INKURU NDENDE: Wabigenza ute? Agace ka 06
URUSHAKO RUHUBUKO!
6.
MARIGARITA
Mu kuri ntabwo uwo munsi nakekaga ko bishobora kuba bibi bigeze aho, ariko ibyakurikiyeho nyuma yahoo nibyo byanyeretse yuko burya umanuka agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka
Navuye aho ngaho numva ntishimye kuko na Dismas yarabibonye yuko ntameze neza anyemerera kugenda ngashyira ubwenge ku gihe
Ubwo nageraga mu rugo natangiye gutekereza uburyo Damaseni yitwayemo ntangira kwibaza ibibazo byinshi mu mutima wanjye. Natekereje byinshi binyuranye kuri we na Dismas maze ntangira kubashyira ku munzanir ngendeye ku ngingo enye zinyuranye
Ingingo ya mbere nagendeye ku mibonano kuko baravuga ngo iyo mu buriri byapfuye n’ahandi hose biba byapfuye. Kuri iyo ngingo ho rwose Damaseni aribanziriza akanikurikira kuko nubwo tutarabikorana kenshi ndetse twanabikoze navuga ngo biratunguranye ariko rwose ni umusore utagaya mu buriri ubanza anagiye mu marushanwa abamurusha ari bake. Aha rero Dismas ntiyanapfundura udushumi tw’inkweto kuko we uretse no kuba yifitiye akamenyetso ngo ni igitsina ariko nanone mu mikorere ntabwo abashije pee
Ingingo ya kabiri nagendeye ku kuganira. Uretse kuba Damaseni azi amagambo asize umunyu mbese aryoheye amatwi ariko ubusanzwe mu kuganira ntabwo yakurikira Dismas, aramuhiga rwose pee. Dismas ni wa musore muganira ukumva ntushaka kumuva iruhande, ukumva wamubwira agakomeza akakwibwirira mbese mukaganira kugera ubwo wumva amasaha ari yo abaye ikibazo. Ubwo kuri iyi ngingo nasanze Dismas ayoboye
Ingingo ya gatatu nasuzumiye ku buryo umuntu yubaha ibitekerezo bya mugenzi we. Nahise ntekereza umunsi nabwiraga Dismas yuko namaze kubona umusore ushaka ko tuba inshuti ziganisha ku mubano. Nabimubwiye ntekereza yuko ashobora kundakarira ntazongere no kumvugisha ariko we nkibimubwira yahise anyereka yuko nta kibazo kirimo kuko yari amahitamo yanjye kandi mfite ishingiro kuba nahisemo dore ko we yari yaribereye aho atajya ambwira ikijya mbere. Naho Damaseni we aka kanya anyeretse ko no kuganiriza undi muntu ari ikibazo mbese ubanza ahari ngomba kumva ibitekerezo bye
Ingingo ya kane natekerejeho natekereje ku muryango. Dismas iwabo bose baranzi, iwacu baramuzi, benewabo hafi ya bose baranzi nubwo nta jambo twigeze tubabwira ariko nararebye mbona ahari kuri we icyari ngombwa ni ukubanza akareba ko imiryango imenya wenda yari kuzarikocora nuko nihutiye kubivamo. Damaseni we nzi aho aba n’aho akorera gusa, nigeze no kumusaba ngo tujyane gusura mukuru we wari wabyaye arambwira ntabwo igihe kiragera ngo anyereke umuryango.
Izo ngingo zose nazitekerejeho nuko nsanga nshobora kuba narafashe umwanzuro mpubutse kubera ko nubwo Dismas atari yarigeze agira icyo ambwira ariko nanone nibajije ukuntu Damaseni yitwaye kandi nta n’irembo arafata nkomeza kwibaza uko yazabigenza noneho ndi nk’umugore we.
Nibwo nahisemo gufata umwanzuro wundi ariko nabanje gutekereza neza inzira ikwiye nabinyuzamo nuko maze gushyira ubwenge ku gihe nahisemo guhamagara Dismas
Na we wagirango yari arekereje ko ndi bumuhamagare kuko yahise yitaba yihuse
Dismas: bite se Cherie w’abandi
Marigarita: mba mvuze ngo ni byiza ariko ndakeka naba mbeshye pee. Ntabwo ari neza kandi impamvu nawe urayizi rwose pee
Dismas: none se biriya biracyaguhangayikishije? Bibaho mu bakundana buriya yaketse ko wenda ndi kumuca inyuma ahitamo kwivumbura, uzamushake mubiganireho bishire mwiyunge
Marigarita: ariko icyo si ikintu cyo gusabira imbabazi kuko jyewe nta kosa ndi kwishinja. Ahubwo icyo nguhamagariye nshaka kugusaba imbabazi wowe
Dismas: unsaba imbabazi se hari ikosa wankoreye we? Ndumva jyewe ntaryo rwose
Marigarita: basi se nkubaze akabazo kamwe uransubiza utambeshye?
