INKURU NDENDE: Wabigenza ute? Agace ka 07
URUSHAKO RUHUBUKO!
7.
Kamaliza yakomeje gukurikira inkuru ya Marigarita atuje, gusa yanyuzagamo akimyoza
Ibintu byakozwe na Damaseni byitwa gufuha ariko gufuha kutarimo gutekereza no kureba kure kuko yafuhaga atabanje kugenzura ngo amenye ukuri kw’ibintu ndetse anashungure yumve neza niba ari byo cyangwa atari byo. Ariko nanone si we wenyine uteye atyo hari benshi bateye nka we bumva akantu gato gusa cyangwa babona akantu gato bakakabyaza ikintu kinini cyanagira ingaruka ku mubano wa babiri
Kamaliza: umva mbwira mu ncamake kuko ndumva ukomeje kumbwira detail zose nazaza kuba iwawe ahari da. Hagati aho muganga yambwiye ko uyu munsi bari bugusezerere
Marigarita: ahubwo mbona baratinze. None se ko mbasha kugenda neza noneho, iyi sima iri ku kuboko ko n’ubundi itazavaho vuba naba ndyamye hano mpakora iki. Ese ubundi ubu abana nzabasobanurira ko byagenze gute koko
Kamaliza: ahubwo numvaga waramaze kubibabwira. Ejo sibwo baheruka hano kukureba ra?
Marigarita: oya nanabwiye nyina wabo kutazababwira byose ko nzabibibwirira. Erega umenye ko byabaye badahari, rero inkuru zivuzwe n’undi muntu ubwo ashyiramo montage, wasanga babibabwiye ubundi buryo bakabatera kwanga se
Kamaliza: umva ibyo ni ibyanyu sinabyivangamo nyibwirira. Cya gihe wari wambwiye ko wasabye Damaseni kugutega amatwi ngo utazi yuko ahubwo noneho ari bwo uri kwizirika utabizi
Marigarita: sha niko byagenze nyine. Ubwo nyine yaremeye antega amatwi maze ndamubwira
Damaseni: ngaho mbwira nguteze yombi
Marigarita: mbanje kugushimira ko wankunze ndetse ngushimiye umwanya wawe wose twamaranye. Ariko nkurikije uko witwaye mu kanya ndabona ntashobora gukomeza gukundana nawe. Bwa mbere wanshinje ibinyoma bidafite ishingiro, ku kintu numvaga ntanatekereza gukora pee. Bwa kabiri witwaye nabi mu bantu. Niyo wafuha ariko jya umenya uburyo ufuhamo unamenye uko ubitwara utiteje abantu. Bwa gatatu nashakaga kugusobanurira yuko nta nkwano watanze iwacu ndetse nta rembo wafashe byatuma ushaka kungira nk’aho ndi umugore wawe uyobora uko wishakiye. Ku bw’ibyo byose rero, kuva uyu munsi ibyo gukundana tubivemo nguhe amahoro nawe umpe ayandi, ukomeze ubuzima bwawe nkomeze ubwanjye. Sinzabura kukuvugisha no kugusuhuza ninkunyuraho ariko ibirenze aho birangirire hano rwose pee. Sinzabibasha ibi bintu
Damaseni: ushobora kuba ukoreshejwe n’umujinya nkuko nanjye kare nakoreshejwe na wo, nzakuvugisha mu minsi iri imbere twese twamaze gucururuka tubiganireho neza
Marigarita: sawa urare neza, ibyo nashakaga kuvuga ni ibyo
Kamaliza: ubwo uba umukatiye kuri telefoni erega?
Marigarita: sha iyo mukatira se biba byaragenze gutya. Ubwo nyine guhera uwo munsi sinongeye kumuhamagara ahubwo narongeye ntangira guha care Dismas maze na we arirekura karahava. Ariko twirinze kubyerekana cyane kuko nanjye ntabwo nari nzi uburyo bizagendamo nyuma. Kuko uretse gukoreshwa n’umujinya ariko nanjye ntabwo niyumvagamo Dismas nkuko nari maze gukundamo Damaseni. No mu buriri twari dusigaye tujya kubikora nkabanza gutekereza ko ari Damaseni turi kumwe bikabona kwemera neza, nkanarangiza pee. Ariko iyo twabikoraga turi kuvuga byatumaga ntarangiza kuko sinabaga nabonye akanya ko gutekereza ko ari Damaseni turi kumwe
Kamaliza: nuko rero ibya Damaseni byaje kugarukamo bite? Erega nshaka ko abaganga baza kudusezerera inkuru wayindangirije sinshaka ikirarane cyangwa ngo bizangarure iwanyu mwana
Marigarita: sha kuvuga mu ncamake ko bijya binanira koko ubu ndabibasha noneho? Reka ariko ngerageze ndebe. Ubwo rero hashize nk’ibyumweru bibiri mukatiye nibwo nagiye kubona mbona mama arambwiye ngo ashaka ko tuvugana. Sinakekaga ko yaba ashaka kumbwira ku bya Damaseni maze nanjye ndicara umukecuru atangira kunganiriza
Mama: ese ko wa musore adaherutse kdusura ra? Ni amahoro?
