INKURU NDENDE: Wabigenza ute? Agace ka 02
URUSHAKO RUHUBUKO!
Kamaliza yakomeje kumva inkuru ya Marigarita atuje atanamuca mu ijambo dore ko yakundaga inkuru kurenza ka gasimba ngo ni ifuku
Burya ngo ushaka gutega ifuku neza wegera ahari umwobo wayo ubundi mwamara gutega mugatera urwenya. Iza yiyiziye kumva ikiganiro ikaba ifashwe ityo
Kamaliza: niko se, umuntu muhuye muvuye mu misa maze na we ati amazina, aho utaha, nimero byose uramuhereza kandi ufite Dismas wawe?
Marigarita: urandenganya nawe rwose. Uwo musore yari afite akarimi karyoshye kubi ku buryo yamvugishaga nkumva rwose ndatwawe cyane ndetse sinashakaga kumuva iruhande ako kanya, natabawe nuko Dismas yahamagaye
Kamaliza: none se Dismas ubundi we byari bimeze bite ko numva ari we mwakundanaga waje kubana na Damaseni ute?
Marigarita: ese ko wowe wijijisha ubundi ubwo uwo mubana ni we mwakundanye bwa mbere?
Kamaliza: bya hehe se ko ubanza ari uwa kane niba atari uwa gatanu
Marigarita: nuko rero. Naje gusanga erega akenshi uwo mukundanye bwa mbere atari we mubana. Yego hari abo bihira bakabana ariko rwose abenshi ushiduka wawundi mutandukanye utanazi icyo mupfuye
Kamaliza: nkomereza inkuru niyumvire ndumva ari inkuru ndende.
MARIGARITA
Kuva uwo munsi navuga ko ari bwo urukundo rwanjye na Damaseni rwatangiye maze urwanjye na Dismas rukagera ku iherezo
Damaseni yari umusore uzi kuganira, yamvugishaga kuri telefoni nkumva ntiyakupa, sinitaga ku mirimo ndi gukora, nubwo nari naramubwiye ko ntazajya nitaba ndi mu kazi ariko nanjye nari nsigaye mwihamagarira ngo niyumvire ijwi rye ryiza ryahogoje abakobwa.
Twavuganaga kuri telefoni ibiganiro bisanzwe, nta byo gutereta yari yarigeze azanamo rwose uw’abandi.
Gusa nyuma yo kunsura inshuro ebyiri nibwo rimwe yaje kumpamagara ambwira ko ashaka kumbwira ikintu kimura ku mutima
Ntabwo nari kumuhakanira, namubajije niba abimbwira kuri telefoni cyangwa se ashaka kubimbwira amaso ku maso.
Icyo nibagiwe kukubwira ni uko nubwo yansuye inshuro ebyiri jyewe sinari narigeze musura, ntabwo aho ataha nari mpazi
Yanshubije ko byaba byiza tuvuganye turi kumwe amaso ku maso nuko ambwira akabari duhuriramo tukaganira
Narahageze nsanga we yahageze mbere yanjye maze ndicara.
Damaseni: wagerageje kubahiriza igihe rwose ndabikunze
Marigarita: ntako ntagize byo. Ubusanzwe rwose kubahiriza igihe ntabwo ari ibintu byanjye, nkunda kwica gahunda bitari ubushake ahubwo kubera kutamenya igihe ko cyihuta
Damaseni: upfa kuba iyanjye yo wayubahirije, nta kibazo. Bakuzanire iki cyo kunywa se?
Marigarita: yewe banzanire ka soda niko mbasha jyewe. Ndabona wowe uri kwinywera icyotsi
Banzaniye soda nuko atangira ikiganiro
Damaseni: rero ngushimiye bwa mbere ko kuva twamenyana wampaye agaciro ndetse ukanyereka ko unyubashye. Naragushuhuje urikiriza, nkubaza izina urarimbwira, nkubaza iwanyu urahambwira, nkubajije nimero ntiwayinyima. Kubera ibyo nahise numva ubonye icyicaro mu mutima wanjye, ni na yo mpamvu ubona nguhamagara kenshi uko bukeye n’uko bwije, ukabona ngusura. Ni ukubera guha agaciro ako nawe wampaye.
Marigarita: urakoze gushima rwose. Nanjye ndabishimye kandi ntacyo ngushinja kuva twamenyana
Damaseni: rero sinjya menya guca ibintu ku ruhande. Mu kuri kuva ntangiye kuvugana nawe umutima wanjye ukomeza kukunyishyuza, ukanyereka yuko ari wowe ushaka. Nakomeje kubyikuramo kenshi, ngenda mbigendera ku ruhande mbyikuramo ariko aho bigeze ndananiwe rwose nshaka kukubwira akandi ku mutima. Marigarita, ndagukunda kandi ngukunda birenze uko waba ubitekereza. Ndagukunda n’umutima wanjye wose n’ubwenge bwanjye bwose. Ese wanyemerera tukaba inshuti?