Dismas: yego mbaza ndagusubiza
Marigarita: ndakeka hashize imyaka ibiri tuziranye. Imiryango yacu iraziranye ndetse nza iwanyu ntishisha nawe ukaza iwacu utikandagira. Ese urankunda cyangwa umfata nka mushiki wawe
Dismas: ntabwo mushiki wanjye twaryamana ariko
Marigarita: basi wenda mbajije nabi ngaho nsubiza noneho ikindi nabajije
Yabanje guceceka akanya ntekereza ko ashobora kuba agiye gukupa ariko mu masogonda nka 20 atavuga numva arambwiye
Dismas: ikibazo cyawe nkubwije ukuri ndumva gikomeye kuko ntabwo nari narigeze ntekereza ko wakimbaza. Nkubwije ukuri nabaye nka wawundi wagiye gutira imfizi agahugira mu kuganira ntavuge ikimugenza maze haza inkonkobotsi igahita imutwara ya mfizi yari yaje gutira. Rero nanjye navuga ko ari ko byagenze kuko ntabwo nigeze ngufata nka mushiki wanjye ahubwo nagufataga nk’inshuti kandi kuba twararyamanaga ubwabyo nakekaga yuko cyaba ikimenyetso kikwereka yuko ngukunda. Gusa ubwo wambwiraga ko wamaze kubona cheri ndetse tutazongera kuryamana, nirinze kukwereka ko bimbabaje kuko ntabwo nifuzaga kubangamira amahitamo yawe cyangwa se ngo ntume ujya mu cyeragati. Natangiye kugenda nkwikuramo buhoro buhoro, ubu byari bigeze aho ngufata noneho nk’inshuti isanzwe. Kandi biranyuze pee. Kuba nguhamagara ukanyitaba na byo ubwabyo biranezeza
Niba hari ikintu kibabaza ni ukumva ko umuntu wagukunze mbere wamwitesheje ugakurikira umuntu ushobora kuzakubabaza utwawe n’akarimi ke karyoshye. Numvise isi imeze nk’aho inyiyubitseho nibaza niba hari icyo nakora ngo nsubize ibintu inyuma. Wenda wakumva ko nahise mfata umwanzuro mpubutse ariko iyo nywufata neza simba nikoreye aka kaboko gutya
Marigarita: mu kuri nshobora kuba narahubutse ngatwarwa n’ibishashagirana ariko ngusabye imbabazi. Narakubabaje ndabyumva pee. Ariko nanone nta mazi yari yarenga inkombe, niba utaragira ahandi werekera, jyewe niteguye kugukunda urwo nakabaye naraguhaye mbere hose. Nakoze ikosa nibwira ko ibyawe ari ukuryoshya gusa ariko uyu mwanya ndatekereje nsanga nshobora kuba ndi kwiruka rweya nta nkweto
Dismas: jyewe ntawe nagushimbuje ariko nanone ntabwo niteguye gushaka umugore vuba niyo mpamvu nari naririnze kukubwira ibyo gukundana kandi mbona ntaritegura bihagije. Gusa ndahari, umutima wagukunze uracyahari ntaho wagiye, ariko nanone kuba twakundana nzi yuko ukundana n’undi ntabwo byampa gutuza. Ese urumva ushaka gutandukana na Damaseni koko cyangwa ibi byose uri kubivugishwa n’uburakari yaguteye mu mwanya ushize?
Nabitekerejeho koko nsanga nshobora kuba ndi kurushwa imbaraga n’amarangamutima nuko mpitamo kuba namubwiza ukuri kuko byibuze we iyo mubwiye aranyuma. Ariko nashakaga kubanza kumva icyo Damaseni ambwira nuko mbere yo kongera guhamagara Dismas mbanza guhamagara Damaseni ngo mubwire ikindi ku mutima ndetse na we numve icyo ambwira nyuma y’ibyari byabaye byose
Naramuhamagaye bwa mbere ntiyitaba ndongera bwa kabiri noneho aritaba
Damaseni: uvuye mu busambanyi none uranyibutse
Uburyo yitabyemo byonyine byatumye mbura imbaraga zimuvugisha mbura aho mpera mubwira.
Marigarita: ariko se ubwo ko wansanze nicaye mu kabari, uhera hehe uvuga ubusambanyi koko? Ese wabonye ubikora ngusuye bwa mbere uhita ufata umwanzuro ko ubwo ndi umusambanyi aho ngiye hose? Icyakora urakoze pee. Uheneye uzi kurunguruka
Damaseni: none niba nta busambanyi uvuyemo se kuki umpamagaye izi saha? Ubusanzwe ujya umpamagara aya masaha se cyangwa ahubwo umutima urakuriye wumva ushaka kwicuza no gusaba imbabazi?
Marigarita: basi ndagusabye ntega amatwi nkubwire ibyo nguhamagariye hanyuma ubone kuvuga ibyo wishakiye.
Sinari nzi ariko ko ibyo ngiye kuvuga ngiye kwitura mu wundi mugozi noneho ntazabasha kwikuramo ari na wo waje kubyara kubana kwanjye na Damaseni maze ibyanjye na Dismas bikarangirira kuri telefoni
Byagenze bite? Agace ka 7 ntuzagacikwe