza: none se nibwo bwa mbere yari agukubise kuva mubanye? Ntimwajyaga munyuzamo ngo mutongane cyangwa byibuze muvugane nabi wenda?
Marigarita: yewe sinakubwiye ngo ni birebire ibyacu ariko. Sinzi aho nabitangirira cyangwa nabisoreza kuko rwose iyo nibutse uko ibyacu byatangiye nkanareba uko bimeze ubu nibwo mbona ko Kitoko yaririmbye yatekereje. Urukundo burya ngo rusaza nk’isabune ni yo isaza ishonga. Gusa sinzi
Kamaliza: none se, Mana we. Ubu mba mbuze icyo nkubaza cyangwa icyo nkubwira si ukukubeshya. Reka mbanze njye kugushakira iyi miti bambwiye kugura, nanahamagare mu rugo mbabwire ibyawe ko naje kukurwaza bataza kuntegereza, wenda ejo uzaba watoye akabaraga hanyuma untekerereze da.
Kamaliza yahise agenda gushaka imiti bandikiye umurwayi nuko avuyeyo agerageza kumugaburira ku ngemu yari yamuzaniye maze areka umurwayi agerageza kuryama na we arirambika
Bwakeye ubona Marigarita byibuze yatangiye kubyimbuka ndetse ari kubasha kuvuga noneho atari nko ku munsi wa mbere, nuko ubwo yamaraga kumuha imiti ya mu gitondo yaricaye maze aramwitegereza
Kamaliza: niko se ye, ngo byagenze bite?
Marigarita: erega ubanza ari bimwe bavuga ngo umuntu yatewe na Satani kubera yuko rwose urebye ibi bintu sinari mbimuziho pee
Kamaliza: none se wo gacwa we, ubundi wambwiye ko uri buntekerereze ibyanyu ubihereye mu mizi uhereye ku munsi mwamenyaniyeho. Ubanza ahari ari bwo ndi bumenye neza uko byagenze
Marigarita: niko bimeze rwose kuko inkuru yanjye na Damaseni ni inkuru y’urukundo rwanyuze mu bigeragezo ariko ukuntu mbona bimeze ubu ubanza nzajya mbaza uwo nganirije wese nti ARI WOWE WABIGENZA UTE? Kuko nanjye ubu ntabwo nzi icyo nakora pee
Kamaliza: ngaho nguteze amatwi ndabona ahari abaganga batari bugaruke ubwo basohotse buriya baragaruka ku manywa
Marigarita: mfasha neguke nicare negamye ubundi ngutekerereze
Kamaliza yaramweguye nuko undi aricara maze atangira inkuru y’urukundo rwe na Damaseni
MARIGARITA
Ndabyibuka nk’aho byabaye ejo, nubwo imyaka igera mu icumi yose imaze kwihirika. Ubwo nari mvuye mu misa ya mbere nibwo inyuma yanjye haturutse umusore nuko numva ankomanze ku rutugu ndahindukira
…: uraho neza mwari utagira uko asa. Yezu akuzwe
Marigarita: iteka ryose. Ko mbona ntakumenye se wowe waba unzi
…: ushobora kuba utanzi, jyewe nitwa Damaseni. Wowe se witwa nde mwari mwiza?
Marigarita: ariko ubanza wamenya gukabya kubyinirira. Nitwa Marigarita nanjye. None se amakuru? Uvuye mu misa nawe se?
Damaseni: yego nanjye niho mvuye gusa numvise kugenda ntakuvugishije naba ndi ikigwari. Niko se, amakuru yawe umeze neza?
Marigarita: yego meze neza rwose. Ivanjili y’uyu munsi yanshimishije cyane rwose
Damaseni: icyakora nanjye ivanjili ivuga ku Rukundo iranshimisha. Ririya tegeko nyagasani Yezu yasize atanze ryo gukundana rwose iyaba abantu bose baryubahirizaga isi yahinduka paradizo
Marigarita: wa muntu we se shitani ugirango we ntafite abayoboke kandi bakora uko ashaka. Ibyo byose ubanza bizarangira umunsi twatashye Yeruzalemu nshya naho tukiri mu isi hazahora hariho imvange y’ibibi n’ibyiza
Damaseni: twaganiriye sinakubaza aho utaha ariko waya. Utaha hehe wowe?
Marigarita: ubwo se na byo ni ngombwa kubikubwira ra? Izina ntirihagije?
Damaseni: abanyarwanda ntuzi ko baciye umugani ngo inshuti iva ku nzira? Iyo nshuti se ubwo waba utazi aho itaha ikaba ikibaye inshuti koko?
Marigarita: ndumva untsinze da. Ntaha hano hirya mu gacyamo, iwacu ni urugo rwa mbere
Damaseni: aho ndahazi rwose. Jyewe se ugirango sintaha hariya hakurya ku murambi. Urabona ko dutandukanywa na kariya gakombe gusa.
Marigarita: niko bimeze. Ahubwo ndabona ngeze aho nkatira reka ngusezere, ugire icyumweru cyiza
Damaseni: none se ubwo uragenda utanampaye nimero yawe koko? Niyo najya ngusuhuza nkakubaza uko waramutse cyangwa wiriwe ndumva byaba ari byiza cyane
Marigarita: ahaa. Zana telefoni yawe nziguhe da. Gusa jyewe nintaguhamagara ntuzagire ikibazo rwose jyewe sinjya mpamagara.
Damaseni: nta kibazo rwose pee. Jyewe nzajya nkwihamagarira kandi uzajye umbabarira witabe
Marigarita: nzajya nkwitaba upfa kutazajya umpamagara mu gicuku cyangwa se mu masaha y’akazi naho ubundi nuhamagara mfite umwanya wo kwitaba nzajya nitaba rwose
Damaseni: ngaho nsobanurira amasaha meza uba ufite yo witabamo
Nabaye ntaramusubiza mbona telefoni yanjye irasonnye maze ndebye mbona ni Dismas, umusore twari tumaze hafi umwaka dukundana nubwo nta jambo rifatika yari yakavuga.
Marigarita: wakihangana se nkitaba uyu muntu? Nako reka ngusezere ngende mvugana na we
Damaseni: ni cheri se uguhamagaye?
Nikirije nkoresheje umutwe kuko nari natangiye kuvugana na Dismas.
*Byaje kugenda bite se ngo abane na Damaseni kandi yarakundanaga na Dismas? Agace ka 2 ntuzagacikwe*