Marigarita: ariko nakekaga dusanzwe dukundana burya. Sinzi niba ubona nkwanga
Damaseni: gukundana ni itegeko ry’Imana ariko iyo bigeze aho umwe abibwira undi ni uko biba byamaze kurenga ibisanzwe bikaba ibidasanzwe. Nifuza ko dukundana bitari ibyo gukundana nka musaza na mushiki, bitari ibyo gukundana kivandimwe ahubwo nifuzaga ko dukundana birenze ibi bisanzwe.
Marigarita: ariko niba wibuka neza, duhura bwa mbere hari umuntu wampamagaye, wambajije niba uwo wampamagaye yaba ari cheri ndakwemerera. Ubwo se urumva nabakunda muri babiri koko nkabishobora? Rwose ikintu cyo gutendeka ntabwo nagishobora cyaranyihishe pee
Namubwiye gutyo mbona muri we arahindutse ariko agerageza kwiyumanganya. Gusa ntabwo byamubujije gukomeza kumbwira
Damaseni: ndakumva pee. Nanjye rwose ntabwo nakishimira gukunda umukobwa abandi basore banze. None se ugirango wajya kugura inkweto ugahitamo iyo abandi batari bigera? Ahubwo iyo ushimye nawe uragereka ubwo nyine nyirayo ni we uyegukana. Ndakwisabira kumpa amahirwe mato gusa ubundi ibindi ubindekere, ayo mahirwe ninyapfusha ubusa jyewe nzaba nihombeye. Ninyaha agaciro ubwo nyine ni jyewe nzabyungukiramo
Marigarita: none se waretse koko tugakomeza kwibanira uko twari tubanye ko nabonaga ntacyo bitwaye. Sinifuza kuzakubabariza umutima rwose pee. Ubu se ndamutse nkwemereye urukundo, nyuma nkazakubwira ko wawundi wa mbere yanyegukanye nibyo byagushimisha koko
Damaseni: oya ntabwo byanshimisha ariko nanone kurunyima byambabaza kurutaho. Erega ntabwo ngusaba ngo ngwino tujye kubana aka kanya. Wowe nyemerera urukundo, ibisigaye ubindekere nzabyimenyera. Burya kujya ku rugamba ubizi neza ko hari uwo muhanganye ururwanana ubwitonzi n’ingufu kugirango urutsinde. Ahubwo urakoze kumenyesha ko hari undi tuguhanganiyeho ubwo nyine uwujuje imyuka ni we uzakwegukana kandi ndabizi neza ko azaba jyewe.
Nabitekerejeho akanya nsanga nshobora kuba ndi kwibuza amahirwe nari nifitiye kuko Dismas nubwo twakundanaga ariko yari ataravuga ibyerekeye kubana cyangwa se ngo abe yanyerekana mu muryango. Twakundanaga nyine biri aho, mbese nk’aho ibyanjye na Damaseni byari bigeze icyo gihe. Nibwo rero natekereje nsanga byaba byiza muhaye amahirwe, na cyane ko kugeza icyo gihe nta kintu kindi namushinjaga rwose.
Marigarita: nakabaye nkwemereye ariko reka nanjye nubahirize umuco wacu wo kuvuga ngo nzabitekerezaho. Ariko igisubizo humura ntabwo kizaza gitinze
Damaseni: nitegure se ko kizaza bitarenze iminsi ingahe? Kuko ndahangayitse rwose pee. Muri make ni nka kwa kundi umuntu aba atwite ategereje kubyara, igihe cyose atarabyara aba ahangayitse na cyane ko aba atekereza uko kubyara bizamugendekera kandi akaba afite amatsiko yo kumenya ngo uwo nzabyara azaba ameze ate
Marigarita: reka nguhe iminsi ibiri, nishira nzaguha igisubizo kandi humura ndabizi neza ko kizaba gishimishije
Kamaliza: ihangane nguce mu ijambo. Ubwo washakaga kuzamwemerera urukundo kandi ubizi neza ko na Dismas ahari? Ubwo ntiwari ugiye gutendeka se?
Marigarita: rero nkubwije ukuri, burya umukobwa udatendeka ubanza ari umwe ku ijana. Ntuzi yuko tuvuga ngo ni ukubagarira yose kuko uba utazi irizera n’irizarumba se?
Kamaliza: muri make nawe wari wiyemeje kubagarira yose, irizera mbere ukaba ari ryo usarura
Marigarita: ndakeka abandi na bo ari ko babikoze cyangwa bazabikora. None se ko utagenda ngo ubwire umusore uti ndongora. Ubwo nyine inkwakuzi iyo ubona yujuje bimwe mu byo wifuza irakwegukana da
Kamaliza: ariko naguciye mu ijambo utarangije ibyo wambwiraga. Nuko iminsi ibiri rero na yo irarangira?
Marigarita: niyo mpamvu nifuje kugutangirira inkuru yanjye nyihereye mu mizi kuko ibyambayeho ubu, ni ingaruka z’umwanzuro nafashe nyuma y’iminsi ibiri. Ibyabaye iyo minsi ibiri irangiye iyo mbitekereje nanjye ubwanjye ntabwo nibabarira
Ni ibiki se byabaye nyuma y’iyo minsi ibiri? Agace ka 3 ntuzagacikwe