Marigarita: uwuhe musore ko hano hagenda benshi se mama?
Mama: Damaseni ni we mvuga. Simuheruka da
Marigarita: buriya afite ibyo ahugiyemo wenda nanjye ntabwo duheruka kuvugana
Mama: ariko waretse kwijijisha ko ibyanyu byose mbizi mwana wanjye. Ariko se ubwo koko ubona Dismas ari we mugabo nyawe kurenza Damaseni?
Marigarita: ibyo se ubikuye hehe kandi mama?
Mama: umva rero mwana wanjye ntabwo nshaka kuguhitiramo umusore ugukwiye ariko nshaka kuguha inama ya kibyeyi ibisigaye ushungure wikuriremo ikizima. Damaseni aherutse kuza hano udahari kuko yabanje kumbaza niba udahari maze antekerereza ibyanyu byose uko byagenze. Yambwiye adaciye ku ruhande, ikosa yakoze araryemera gusa ambwira icyabimuteye numva nanjye byambaho sinkubeshye. Gusa uko wabyitwayemo narakugaye cyane rwose
Marigarita: gute se kandi mama?
Mama: none se mwana wa, ko ukuze urumva nuzajya ugirana akabazo n’umugabo uzajya uhita wivumbura ukahukana cyangwa mugatandukana? Akabazo kose wagirana na we koko? Ikindi nshaka kukubaza, umuntu mukundanye ntagufuhire ntakwereke ko agufitiye igishyika n’impungenge ubwo koko wavuga yuko wa muntu agukunda? Niba atararwanye cyangwa ngo atongane, ni ikihe cyaha kiremereye yakoze cyatumye uhitamo ko ibyawe na we birangirira aho koko? Dismas nubwo aza hano kenshi ndetse nkaba muzi kuva na kera, sinakubajije ibyanyu kenshi ukambwira ko nta jambo arakubwira ari ibisanzwe? None ubonye umusore uhamye uvuga ijambo akanaririnda mupfuye akantu gato ubivuyemo?
Mama yambwiraga ayo magambo nanjye nkumva koko ndigaye. Gusa nanone ikibazo gikomeye cyari gihari ni uko nari naramaze kongera kwirundurira muri Dismas naho Damaseni biri kugenda bimvamo buhoro buhoro. Ariko amagambo mama yambwiye nayashyize ku munzani mbona koko ko nshobora kuba narahubutse
Marigarita: none se mama, ubwo nkore iki noneho? Ko numva wa mugani wawe nshobora kuba narahubutse?
Mama: ntabwo nshaka kukubwira icyo ukora ahubwo wowe ubaze umutima wawe. Gusa ndamutse ndi wowe nahamagara Damaseni tukicara tukaganira tukagira ibyo ducoca.
Yahise ahaguruka arigendera nuko ansiga mu cyeragati gutyo.
Kamaliza: ariko ndumva ingingo za mukecuru wawe zumvikana. Nanjye ndi kumwe na we rwose. Kandi nawe waramwumviye kuko iyo utamwumvira ntabwo wari kubana na Damaseni
Marigarita: sha naramwumviye rwose simbihakana ariko namwumviye igice kuko mu mutima nahise mfata umwanzuro wo kubagarira yose ntegereje yuko uzavuga ijambo rifatika iwacu bwa mbere ari we ubwo uzanyegukana nyine
Kamaliza: birumvikana ni Damaseni kuko ni we mwabanye
Marigarita: bya hehe sha ko burya buri wese agira kata ze. Nubwo namubabariye tugasubirana, ariko namubwiye ko tugiye gutwara ibintu buhoro ndetse ibyo kuryamana tukaba tubiretse kugera igihe nzumvira ko ari ngombwa muri jye na we rwose arabinyemerera. Gusa Dismas we twakomezaga kubikora nubwo bitandyoheraga cyane ariko byibuze we numvaga ku mutima nta kangononwa kariho. Iminsi yakomeje kwisunika noneho Dismas ambwira yuko ashaka gufata irembo numva ni inkuru nziza nari ntegereje igihe kinini.
Kamaliza: oya se kandi. Hanyuma se bigenda bite nyuma yaho? Wibuke ko wambwiye ko ukunda Damaseni
Marigarita: habaho igihe ubura icyo ushaka ugafata icyo ubonye kandi icyo ubonye ukiyemeza kugikunda kuko icyo ushaka nyine kidahari. Kuko numvaga koko bagiye kumfata irembo nashatse gusezera Damaseni ku mugaragaro nuko ndamuhamagara mubwira ko nshaka kumusura. Nagiyeyo niyemeje kumuha nkumva uburyohe bwe bwa nyuma, ariko uwo munsi wahise usiga akadomo ku Rukundo rwanjye na Dismas, umutima wanjye wegukira Damaseni burundu, kugera ubwo twanabanye
Byagenze bite? Agace ka 8 ntuzagacikwe